Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka kiratangaza ko guhindura icyo ubutaka bwagenewe byari bisanzwe bikorerwa ku rwego rw’Akarere honyine, ubu bizajya bikorwa ari uko n’icyo kigo kibanje kubisuzuma kikabitangira uburengazira.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe uwitwa Tuyisenge Jean Claude ukurikiranyweho icyaha cyo kugurisha no gutanga ibintu bibujijwe mu buvuzi aho yagurishije amashyirahamwe y’abamotari umuti usukura intoki witwa HUUREKA hand sanitizer utujuje ubuziranenge kandi ubujijwe mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo Hagati (AUCA), igiye gutangiza ishuri rishya ry’ubuvuzi ryigenga, rizatangirana abanyeshuri 60, mu mwaka w’amashuri wa 2020-2021.
Mu gihe abantu barenga miliyoni 20 bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus, hari benshi bafite ubwoba bwo kwandurira iyi virus muri asanseri (Icyuma kizamura abantu mu miturirwa) [ascenseur, elevator], byaba mu gukanda amabuto cyangwa se mu guhagararanamo n’umuntu wanduye.
Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko 44 bazwi ku izina ry’abanyogosi, mu Karere ka Muhanga batawe muri yombi na Polisi, abafashwe bakaba barimo n’abigeze guhanirwa icyaha cyo gucukura mu buryo butemewe n’amategeko.
Nyuma y’igihe kinini umuhanzi akaba n’umunyabugeni Bushayija Pascal abazwa iby’urukundo rwe n’umukobwa bakundanye akaza no kumuririmba witwa Elina, yafashe icyemezo cyo kubyerekana mu mashusho uko byari bimeze.
Ubusanzwe kwipfundika kw’amaraso (blood clots/caillots sanguins), ngo si ikibazo ku buzima bw’umuntu kuko hari igihe biba ingenzi, nk’iyo umuntu yakomeretse, kuko bituma amaraso avura, bityo bikagabanya kuva kw’igikomere, ntihabeho gutakaza amaraso cyangwa agashira (hemoragie).
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta, aremeza ko umubano w’u Rwanda na Zambia nta gitotsi na kimwe ufite, binyuranye n’ibinyoma biheruka kuvugwa na Callixte Nsabimana uri imbere y’ubutabera kubera ibyaha ashinjwa by’iterabwoba.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) kiratangaza komuri uyu mwaka wa 2020, indwara ya malariya yagabanutse ugereranije n’umwaka ushize wa 2019.
Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), igiye kumara imyaka ibiri n’igice itangiye gutanga serivisi, ahanini zajyaga gusabwa mu bihugu by’amahanga bigatwara igihe kirekire, ikiguzi kinini n’ibindi byadindizaga itangwa ry’ubutabera bwihuse.
Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rwatangaje ko Pasiporo z’u Rwanda zatanzwe mbere y’itariki ya 27 Kamena 2019 zose zizacyura igihe ntizongere gukoreshwa kuva tariki ya 28 Kamena 2021.
Muri iki gihe gukora ubukwe bitandukanye n’uko bwakorwaga, ahanini bitewe n’umubare w’abantu babutaha ndetse no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda covid-19.
Ikibagarira ni imwe mu ndwara zikwirakwizwa n’uburondwe, kugeza ubu mu Rwanda ikaba ari yo yihariye 80% by’amatungo apfa azize indwara zitandukanye.
Umukinnyi wo mu kibuga hagati Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko nta mukino azongera gukinira ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’imyaka ayikinira
Urubyiruko rwishyize hamwe mu Budage rukabyaza ibishingwe umusaruro rwoherereje inkunga urubyiruko rwo mu Rwanda, runarushishikariza kubyaza inyungu ibishingwe mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kurwanya ubukene.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko ibisubizo bya DNA byagaragaje ko Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard wo muri Paruwasi ya Mbogo mu Karere ka Gakenke atari we wateye inda umwangavu w’imyaka 17, nyuma y’uko amureze mu rukiko amushinja kumusambanya akanamutera inda.
Umuhanzikazi Young Grace uvuga ko yishimiye ubuzima abanyemo n’umwana we Diamante, avuga ko n’ubwo umusore babyaranye yamutaye adateze kumwirukaho amusaba indezo kuko yataye inshingano ku bushake.
Umugabo w’imyaka 37 y’amavuko abaye umuntu wa munani wishwe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama 2020.
Ministeri y’Ubuzima muri Kenya yatangije ubushakashatsi ku ngaruka z’igihe kirekire ku muntu warwaye covid-19, mu gihe imibare mishya igaragaza ko muri icyo gihugu abamaze kwandura covid-19 ari hafi ibihumbi 27.500.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta aratangaza ko u Rwanda rwandikiye Uganda ku kibazo cy’abasirikare ba Uganda bamaze iminsi binjira mu Rwanda bagashimuta abantu. Dr. Biruta ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama 2020 mu kiganiro n’itangazamakuru ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu byo (…)
Akarere ka Musanze kagabanyije inkunga kagenera iyi kipe mu nama yabaye ku wa 11 Kanama 2020 aho abari bayirimo banzuye ko Akarere kazaha iyi kipe miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2020/2021 mu gihe mu mwaka ushize kari kayigeneye miliyoni 90.
Mu bice by’Amayaga by’umwihariko mu Bugesera hakunze kuvugwa ikibazo cy’amazi adahagije, kuko abayakeneye ari benshi ugereranyije n’amazi adahagije ahari. Iyo bigeze mu mpeshyi, usanga arushaho kugabanuka bigatuma n’abayabona abageraho ahenze kurusha uko biba bimeze mu gihe cy’imvura.
Deo Munyakazi ni umukirigitananga w’Umunyarwand,a akaba avuga ko Inanga yamugejeje kuri byinshi birimo kumwishyurira amashuri no kumutembereza amahanga yitabiriye amaserukiramuco atandukanye.
Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi ryatangaje ko shampiyona y’isi y’amagare yari kuzabera mu Busuwisi isubitswe.
Nubwo indwara nka Covid-19 zifata abantu bose, abafite ubudahangarwa buke bw’umubiri bitewe n’ubusaza, umwana muto, ufite ubwandu bwa virus itera SIDA, Hepatite, Cancer, utwite, ufite ikibazo cy’imirire mibi (kurya byinshi cyangwa kubibura),...we aribasirwa kurushaho.
Leta ya Namibia yatangaje ko yanze ku mugararo icyifuzo cyo guhabwa indishyi z’akababaro igihugu cy’ u Budage kiri gutanga ku bwicanyi bwakorewe abaturage ba Namibia bamwe bafashe nka Jenoside.
Eric Rutanga wahoze ari Kapiteni wa Rayon Sports, ibye byo kujya muri Young Africans yo muri Tanzania byarapfuye, ubu yiteguye gukinira Police Fc mu mwaka utaha w’imikino
Indorerwamo (amadarubindi/amataratara) za Mahatma Gandhi zigiye gutezwa cyamunara, nyuma y’uko abashinzwe gushakisha ibintu by’agaciro bakabigurisha bazisanze mu ibahasha mu gasunduku k’amabaruwa kabo kadafunze, ziri hafi yo gutakara.
Madame Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rw’u rwanda kwirinda kuba ba ntibindeba, ahubwo bagahitamo ikinyabupfura kandi bakirinda ubunebwe.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye gukomeza kubana neza n’ibihugu byose birimo n’ibyo mu karere ruherereyemo, gusa ngo hari ibihugu birimo n’u Burundi byamaze kugaragaza ko nta bushake bifite mu kuzahura umubano n’ibihugu byombi.
Urugendo rwo guhatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika rurakomeje, hagati y’Umudemokarate Joe Biden, n’Umurepubulikani Donald Trump. Kuwa kabiri tariki ya 11 Kanama, Joe Biden yatangaje ko Senateri wa Leta ya California Kamala Harris, ari we uzaba Visi Perezida, mu gihe yaba atowe, ndetse bakaba baziyamamazanya.
Akarere ka Muhanga kashyikirije ibitaro bya Kabgayi imbangukiragutabara yaguzwe mu nyungu ya Farumasi y’Akarere, ikaba igiye kunganira izisanzwe kuri ibyo bitaro zidahagije ngo abarwayi bahabwe serivisi nziza.
Mu gihe mu Rwanda hatangiye gutekerezwa ku bizagerwaho muri 2050, urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango RPF-Inkotanyi rwifuza ko icyo gihe umugore w’Umunyarwandakazi azaba abasha kuzuza inshingano z’urugo neza, yaranateye imbere.
Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima gishya cya Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, baratangaza ko kuva iki kigonderabuzima cyatahwa bivuriza ahantu hasa neza, by’umwihariko abarwariye mu bitaro bakaba batakirwarira mu cyumba kimwe nka mbere.
Nyuma y’icibwa ry’amasashi (bitewe n’uko yangiza ibidukikije), hagiyeho ibipfunyika (envelopes) bikozwe mu mpapuro zisa na kaki, ndetse haza no kwaduka abapfunyika mu mpapuro zisanzwe zanditseho.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasohoye itangazo rivuga ko rurimo gushakisha umugabo witwa Zirikana Daniel ukekwaho icyaha cyo kwica umugore we.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwerekanye ibyumba by’amashuri 104 n’ubwiherero 114 bimaze kubakwa mu rugamba uturere twose turimo rwo gukemura ubucucike bw’abanyeshuri igihe amashuri azaba yongeye gufungura.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi n’icyenda banduye COVID-19, naho abandi 86 bari barwaye bakaba bakize.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bushobora gukoresha ibipimo bikoreshwa na Polisi mu gupima ingano y’ibisindisha umuntu yafatiye muri resitora.
Urukiko rwa kiyisilamu mu Ntara ya Kano, mu majyaruguru ya Nigeria rwakatiye igihano cy’urupfu umuririmbyi Yahaya Aminu Sharif, ashinjwa gutesha agaciro intumwa y’Imana.
Ambasaderi Ignatius Kamali Karegesa wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo no muri Uganda, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2020, azize uburwayi. Abinyujije ku rukuta rwa twitter rw’Umuryango FPR-Inkotanyi, Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Hon François Ngarambe, yihanganishije (…)
Umwuga w’ubukanishi kimwe n’indi myuga itandukanye, ngo ushobora kuwukora kugeza no mu zabukuru kuko harimo byinshi bikorwa kandi bisaba imbaraga. Bagabo Saleh ni umugabo ufite imyaka 55 y’amavuko. Atuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Akora umwuga w’ubukanishi guhera mu 1988, ariko ngo mu 1990 ngo yaratabaye (…)
Abashakashatsi baravuga ko umunuko ukabije w’imbuto ushobora gutanga ingufu zifite ububasha bwo gushyira umuriro muri telefoni ngendanwa, mu gihe uwo munuko utunganyijwe neza.
Hari abapasitoro bo mu byaro babona ibyo basabwa kugira ngo insengero zabo zifungurwe (mu rwego rwo kwirinda Coronavirus) ari nk’amananiza kuko abayobozi babagenzura na bo batabasha kubyubahiriza uko byakabaye.
Muri iki gihe icyorezo cya covid-19 cyugarije isi yose, mu Rwanda imwe mu ngamba zafashwe ni uguhagarika ibitaramo byose n’amahuriro. Abahanzi bisanze akazi kabo kahagaritswe ariko ibirori bibera ku mateleviziyo n’imbuga nkoranyambaga birakomeza.
Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko kirimo gukoresha ibitabo bisaga miliyoni umunani bizagabanya ubucucike bw’abana ku gitabo kimwe bukava kuri batanu bukagera kuri batatu ku gitabo.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yafunze umuhanzi Bruce Melodie na Shadyboo uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 no guteza urusaku.
Ubworozi bw’inkoko mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gicuro mu Karere ka Nyagatare, bumaze kwinjiza miliyoni zirenga eshanu mu gihe cy’ukwezi kumwe gusaabahatujwe bamaze babukora.