Nyagatare: Barashima PASP yabafashije kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Rurangwa Steven, avuga ko umushinga wa PASP wafashije abahinzi n’aborozi gufata neza umusaruro no kuwongerera agaciro.

Koperative Girubuzima yatewe inkunga igura imashini icunda, ibisabo bakoreshaga n'amaboko babicikaho
Koperative Girubuzima yatewe inkunga igura imashini icunda, ibisabo bakoreshaga n’amaboko babicikaho

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, mu bikorwa byo kugaragaza no gusoza ibikorwa umushinga PASP wakoze mu Karere ka Nyagatare.

Umushinga wa PASP watangiye ibikorwa byawo mu Karere ka Nyagatare mu mwaka wa 2014.

Nkundanyirazo Elvis Blaise, umukozi w’uyu mushinga, avuga ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yawutekereje hagamijwe gufasha abahinzi n’aborozi gufata neza umusaruro, kuwongerera agaciro no kuwugeza ku isoko.

Ibikorwa byose by’uyu mushinga byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari enye na miliyoni 270 mu gihe cy’imyaka itandatu.

Nkundanyirazo avuga ko abantu bashobora kumva ko ayo mafaranga ari make, ariko ngo impamvu ni uko yashowe mu bikorwa bijyanye no kubaka ndetse no kugura imashini zifata zikanongerera agaciro umusaruro.

Agira ati “Burya ibikorwa by’ubuhinzi bihenda ni kugura imbuto n’amafumbire, naho twe ni ukongerera agaciro umusaruro wabonetse mu buhinzi n’ubworozi, hubakwa ubuhunikiro, ibicuba, ibyuma bikonjesha amata n’ibindi. Ni yo mpamvu bamwe bumva harakoreshejwe amafaranga make”.

Rosette Cyarikora, ni umuyobozi wa koperative Girubuzima Matimba, y’abagore bongerera agaciro amata bagakuramo amavuta.

Avuga ko mbere bakoreshaga amaboko mu kubona amavuta, ndetse ngo bamwe batangira gucika intege kubera imvune. Nyuma ngo PASP yabateye inkunga bagura imashini icunda ku buryo batangiye kongera umusaruro.

Ati “Abagore ibisabo byari bimaze kubavuna ugasanga barasigana gucunda, ariko PASP yatuguriye imashini ifite ubushobozi bucunda litiro 60 z’amata mu minota 10 gusa. Urumva tugiye no kongera ishoramari tujye ducunda menshi ku munsi”.

Umunyamuryango wa koperative COHIKA y’abahinzi b’ibigori mu Murenge wa Karama, Twiringiyimana Jean Chrysostome, avuga ko mbere umusaruro wabo wangirikaga kubera kutagira ubuhunikiro.

Avuga ko PASP yabateye inkunga babasha kubaka ubuhunikiro buhunika toni ibihumbi bibiri, ndetse ngo banabatera inkunga babasha kwigurira imodoka itwara umusaruro wabo.

Agira ati “Umusaruro wacu waranyagirwaga ugasanga byaraboze kuko twari dufite ubuhunikiro buto bubika toni 70 gusa, ariko baduhaye miliyoni zisaga 60 twubaka ubuhunikiro bubika toni ibihumbi bibiri, umusaruro wacu ntucyangirika”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Rurangwa Steven, ashimira Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatekereje ku musaruro w’abaturage kuko mbere ngo wangirikaga cyane.

Avuga ko PASP yatumye umusaruro ufatwa neza ndetse wongererwa agaciro, ku buryo n’abahinzi n’aborozi basigaye bakora mu buryo bwa kinyamwuga.

Umusaruro w'ibigori ntucyangirika kuko amwe mu makoperative yubakiwe ubuhunikiro na hangari zo kwanikamo
Umusaruro w’ibigori ntucyangirika kuko amwe mu makoperative yubakiwe ubuhunikiro na hangari zo kwanikamo

Agira ati “Twari dufite icyuho mu gufata neza umusaruro, twarezaga ariko tukagira ikibazo gikomeye cyo guhunika no kwanika. PASP rero yadufashije gukemura icyo kibazo nubwo kitarangiye burundu ariko bafashije abahinzi n’aborozi”.

Mu bworozi, umushinga PASP wafashije amakusanyirizo y’amata atanu kubona umuriro w’amashanyarazi, ndetse hanubakwa amakusanyirizo mato y’amata 12, hatangwa ibucuba by’amata ku makusanyirizo y’amata 15 ndetse aborozi 125 bafashwa kubona imifuka 500 ihunika ubwatsi.

Naho mu buhinzi, imishinga 17 ijyanye n’uruhererekane rwo kongerera agaciro ibishyimbo n’ibigori iterwa inkunga n’umwe mu ruhererekane rwo kongerera agaciro imboga n’imbuto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka