Abafashamyumvire b’ubworozi ni amaboko adakwiye kwirengagizwa n’abaveterineri - Guverineri Kayitesi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, arasaba abaveterineri gufatanya n’abafashamyumvire mu by’ubworozi bahuguwe n’umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi wo guteza imbere umukamo (RDDP), kugira ngo ubworozi bw’inka burusheho kwitabwaho bikwiye, hanyuma n’umusaruro w’amata urusheho kwiyongera.

Abaveterineri basabwa gukorana bya hafi n'abafashamyumvire, bityo aborozi bakabyungukiramo
Abaveterineri basabwa gukorana bya hafi n’abafashamyumvire, bityo aborozi bakabyungukiramo

Guverineri Kayitesi abivuga nyuma y’uko byagaragajwe ko abafashamyumvire mu by’ubworozi badafatanya n’inzego z’ubuyobozi mu guhugura abaturage.

Ubundi, mu rwego rwo gufasha aborozi kugira ubumenyi buhagije ku buryo bwo kwita ku matungo mu rwego rwo kongera umusaruro w’umukamo, umushinga RDDP wagiye uhugura abafashamyumvire 43 muri buri karere ko mu Ntara y’Amajyepfo ukoreramo, mu Ruhango, i Nyanza n’i Huye.

Buri mufashamyumvire yagiye asabwa kurema amatsinda nibura atatu y’aborozi yerekera uko inka zitabwaho. Ni ukuvuga ko muri buri karere hagombaga gukorwa nibura amatsinda 129 y’aborozi.

Nyamara, hamaze gukorwa 64 gusa muri Ruhango, 55 muri Nyanza na 54 muri Huye. Kutabigeraho neza byatewe n’uko aba bafashamyumvire nyuma yo guhugurwa, ari bo bagendaga bakishakira aborozi bigisha, badafatanyije n’inzego z’ubuyobozi.

Nubwo abaveterineri bavuga ko batigeze bamenya iby’amahugurwa aba bafashamyumvire bahawe, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo avuga ko bari bakwiye kugira amatsiko bakabegera, hanyuma bakanashaka uko bakorana, kuko ari imbaraga zabafasha mu gutuma ubworozi burushaho kugenda neza.

Ati “Hakwiye kubaho gukorana birenze uko byari byifashe, kuko bariya bafashamyumvire ni igisubizo ku bibazo bimwe na bimwe twari dufite mu bijyanye n’ubworozi”.

Ibi biravugwa mu gihe byagaragaye ko amata asigaye yarabaye makeya ku isoko, bituma asigaye anahenda.

Nk’ahitwa i Rusatira no kuri Arete mu Karere ka Huye, akajerekani k’ikivuguto kaguraga amafaranga 2,500 gasigaye kagura 3,000. N’abayarangura ku makaragiro ntibakibona ahagije yo gucuruza.

Umwe mu bayacururiza i Huye, ati “Izuba ryabaye rirerire inka zirasonza. Mbere nashoboraga kurangura utujerekani nka 20, ariko ubu ntibandengereza 10. Ni ugusaranganya”.

Umuti kuri iki kibazo cy’ibura ry’ubwatsi bw’amatungo kubera izuba, cyaba gufata gahunda yo kubuhunika nk’uko bivugwa na Julienne wo mu Ruhango.

Agira ati “Numva dukwiye gushaka uburyo burambye bwo guhunika ubwatsi, igihe buriho, tukazabwifashisha mu gihe cy’izuba. Ntekereza ko buri kagari kagira aho gahinga ubwatsi aborozi bahuriraho, urugero mu bisigara byo ku nkuka z’ibishanga”.

Julienne anatekereza ko aborozi bari bakwiye gufashwa gukora ibyobo bifata amazi, bakazajya buhira ubwatsi mu gihe cy’izuba.

Ariko na none igikomeye cyane kurusha, nk’uko bivugwa na Guverineri Kayitesi, ni uko aborozi bakwiye kugaragarizwa ko badakwiye korora kugira ngo babone ifumbire gusa, ahubwo ko no korora ubwabyo byatunga umuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka