Abashakashatsi baravuga ko umunuko ukabije w’imbuto ushobora gutanga ingufu zifite ububasha bwo gushyira umuriro muri telefoni ngendanwa, mu gihe uwo munuko utunganyijwe neza.
Hari abapasitoro bo mu byaro babona ibyo basabwa kugira ngo insengero zabo zifungurwe (mu rwego rwo kwirinda Coronavirus) ari nk’amananiza kuko abayobozi babagenzura na bo batabasha kubyubahiriza uko byakabaye.
Muri iki gihe icyorezo cya covid-19 cyugarije isi yose, mu Rwanda imwe mu ngamba zafashwe ni uguhagarika ibitaramo byose n’amahuriro. Abahanzi bisanze akazi kabo kahagaritswe ariko ibirori bibera ku mateleviziyo n’imbuga nkoranyambaga birakomeza.
Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko kirimo gukoresha ibitabo bisaga miliyoni umunani bizagabanya ubucucike bw’abana ku gitabo kimwe bukava kuri batanu bukagera kuri batatu ku gitabo.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yafunze umuhanzi Bruce Melodie na Shadyboo uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 no guteza urusaku.
Ubworozi bw’inkoko mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gicuro mu Karere ka Nyagatare, bumaze kwinjiza miliyoni zirenga eshanu mu gihe cy’ukwezi kumwe gusaabahatujwe bamaze babukora.
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yemeje ko igihugu cye cyabonye urukingo rwa mbere rwa COVID-19, ndetse ko umwe mu bakobwa be yamaze guhabwa kuri uru rukingo.
Akarere ka Ruhango katashye ibyumba 59 by’amashuri n’ubwiherero 108 byuzuye ku nkunga ya Banki y’Isi byo mu mirenge icyenda yo muri ako karere.
Bitewe n’imyigaragambyo ikomeye yari imaze iminsi itatu mu Mujyi wa Beirut, Guverinoma yose ya Liban yafashe icyemezo cyo kwegura.
Abakozi 14 muri 16 baherutse guhagarikwa n’Akarere ka Rutsiro batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB). Ni nyuma y’iminsi ine ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bubahagaritse bubashinja uruhare mu kunyereza ibikoresho mu kubaka imihanda ya VUP mu mirenge itanu ari yo Ruhango, Mushubati, Rusebeya, Murunda na Nyabirasi.
Mu mpera z’icyumweru gishize hakwirakwiriye amakuru avuga ko umuhanzi The Ben yaba yasinye amasezerano y’imikoranire mu nzu y’umuziki ya Bruce Melodie, bisa n’ibiciye igikuba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi na babiri banduye COVID-19, naho abandi 46 bari barwaye bakaba bakize.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko yishimiye icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi cyo gushyiraho Komisiyo yiga ku ngaruka zatewe n’ubukoloni bw’u Bubiligi mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, yatangaje ko yakuyeho inzego zose zishamikiye ku muryango wa Rayon Sports
Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya habereye impanuka y’imodoka yari yikoreye ibinyobwa bya Bralirwa, umushoferi wayo n’umuherekeza (kigingi) barakomereka.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yarashe ku bantu babiri bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Ndera mu Karere ka Gasabo bashakaga gutoroka, umwe agahita yitaba Imana.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ifatanyije n’ishinzwe Ubuzima (MINISANTE), zatangiye kwandikira abavutse n’abapfuye kwa muganga aho kuba ku biro by’umurenge nk’uko byari bisanzwe.
Umunyarwanda Mugisha Samuel ukina umukino w’igare nk’uwabigize umwuga, aratangaza ko icyumweru cya mbere amaze mu Bufaransa cyamaze kumuha ishusho y’intego afite imbere.
Ikipe ya Bakambwe Sport Club, yo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, yavutse mu mwaka wa 2007, ubu ikaba ifite abanyamuryango 36, yakira abantu bose bifuza gukora siporo no gusabana, kugeza ku barengeje imyaka 70 y’amavuko.
Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rweretse itangazamakuru Bizimana Celestin akurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo n’icyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, aho yacuruzaga abakobwa ku bagabo mu bikorwa by’ubusambanyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko budashobora kwemerera insengero zose gukora, mu gihe imibare y’abanduraba COVID-19 ikiyongera.
Mupenda Ramadan uzwi nka Bad Rama, akaba ari we washinze inzu itunganya umuziki ya ‘The Mane’ akaba abarizwa no muri Sinema Nyarwanda burya ngo akina n’umukino wa Karate.
Imyigaragambyo yarushijeho gukaza umurego ku Cyumweru tariki ya 09 Kanama 2020 mu Mujyi wa Beyrut, aho abaturage bahanganye n’inzego z’umutekano, uyu ukaba wari umunsi wa kabiri w’imyigaragambyo, basaba ko Guverinoma yose ya Liban yegura, nyuma y’iturika rikomeye ryabaye ku cyambu cya Beirut, rigahitana abagera ku 160.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, avuga ko bidakwiye ko umuntu yubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ari uko hari ijisho rya Polisi.
Mbere y’imikino ya ¼ cya Champions League igomba kubera I Lisbonne muri Portugal, abakinnyi babiri ba Atletico Madrid basanzwemo Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 09 Kanama 2020, umuntu wa karindwi yishwe na Coronavirus mu Rwanda. Uwo ni umubyeyi w’imyaka 77 wo mu Mujyi wa Kigali.
Amakuru dukesha urubuga rwa interineti www.doctissiomo.fr avuga ko indwara y’igituntu yamenyekanye mu kinyejana cya 19, icyakora amateka yo akagaragaza ko yabayeho mbere y’ivuka rya Yezu (Yesu).
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko hashingiwe ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus mu Mujyi wa Kigali, amasibo atatu yo muri Kicukiro yari iri muri gahunda ya #GumaMuRugo yakuwemo, guhera kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama 2020.
Abanyarwanda b’inararibonye mu muco Nyarwanda baravuga ko kugarura Umuganura mu Rwanda byagize ingaruka nziza zo kongera kunga ubumwe no gusabana, ndeste binagira uruhare mu iterambere.
Polisi y’u Rwanda yasohoye urundi rutonde rw’abantu 87 barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, arimo kutarenza isaha ya saa tatu z’ijorp bataragera aho bataha, bakagerekaho no gusuzugura amabwiriza bahabwa n’abapolisi iyo babahagaritse muri iryo joro.
Minisiteriy’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kanama 2020, umuntu wa gatandatu yishwe na Coronavirus mu Rwanda. Uwo ni umugabo w’imyaka 51 wo mu Mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abantu babiri bishwe mu minsi ibiri ikurikiranye ku matariki ya 06 na 07 Kanama 2020, baba barazize amakimbirane hagati yabo n’ababishe.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kanama 2020, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu barindwi bakekwaho ubujura mu ngo z’abaturage.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko kubera imirimo yo kubaka imihanda, guhera tariki 09 Kanama 2020 uduce tumwe tw’imihanda Nyabugogo-Gatsata, Nyacyonga-Gasanze, Prince House n’agace gato ka Sonatube-Rwandex izaba ifunze.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Muhawenayo Augustin na Kwizera Eric, nyuma yo kugaragara mu mashusho ku itariki 15 Nyakanga 2020, biba mu rugo rwa Serwanga Ronard ruherereye i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko muri iki cyumweru habaye impanuka zinyuranye zihitana ubuzima bw’abantu 14, ahanini ngo zaturutse ku muvuduko ukabije.
Umushinga ugamije guteza imbere ubworozi (Rwanda Dairy Development Project, RDDP), uratangaza ko wkuyeho gahunda ya nkunganire ku buhunikiro bw’ubwatsi n’imashini zibusya, kuzitira urwuri,... hagashyirwa imbaraga mu mu kunganira abashoramari mu kongerera agaciro ibikomoka ku mata.
Bamwe mu banyamuryango b’ikipe ya Rayon Sports bandikiye Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate bamusaba gutumiza inama y’inteko rusange idasanzwe
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyiravuga ko nta mpugenge abantu bakwiye kugira ku muti wa coartem usanzwe uvura malariya, kuko ngo ugifite ubushobozi bwo kuvura kugera kuri 95%.
Umutaliyani Giuseppe Paterno wariho mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yakuriye mu bukene bituma atiga. Ku wa gatanu tariki 07 Kanama 2020 afite imyaka 96, yasohoje kaminuza abona impamyabumenyi mu mitekerereze ya muntu, akaba ari we ukuze mu mateka y’u Butaliyani ubonye iyi mpamyabumenyi.
Umuganura ni umunsi mukuru wahabwaga agaciro gakomeye i Bwami no mu muryango w’Abanyarwanda. Mu mateka y’u Rwanda, Umuganura wari ufite akamaro ko gusangira no kwishimira umusaruro, bigakorwa mu gitaramo cyiswe icy’umuganura.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga yatawe muri yombi ubwo yakiraga ruswa y’umuturage y’ibihumbi 200Frw ngo abone kumuha serivisi.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi na barindwi banduye COVID-19, abandi 39 bari barwaye bakaba bakize.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Rubavu yatangarije ikigo cy’itangazamakuru cya RBA ko abakozi batandatu mu murenge wa Busasamana bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo kubera uburangare bagize hakaba amarushanwa y’umupira w’amaguru ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Paruwasi ya Busasamana.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard, avuga ko muri iki gihe abantu bashobora kuganuzanya bashingiye ku musaruro w’ibyo bakora ibyo ari byo byose kuko umuganura w’abakurambere wagutse.
Umuhinzi w’icyayi witwa Claude Mayira utuye mu Kagari ka Kabere mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, yahanze umuhanda wa kilometero hafi eshatu mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Huye bifatanyije n’abatuye mu mirenge imwe n’imwe igize aka Karere mu muganda wo gutangiza kubaka ibyumba by’amashuri 393.
Amakuru aturuka mu Bubiligi aravuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, yahisemo izo mpuguke ishingiye ku itsinda ry’abanyamateka batanu (5), impuguke mu bwiyunge n’abahagarariye Abanyekongo baba mu Bubiligi; u Burundi n’u Rwanda na byo bifitemo abantu kuko na byo byagizweho ingaruka n’ubukoloni bw’Ababiligi.