Ni ryari gukuramo inda mu Rwanda bidafatwa nk’icyaha?

Mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu 2018 no mu iteka rya Minisitiri w’Ubuzima rya 2019, gukuramo inda ntibyemewe, gusa harimo ingingo iteganya ukutaryozwa mu mategeko icyaha cyo gukuramo inda.

Ese gukuramo inda bikorwa gute? Ni izihe mpamvu zishobora gutuma umuntu akuramo inda ntakurikiranwe n’amategeko? Ese uwahohotewe agaterwa inda nyuma igakurwamo uwamuhohoteye akayimutera ashobora gukurikiranwa mu mategeko?

Nyuma y’uko tubisabwe n’abasomyi bacu, twabateguriye inkuru isobanura ibyo amategeko ateganya ku gukuramo inda n’uko bikorwa.

Ubundi amategeko ahana umuntu ukuyemo inda n’ufashije undi kuyikuramo.

Umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

Umuntu wese ukuramo undi muntu inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5).

Umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umuntu akuramo inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo gukuramo inda biteye ubumuga byemejwe n’umuganga ubifitiye ububasha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo gukuramo inda biteye urupfu, uwakuriwemo inda yaba yabyemeye cyangwa atabyemeye, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

Nyuma y’uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ibisabye , ingingo zihana iki cyaha zaravuguruwe mu rwego rwo gutanga uburenganzira bwo gukuramo inda ku bantu bamwe .

Mu ngingo ya 125 y’iri tegeko ariko hagaragaramo irengayobora kuri iki cyaha aho hari impamvu ziteganya ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda.

Nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zikurikira:

1º Kuba utwite ari umwana.

2º Kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

3º Kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

4º Kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri.

5º Kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Haseguriwe ibiteganywa mu ngingo ya 11 y’iri teka, usaba gukurirwamo inda ntasabwa gutanga ibimenyetso by’impamvu ashingiraho. Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yatanze amakuru atari yo, yirengera ingaruka zabyo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Kigali Today yavuganye na Tom MULISA, umwalimu w’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda na kaminuza ya Uppsala yo muri Suwede, asobanura impamvu hashyizweho itegeko ryo gukuramo inda, ashimangira ko atari uguhatira cyangwa gushishikariza abantu gukuramo inda ahubwo ko ari ukubaha amahirwe yo guhitamo icyo babona kitazabagiraho ingaruka mu buzima kandi ko ubikoze adakurikije amategeko abihanirwa.

Agira ati “Gukuramo inda ku mpamvu zimwe na zimwe ntabwo bitiza umurindi abagore gukuramo inda. Icya mbere kigaragaza impamvu hemejwe itegeko ryo gukuramo inda ni uko niba umugore yarafashwe ku ngufu akaba yumva adashaka kubyara uwo mwana kuko azajya amubonamo Se wamufashe ku ngufu utahatira uwo mugore kubyara uwo mwana.

Ese gukuramo inda ku bushake bikorwa gute?

N’ubwo mu itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana rya 2012 ryaje gusimburwa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse muri 2018 bateganyagamo zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu akuramo inda ku bushake, hari bimwe byari bikigoranye bikazitira benshi.

Ubundi mbere y’ukwezi k’Ukwakira 2018 icyemezo cyo gukuramo inda cyafatwaga n’urukiko ariko ubu gifatwa hagendewe ku cyifuzo cy’umuntu ku giti cye cyangwa ababyeyi bifashishije muganga wemewe na Leta .

Umuntu usaba gukurirwamo inda agomba kugaragaza mu nyandiko yandikiwe muganga ko yemeye ko bayikuramo amaze gusobanurirwa ibyerekeranye no gukuramo inda byose.

Iyo umuntu usaba gukurirwamo inda ari umwana cyangwa umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, umuhagarariye wemewe n’amategeko ni we ugaragaza mu nyandiko ko yemeye ko bayikuramo. Iyo umuhagarariye wemewe n’amategeko abyanze, ukwemera k’umwana ni ko kugenderwaho.

Iyo ushaka gukurirwamo inda ari umwana, abisabirwa n’abamufiteho ububasha bwa kibyeyi nyuma yo kubyumvikanaho. Iyo abafite ububasha bwa kibyeyi ku mwana batumvikanye hagati yabo cyangwa se batumvikanye n’umwana, icyifuzo cy’umwana ni cyo cyitabwaho.

Usaba ko umwana afiteho ububasha bwa kibyeyi akurirwamo inda, abisaba umuganga wemewe na Leta yitwaje inyandiko y’ivuka igaragaza igihe umwana yavukiye .

Iteka rya Minisitiri n°002/moh/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda rivuga ko uretse mu gihe inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, inda ikurwamo igomba kuba itarengeje ibyumweru makumyabiri na bibiri (22).

Gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta. Ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuremo inda bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze. Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yabisabye nta mpamvu yemewe n’itegeko ashingiraho, ahanwa nk’uwikuyemo inda.

Gukuriramo umuntu inda bikorerwa mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga kiri ku rwego rw’ibitaro cyangwa urwa polikilinike, cyemerewe gukora na Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.

Umuntu wahohotewe agaterwa inda igakurwamo ku mpamvu amategeko ateganya , uwamuhohoteye akayimutera ntibimubuza gukurikiranwa mu mategeko kabone nubwo inda iba yaravanwemo.

Iyo ibimenyetso byakusanyijwe mbere bigaragaza ko yahohoteye umuntu akamutera inda amategeko ateganya ko abihanirwa kuko aba yaragize uruhare rwo kwangiza ubuzima bw’uwatewe inda ahohotewe.

Ese ni izihe mbogamizi zigihari ku gikorwa cyo gukuramo inda?

Kugeza ubu Abantu basaga 200 bamaze kwemererwa gukuramo inda mu Rwanda kuva muri 2018 gusa haracyari imbogamizi kuri iki gikorwa nk’uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ibivuga.

Tom MULISA inzobere mu mategeko agendanye n’uburenganzira bwa muntu akaba n’umwalimu mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza ya Uppsala muri Suwede avuga ko n’ubwo itegeko riteganya impamvu ku kutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda hari ahakiri imbogamizi kuri iki gikorwa.
Tom MULISA yagize ati “Hari imbogamizi y’amadini, abarizwamo Abanyarwanda barenga 95% bagushyiramo indangagaciro zo kubyanga, ndetse na bamwe mu baganga bafite imyemerere yo kwanga gukorera abantu iyi serivisi kubera amadini ”.

Nk’uko Tom MULISA yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ngo imyemerere ishingiye ku madini iracyabangamiye imigendekere y’iki gikorwa aho abaganga bamwe na bamwe n’ababyeyi bagishyira imbere imyemerere ishingiye ku madini ituma iki gikorwa kidashyirwa mu bikorwa kubera bagifata nk’icyaha imbere y’idini.

Tom Mulisa
Tom Mulisa

Ikindi ni amadini atemera gufasha abayagana bifuza gukurirwamo inda. Atungwa agatoki ni amavuriro ya Kiliziya Gatolika n’andi madini kubera imyemerere ituma batemera igikorwa cyo gukuramo inda.

Indi mbogamizi nk’uko Tom MULISA abivuga ni inkomanga ku mitima y’abakuyemo inda kuko benshi bibatera kwiheba no gutakaza icyizere cy’ubuzima ahanini bishinja icyaha.

Ku bw’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ngo n’ubwo habaho igikorwa cy’ubujyanama no guhumuriza ugiye gukora iki gikorwa mbere y’uko kiba ngo hakwiriye no gukomeza kubaho guhumurizwa no kwitabwaho byihariye ku wakoze iki gikorwa cyane ko bamwe bibasigira ihungabana n’ipfunwe aho bari.

Imbogamizi yindi igarukwaho ni uko abatanga izi serivisi kwa muganga batizerwa ko babikira ibanga abo babikorera n’ubwo itegeko ribibasaba hakaba hari aho bamwe batinya kubagana bagahitamo kubikora mu ibanga aho bakoresha imiti irimo ibyatsi ikaba yagira ingaruka zo ku batera uburwayi no kubambura ubuzima.

Itegeko ryo kwemererwa gukuramo inda ryateje impaka zishingiye ku muco nyarwanda n’amateka y’igihugu. Hari abavugaga ko rihabanye n’uburenganzira bwa muntu mu gihe abanyamadini bo bavugaga ko rihabanye n’imyizerere nyobokamana.

Kiliziya Gatolika yavuze ko gukuramo inda ku bushake ari icyaha gikomeye kandi biteye agahinda kuba itegeko ryemera ko bikorwa na muganga ari we wagakwiye kurengera ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.

Mu gutanga inama, Tom MULISA akomeza avuga ko gukuramo inda ari icyaha iyo ikuwemo bidateganywa n’impamvu ziteganywa n’itegeko. Agira ati “Itegeko iyo uryishe urabihanirwa, kandi uretse ko rino atari itegeko ni uguha amahirwe umuntu ngo yihitiremo. Aha ngaha ikigamijwe ni uko abantu bajya kwa muganga mu gihe bemererwa gukuramo inda n’ingingo 125 y’itegeko twavuze haruguru, rero uzakuramo inda atabyemererwa n’itegeko azahanwa ndetse n’ufasha nk’uko bigaragara mu ngingo y’i 123 n’iy’i 124 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ikindi avuga ko itegeko ritarimo gukangurira abantu gukuramo inda ahubwo ari ukugira ngo ririnde ubuzima bw’ababyemerewe bajyaga kuzikuriramo mu bihuru n’ahandi bagapfirayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ikintu hano kidasobanutse ni iryo jambo "umwana"! Hano umwana ukuramo inda, ni ukuvuga byibuze ufite imyaka ingahe? Ni 18? Ni 16? Ni ingahe?

Forongo yanditse ku itariki ya: 26-03-2024  →  Musubize

Rugamba Cypiriyani yagize ati :" Impinja ntizigapfe "

Ni byiza ko umwana ava mu nda itamukeneye pe ! Ariko akarererwa in vitro nawe akarengerwa,akagira uburenganzira bwo kubaho.

TWAGIRIMANA Patrice yanditse ku itariki ya: 28-03-2023  →  Musubize

Imibare ya World Health Organisations yerekana ko buri mwaka inda zikurwamo zigera kuli 50 millions.Nukuvuga hafi inshuro 4 abantu batuye u Rwanda bicwa buri mwaka.Ni Genocide y’Impinja ikorerwa ku isi hose.Imana yaturemye ibona ite “Gukuramo inda”? Muli make irabitubuza.Ijambo ryayo rivuga ko muli Israel ya kera,uwatumaga inda ivamo yicwaga.Byisomere muli Kuva/Exodus 21:22,23.Abazikuramo hafi ya bose babiterwa n’ubusambanyi.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

burakali yanditse ku itariki ya: 6-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka