Muhanga: Abantu batanu barimo n’uruhinja bahitanywe n’ikirombe

Abantu batanu barimo n’uruhinja rw’amezi ane bo mu Karere ka Muhanga bitabye Imana bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko kuko cyari cyarafunzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye Kigali Today ko abinjiye mu kirombe barimo n’umugore uhetse urwo ruhinja bagwiriwe n’ikirombe batanu bakahasiga ubuzima abandi babiri bakaba barokotse.

Kayitare avuga ko amakuru yamenye ari uko abapfuye bari baje gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko bazwi ku izina ry’abanyogosi, ariko ataramenya uko urwo ruhinja rwaba rwabajemo.

Hari andi makuru avuga ko abo bantu bari baje kuvoma amazi yo kuyunguruza umucanga bakuramo amabuye y’agaciro ikirombe kikaba cyaba cyabagwirije bacyugamyemo.

Iyi mpanuka ibaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020 ikaba yabereye mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga. Imirambo y’abapfuye yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.

Babiri bakomeretse na bo bahise bajya kwitabwaho n’abaganga, aba bakaba ari bo bitezweho gutanga amakuru y’impamo y’uko impanuka yagenze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka