Nyagatare: Umugore yishe umugabo hakekwa uburwayi bwo mu mutwe

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 04 Ugushyingo 2020 uwitwa Musabyimana Veneranda w’imyaka 58 y’amavuko aravugwaho kuba yishe umugabo we Munyakaragwe Jean de Dieu w’imyaka 65 y’amavuko amukubise ifuni mu mutwe.

Ikarita y'u Rwanda igaragaza aho akarere ka Nyagatare gaherereye
Ikarita y’u Rwanda igaragaza aho akarere ka Nyagatare gaherereye

Byabereye mu mudugudu wa Mirama ya kabiri akagari ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare.

Umuyobozi mu kagari ka Nyagatare ushinzwe umutekano mu kagari ka Nyagatare Muhire Filippe avuga ko ubu bwicanyi bwabaye saa mbiri z’ijoro.

Avuga ko uyu muryango utari usanzwe uzwiho amakimbirane uretse ubukene gusa.

Ati "Nta makimbirane twari tuzi bafitanye uretse ubukene gusa. Ntitwamenye impamvu yamwishe kuko bari basanzwe babana neza."

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko Musabyimana Veneranda yahise afatwa akaba akurikiranyweho icyo cyaha akekwaho cyo kwica umugabo we akaba afungiye kuri RIB sitasiyo ya Nyagatare.

Avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane impamvu yateye ubu bwicanyi.

CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko Musabyimana azabanza kujyanwa kwa muganga kugira ngo asuzumwe uburwayi bwo mu mutwe kuko bwigeze kumugaragaraho.

Agira ati "Turabanza kumutwara kwa muganga kugira ngo harebwe niba adafite ikibazo cyo mu mutwe kuko kera yigeze kugaragarwaho ibimenyetso ndetse yoherezwa i Ndera ariko habura ubushobozi bumugezayo yigumira mu rugo ntiyivuza."

CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko ibizamini bya muganga nibigaragaza ko afite uburwayi bazamuvuza ariko basanga ari muzima agakurikiranwa ku cyaha akekwaho cy’ubwicanyi.

Munyakaragwe Jean de Dieu yari asanzwe afite abagore 2 ndetse n’abana bakuru, umuto mu bo yabanaga na bo akaba afite imyaka 14 y’amavuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka