Producer Sano, imwe mu mpano zidasanzwe ziba mu Rwanda

Sano Patrick ni umwe mu bakora umuziki mu Rwanda wemeza ko yabitangiye mu mwaka wa 2007, akaba yarakoranye n’abantu benshi batandukanye b’ibyamamare hano mu Rwanda.

Sano yize umuziki uri Afurika y'Epfo no muri Uganda
Sano yize umuziki uri Afurika y’Epfo no muri Uganda

Sano avuga ko yize ibijyanye na muzika aba mu gihugu cya Uganda akaza gufashwa n’ibindi bijyanye na muzika abifashijwemo n’umuntu wo mu gihugu cya Philipines akaza gukomereza amasomo mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yamenyeye gukora indirimbo.

Yagize ati “Nakoreye indirimbo abahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo ba Bruce Melodie, Riderman, Alyn Sano, Hope Irakoze, Mani Martin n’abandi benshi nishimira ko banyurwaga n’uburyo nkora indirimbo kandi nkora ibyo nzi nigiye”.

Sano Patrick ni umwe mu ba producer b’abahanga mu gucuranga piano, gucuranga gitari, accordeon n’ibindi bicurangisho byisnhi, akaba azwiho kugira ijwi ridasanzwe, akaba afasha benshi mu bahanzi rimwe na rimwe mu kubigisha kuririmba.

Umwe mu bahanzi uzwi ku izina rya Padiri avuga ko bishoboka ko nta muhanga uri mu Rwanda uri ku rwego rwa Sano.

Yagize ati “Tujya twumva ngo batanga ibihembo by’abaproducers gusa hari impano idasanzwe iri mu Rwanda abantu benshi batazi iyo mpano ni Sano Patrick”.

Uyu muproducer Sano azwi cyane ku kazina ka ‘Panda Music’ ndetse akenshi indirimbo ze haba harimo akantu kamuvuga ngo Sano Panda, akaba ari musaza w’umuhanzi Alyn Sano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka