Ishuri rikuru ry’imyunga ngo ryabuze irengero ry’abanyeshuri barihaye ingwate ya Miliyoni 250

Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) ryananiwe gusobanurira Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) impamvu rimaze igihe ridasubiza abanyeshuri amafaranga y’ingwate (Caution) arenga miliyoni 250 Frw.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2026, ubwo ubuyobozi bwa Rwanda Polytechnic bwatangaga ibisobanuro ku makosa yagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025.

Abadepite bagize PAC bagaragaje kutanyurwa n’uko iki kibazo kimaze igihe kigaruka mu igenzura ry’umutungo n’imari ya Leta nyamara ntigikemuke.

Depite Uwumuremyi Marie Claire yabajije impamvu abanyeshuri basabwa amafaranga y’ingwate bakayatanga, ariko barangiza amasomo yabo ntibayasubizwe, nyamara nta kintu baba barangije cy’ikigo.

Depite Niwemahoro Wasilla yavuze ko ikibazo cyakomeje kugaruka muri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, abaza impamvu hatigeze hafatwa ingamba zirambye zo kugikemura, anagaragaza ko bidakwiye ko abanyeshuri badasubizwa amafaranga yabo.

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, nawe yavuze ko bitumvikana ukuntu umunyeshuri yasoza amasomo ariko agataha adahawe amafaranga ye, agaragaza ko ubuyobozi bwa RP bwagombaga kuba bwarakemuye icyo kibazo hakiri kare.

Yagize ati: “Kuki mudategura uburyo bwo kubikemura hakiri kare abanyeshuri bakiri ku ishuri? Ntibyumvikana ko umuntu wize imyaka itatu yabura kubera gushaka kumusubiza amafaranga ye.”

Yagaragaje kandi ko bitumvikana kuba ishuri rifite imyirondoro y’abanyeshuri ryabura uburyo bwo kubageraho kugira ngo basubizwe amafaranga yabo.

Asubiza ibi bibazo, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Rwanda Polytechnic ushinzwe Imari, Jean Pierre Nkuranga, yavuze ko iki kibazo gikomereye ishuri kuko hari abanyeshuri barangije kera, bamwe bakaba bamaze imyaka igera kuri 15 bataraboneka.

Yagize ati: “Kubabona biragoye kuko hari abahinduye aho batuye, abandi nta makuru yabo dufite ahamye.”

Yavuze ko muri uyu mwaka bamaze gusubiza miliyoni 8 Frw ku banyeshuri babashije kuboneka, anongeraho ko iki kibazo kizashyirwa mu mihigo y’abakozi kugira ngo hakorwe ubushakashatsi bwo gushaka abatarabona amafaranga yabo.

Ati “Amafaranga RP igomba gusubiza abayirangijemo ni miliyoni 252 Frw tuzakomeza kugerageza kubashakisha abazajya baboneka bazajya bayahabwa”.

Yakomeje avuga ko aho bizananirana hazitabazwa inzego zibishinzwe hagafatwa icyemezo kijyanye no gukura iyi myenda mu bitabo by’imari ya Leta.

Gusa iki gisubizo nticyakiriwe neza n’Abadepite, bagaragaza ko bidakwiye kuba igisubizo kirambye ku kibazo kimaze imyaka myinshi kigaruka mu igenzura ry’imari ya Leta.

Mu bisobanuro Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) ryatanze rntabwo ryagaragaje umubare w’abagomba guhabwa ingwate yabo ndetse n’ingwate buri munyeshuri asabwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka