Edouce Softman ashima uburyo Producer Element yazanye umwihariko mu muziki w’u Rwanda

Umuhanzi Edouce Softman yatangaje ko ashima uburyo Producer Element yazanye umwihariko mu muziki Nyarwanda. Ibi yabivuze mu gihe hashize iminsi mike umuhanzi Lil G we avuze ko Producer Element nta gishya yazanye, ahubwo akora indirimbo zijya gusa.

Umuhanzi Edouce yemeza ko Producer Element yazanye umwihariko muri muzika y'u Rwanda
Umuhanzi Edouce yemeza ko Producer Element yazanye umwihariko muri muzika y’u Rwanda

Prosucer Element ukorera muri Country Records, ni umwe mu batunganya umuziki kandi uri gukora indirimbo nyinshi kandi zikunzwe. Nta gihe kinini gishize atangiye gukora kuko yatangiye mu mpera za 2019, amenyakana muri 2020 ku ndirimbo ya Bruce Melody yakoze yitwa ‘Henzapu’.

Nyuma yaho abandi bahanzi bafite amazina akomeye batangiye kujya kumwishakira ngo bakorane, harimo nka The Ben, Uncle Austin, Emmy, Safi Madiba, Marina, Queen Cha. Si aba gusa kuko n’abakizamuka yarabakoreye kandi inyinshi muri zo zirakundwa.

Mu minsi ishize ni bwo umuhanzi LilG udaheruka gukora indirimbo ngo ikundwe, yikomye Producer Element, avuga ko akora indirimbo zisa, yewe ko nta mwihariko ugaragara mu ndirimbo ze.

Ibi yabivugiye kuri televiziyo ya Isango Star TV, ati “Niba uri kutwumva wiminjiremo agafu, kuko uri gukora ibintu bisa bidafite umwihariko”. Ibi byatumye abenshi bamutera utwatsi bavuga ko abikoze kugira ngo yongere avugwe kuko yazimye.

Producer Element
Producer Element

Umuhanzi Edouce Softman aganira na KT Radio, yashimye Element ku mwihariko yazanye. Ati “Gukorana na Element byari byiza kuko afite umwihariko/touche we utandukanye, utuma indirimbo akoze zikundwa. Ni ibintu byiza kuko byari bikenewe”.

Ibi Edouce yabivuze mu gihe yarimo amurika indirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze yitwa ‘Nyaranja’, yakorewe na Producer Element.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka