Mozambique: Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage muri siporo rusange

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique, ku Cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025, zitabiriye igikorwa cya siporo rusange aho bari kumwe n’abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Iki gikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Mocímboa da Praia, kigamije gukomeza ubumwe n’imikoranire hagati y’inzego za Leta n’abaturage, banishimira umutekano umaze kugerwaho, ndetse no kugaragaza uruhare rwa siporo mu guteza imbere ubuzima bwiza.

Nyuma y’iki gikorwa, abayobozi baganirije abitabiriye iyi siporo, bashimangira akamaro n’intego z’ibi bikorwa bigamije guteza imbere imikoranire myiza n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka