Pariki y’Akagera yatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu kumenya aho inyamaswa ziherereye

Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangije igikorwa cyo gushyira utwuma tw’ikoranabuhanga (GPS) kuri zimwe mu nyamaswa mu rwego rwo gukomeza kumenya aho ziherereye, uko ubuzima bwazo buhagaze n’ibindi, hakaba haherewe ku nyamaswa nini.

Inyamaswa bayishyiramo akuma k'ikoranabuhanga gatuma babasha kumenya aho iherereye
Inyamaswa bayishyiramo akuma k’ikoranabuhanga gatuma babasha kumenya aho iherereye

Ku wa Kane tariki 5 Ugushyingo 2020, ni bwo iyo pariki yatangaje ko mu cyumweru gishize bashyize ibikomo bya GPS ku nzovu eshanu (5) nini, ku ntare eshanu (5) ndetse bashyira n’ubundi bwoko bw’ikoranabuhanga rikoresha iminara nk’iya radiyo (VHF) mu mahembe y’inkura icyenda (9).

Muri izo nkura kandi, harimo ebyiri (2) zanashyizweho ikoranabuhanga rya GPS nk’uko ubuyobozi bwa pariki bwabivuze.

Iyo minara ngo ifite ubushobozi bwo kohereza no kwakira amajwi aturutse ku wundi munara w’itumanaho w’inyamaswa runaka iri mu ishyamba. Ibikomo bya GPS byo bigaragaza aho inyamaswa iherereye, uko ihinduranya aho iba, bifasha kandi mu bushakashatsi ndetse no mu kuvura inyamaswa mu gihe bibaye ngombwa.

Izo GPS zifashisha icyogajuru ndetse n’umuyoboro wa pariki mu kohereza amakuru mu cyumba cy’igenzura nk’uko ubuyobozi bwa pariki bwabigaragaje bubicishije kuri Twitter.

Bwongeraho ko kwambika ibikomo izo nyamaswa bifasha kumenya aho amatsinda yazo aherereye cyangwa imwe imwe ukwayo, kumenya uko zibayeho, uko zigenda muri pariki no kumenya umutekano wazo.

Igikorwa cyo kwambika ibyo bikomo inyamaswa kiyoborwa n’umuganga w’amatungo Richard Harvey, agafatanya n’itsinda ry’abasanzwe muri pariki, bagatera ikinya inyamaswa ikaryama hasi bityo bakabasha kuyambika igikomo cyangwa kuyishyiramo rya koranabuhanga rindi.

Aganira na KT Press, Jes Gruner, Umuyobozi mukuru wa pariki y’Akagera, yavuze ko atari bwo bwa mbere bikozwe, ati “Ibi twari dusanzwe tubikora mu gihe cy’imyaka umunani”.

Pariki y’Akagera iherereye i Burasirazuba bw’u Rwanda, ni imwe mu ziteye amabengeza muri Afurika, ikaba icunzwe ku bufatanye n’Ikigo nyafurika gishinzwe amapariki ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), ari na rwo rushinzwe guteza imbere ubukerarugendo.

Iyo pariki iri ku buso bwa kilometero kare 1,122 ikaba yaravumbuwe mu 1934, igizwe n’ibimera by’amoko atandukanye ndetse ikaba n’icumbi ry’amoko menshi y’inyamaswa, harimo n’inini kuruta izindi ari zo intare, ingwe, inkura, inzovu n’imbogo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngo pariki "yaravumbuwe".
Yavumbuwe na nde? Uyu munyamakuru wagira ngo inkuru ye yayihinduye ayikuye mu zindi ndimi.

Caty yanditse ku itariki ya: 9-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka