Abantu benshi bakunze gutaka indwara y’igifu, nk’uko amakuru dukesha urubuga rwa internet www.doctissimo.fr abivuga, umuntu 1/10 arwara ulcere inshuro imwe mu buzima bwe.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rusanga umwana witwa Emmanuel Bamvuginyumvira wo mu Karere ka Rusizi wakoze radiyo, impano ye ikwiye gusigasirwa igatera imbere kuko yagaragaje ubuhanga, nubwo ibyo yakoze byo kwiha umurongo ivugiraho bitemewe.
Pasiteri wo mu Itorero rya ‘Arc of Peace’ Christopher Ndayisenga, yashyize hanze indirimbo yitwa Afurika kubera ubwoba afitiye icyorezo cya Covid-19.
Buri wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa munani, u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura. Umuganura, ni umunsi w’ubusabane aho imiryango ihura igasangira, bishimira ibyiza byagezweho ari nako hafatwa ingamba zo kuzagera kuri byinshi umwaka ukurikiyeho.
Abagize Koperative yitwa ‘KOGUGU’ ihinga ikanahunika imbuto y’ibirayi mu Karere ka Nyabihu, baratangaza ko aka karere kubambuye amafaranga y’ubukode bw’inzu bahoze bakoreramo, hakaba hashize umwaka urenga batishyurwa.
Uwizerwa Thabitat wamenyekanye mu bitaramo ngarukakwezi bya ‘JazzJunction’ yatangiye gukora umuziki wenyine, avuga ko kuba agiye gukora nk’umuhanzi ku giti cye bitavuze ko avuye mu itsinda rya ‘Neptunz’ band asanzwe aririmbamo.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsabimana, atangaza ko ibikorwa byo kurwanya COVID-19 mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke birimo gutanga umusaruro, akemeza ko bikomeje Akarere ka Rusizi kakwemererwa kugenderana n’utundi.
Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara ku wa Kane tariki ya 06 Kanama 2020 yatangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, akaba ashaka kukiyobora muri manda ya Gatatu.
Polisi ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rukara mu kagari ka Rukara mu mudugudu wa Muzizi ku wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2020 yafashe uwitwa Tuyishime Yves nyuma yo kwambura umuturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50. Yayamwatse amubwira ko ari umukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ndetse ko agiye kumufungurira (…)
Umwana w’imyaka 12 y’amavuko witwa Keashon Harris wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yakoze akamashini k’ikoranabuhanga yise ‘Social Awareness Machine’, gafasha abantu kubahiriza ibwiriza ryo guhana intera hagati yabo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 06 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya barindwi banduye COVID-19, abandi 21 bari barwaye bakaba bakize.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bireberera ikigo cya Rugerero cyakira abarwayi ba Covid-19 buratangaza ko uyu mubyeyi n’umwana we bamaze gukira bakaba basezerewe.
Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri wari umaze iminsi bivugwa ko ari uwa Rayon Sports yerekeje mu ikipe ya AS Kigali.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rurangwa Steven, avuga ko bagiye gukorana n’ihuriro ry’abarozi ndetse n’izindi nzego kugira ngo hagaruzwe amafaranga y’inkingo z’amatungo asaga miliyoni 40 aborozi bambuye.
Urubanza rwabaye hakoreshejwe ikorabuhanga ry’urubuga rwa Zoom haburanishwa umwe mu bakekwaho igitero cyabereye ku mbuga nkoranyambaga hagafatwa imbuga za bamwe mu bakire ku isi, kuri uyu wa gatatu rwahagaritswe n’amashusho y’indirimbo n’andi y’urukozasoni.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko nyuma y’amategeko ahana ibyaha ndetse n’Iteka rya Minisitiri ryo muri 2019 byemerera abantu gukuriramo inda kwa muganga, abarenga 150 babyitabiriye mu mwaka wa 2019-2020.
Abaturage baturiye isoko mpuzamahanga ry’amatungo rya Rugari mu Karere ka Nyamasheke, bakomeje gutakamba basaba ko isoko ryabo ry’amatungo ryakongera gufungura kuko babuze uko bikenura ndetse no kubasha gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Nyuma y’uko tariki ya 21 Kamena 2020 mu Karere ka Huye hatangijwe igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri 74, tariki 5 Kanama 2020 batashye 19 muri byo byari bimaze kuzura.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rimaze gutangaza igihe amarushanwa yose azatangirira mu mwaka w’imikino 2020/2021.
Hari abaturage bamaze iminsi barwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze, bavuga ko barambiwe gufatwa bugwate n’ibi bitaro, kubera ko babuze ubwishyu bw’ubuvuzi bakorewe bitewe n’amikoro make; bakifuza ko ibi bitaro byabarekura bagataha bakazishyura buhoro buhoro.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kumenyesha amakipe ya Gicumbi na Heroes ko icyemezo cyafashwe cyo kumanuka mu cyicoro cya kabiri kidahinduka
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko bwahagaritse abakozi 16 barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge batanu mu gihe cy’amezi atandatu, bakekwaho kunyereza umutungo.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco irahamagarira abahanzi, amatsinda y’abantu cyangwa ibigo biteza imbere abahanzi, n’inganda ndangamuco (Cultural and creative industry) muri rusange kwiyandikisha, kugira ngo bahabwe ubufasha bubazahura nyuma y’ingaruka bagizweho na Covid-19.
Kuri uyu wa kane tariki 06 Kanama 2020, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, arasura Liban mu rwo kwifatanya n’iki gihugu, nyuma y’iminsi ibiri habaye iturika ridasanzwe ryahitanye abagera ku 113 abandi 4000 bagakomereka ku cyambu cya Beirut muri Liban. Niwe mu Perezida wa mbere usuye iki gihugu nyuma y’ibi byago, ari no (…)
Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare Gashumba Gahiga avuga ko muri iyi minsi amata agera ku makusanyirizo yagabanutse bitewe ahanini n’ibiza ndetse n’izuba ryinshi.
Abantu basaga 5000 bahatanira imyanya 11 y’akazi mu Karere ka Muhanga baravuga ko kubera ko akazi ka Leta ari gake kandi nta gishoro gihagije mu kwihangira imirimo, ari yo mpamvu yo kwitabira ibizamini by’ipigana kuri iyo myanya n’ubwo baba babona ko itabakwira.
Abapolisi bagize ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bunyereza imisoro (RPU) ku bufatanye n’izindi nzego, ku wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2020 bafashe Tuyishime Jean Claude w’imyaka 19, Sindayiheba Emmanuel w’imyaka 25, Gasore Lionçeau w’imyaka 19 na Nkurunziza Jean de Dieu w’imyaka 22. Bose bafatiwe mu Karere ka (…)
Umworozi wo mu Mudugudu wa Gihorobwa mu Kagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare arasaba Akarere kumutiza aho yaba yororeye inka kubera ko urwuri rwe rwarengewe n’amazi.
Abagize urugaga mpuzamahanga rw’abashakashatsi kuri Jenoside (RESIRG asbl) rufite icyicaro mu Bubiligi, bashyize ahagaragara itangazo rivuga ko bishimiye ibyavuzwe n’Umwami w’u Bubiligi Philippe, uheruka kwemera ku mugaragaro ko yicuza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubugome byaranze Ababiligi muri Repubulika Iharanira (…)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya batanu banduye COVID-19, abandi 15 bari barwaye bakaba bakize.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko yiyemeje kuzasezeranya Jérémie Nzindukiyimana bivugwa ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi yabyangiye yari yageze ku murenge n’umugeni we.
Isima y’u Rwanda ikomeje guhenda ku isoko ryo hirya no hino mu gihugu, kuko igiciro gishyirwaho n’uruganda rwa CIMERWA ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) abacuruzi batacyubahiriza.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko kuva tariki ya 15 Kanama 2020, ingendo kuri Moto mu Mujyi wa Kigali zizajya zishyurwa hakoreshejwe mubazi, urugendo ruto rukazajya rwishyurwa amafaranga y’u Rwanda Magana atatu (300Frw).
Uwo mukecuru wakatiwe gufungwa imyaka 35 uhereye tariki 4 Kanama 2020, yitwa Joyce Wairimu Kariuki akaba kandi ngo atari ubwa mbere afunzwe, kuko yigeze gufungwa na none azira kuba yaragize uruhare mu bujura bw’ibinyabiziga bwabayeho mu myaka ya za 2018 na 2019, mu mijyi ya Nakuru, Nairobi na Mombasa, iyo mijyi yose ikaba (…)
Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST), Urwego rushinzwe Iterambere(RDB) hamwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovasiyo, byatangije ku mugaragaro ikoranabuhanga rikorera mu risanzweho rya IECMS, kugira ngo byihutishe guhesha abantu ibyo batsindiye mu manza.
Amakipe hafi ya yose akomeye i Burayi yamaze gutangaza imyambaro azakinana mu mwaka w’imikino wa 2020/2021.
COOJAD ubundi ni impine y’amagambo y’Igifaransa(Cooperative de la Jeunesse pour l’auto-emploi et le developpement),bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ko ari Koperative y’urubyiruko rugamije kwihangira umurimo no kwiteza imbere.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi, amashyamba n’umutungo kamere, avuga ko gutwika ibisigazwa by’imyaka ari ugutubya umusaruro.
Ku wa kabiri tariki ya 04 Kanama 2020, umurwa mukuru wa Liban washegeshwe bikomeye n’ibiturika bibiri byaturikiye ku cyambu cya Beirut, ku ikubitiro bigahitana abagera kuri 78 abandi 4000 barakomereka, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya barindwi banduye COVID-19, abandi 53 bari barwaye bakaba bakize.
Itangazo rya cyamunara ryashyizwe ahagaragara ku wa kabiri tariki 04 Kanama 2020, rivuga ko hari imitungo ya kaminuza ya UNIK (yahoze yitwa INATEK) igiye kugurishwa kugira ngo hishyurwe imyenda yari ifitiye umwe mu bayireze mu rukiko akanayitsinda.
Kuva tariki ya 01 Nyakanga kugera tariki ya 03 Kanama 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya1,050 banduye icyorezo cya COVID-19. Muri bo, abo mu Ntara y’Iburengerazuba bari 300 bavuye mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rubavu, Rutsiro na Nyabihu.
Banki ya Kigali(BK) ivuga ko umuhinzi wese uri muri gahunda ya ‘Smart Nkunganire’ ashobora gusaba inguzanyo yo kugura imbuto, ifumbire, imiti n’ibindi yakenera mu mushinga we.
Abakora uburaya bo mu Karere ka Rulindo, baratangaza ko gusobanukirwa icyo amategeko ateganya ku gukuramo inda, byatumye bafata umwanzuro wo kutazongera kuzikuramo mu buryo bwa magendu, dore ko byanabagiragaho ingaruka zirimo ubumuga, urupfu cyangwa indwara zidakira.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko n’ubwo hari ubushakashatsi bwinshi ku rukingo rw’icyorezo cya Covid-19, abantu batagomba kwizera ko hari igitangaza kizabaho, kuko bishoboka ko nta muti cyangwa urukingo byaboneka.
Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abantu 40% barwara Stroke ibica, naho 70% ikabasigira ubumuga bukomeye.
Iradukunda Julienne wo mu Mudugudu wa Rwarucura, Akagari ka Mbare, Umurenge wa Karangazi muri Nyagatare, asaba ubuyobozi kumufasha agahabwa ibitunga abana kuko umugabo we yamutaye akajyana imitungo yose n’isambu bahinganga akayirukanwamo.