Ibigo by’amashuri bifite impungenge ku gutunga abanyeshuri batishyuye amafaranga y’ishuri

Bimwe mu bigo by’amashuri bivuga ko bifite impungenge z’uburyo bizatunga abanyeshuri n’uko indi mirimo izakorwa mu gihe hari benshi bagiye ku ishuri batarishyuye amafaranga y’ishuri kandi ibyo bigo akenshi ari yo bikoresha mu buzima bwa buri munsi.

Ibyo biravugwa mu gihe amashuri amaze iminsi mike atangiye nyuma y’igihe kirekire afunze kubera icyorezo cya Covid-19, cyazahaje ubukungu bw’igihugu n’ubw’abantu ku giti cyabo.

Bamwe mu bayobozi b’ibyo bigo bavuga ko abana bishyuye amafaranga y’ishuri ari bake cyane ku buryo bafite impungenge, nk’uko Hakizimana Théogène, umuyobozi wa Collège Baptiste de Kabaya mu Karere ka Ngororero abivuga.

Agira ati “Amashuri yatangiye neza, abana benshi baraje ku gihe ndetse n’ubu barimo kwiga neza. Icyakora imbogamizi dufite ni uko hari benshi baje batarishyuye amafaranga y’ishuri kandi twarabakiriye, cyane ko tuzi ikibazo cy’ubushobozi mu bantu gihari muri iki gihe, gusa ni ikibazo kituremereye”.

Ati “Nk’ubu ku ishuri hari abana basaga 200, ariko urebye amafaranga bishyuye ukagereranya n’ayagombaga kwishyurwa usanga ayishyuwe ari hafi 15%, dufite rero impungenge ku mirire yabo. Icyo dukora ni ukubwira ababyeyi, umuntu ayo abonye akaba azanye ayo kuko abana bose bagomba kwiga”.

Umuyobozi wa GS Ibuka na yo ibarizwa mu Karere ka Ngororero, Mvuyekure Cyprien, na we avuga ko icyo kibazo gihari kandi ko gihangayikishije.

Ati “Hari ababyeyi benshi bohereje abana batarabishyuriye amafaranga y’ishuri (minerval), ndetse hakaba hari n’abafite imyumvire y’uko bazishyura nyuma y’amezi abiri, aho bavuga ko aribwo igihembwe cya mbere kizaba kirangiye, ni ikibazo. Kugeza ubu mu bana 300 bari ku ishuri amafaranga bishyuye ni 18% gusa y’ayo twari dutegereje”.

Ati “Ubu icyo turimo gukora ni uguhamagara ababyeyi kuri telefone tukabasobanurira ikibazo uko giteye, abafite na make bakayohereza naho abandi bakaduha gahunda y’ukuntu bazishyura. Ikibazo ni abatagira n’icyo batubwira, dukeneye ubuvugizi kugira ngo buri mubyeyi yumve ko iyo yohereje umwana ku ishuri agomba no kwishyura amafaranga yagenwe”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafite amashuri yigenga, JM Vianney Usengumuremyi, avuga ko kugeza ubu itangira ry’amashuri ryagenze neza, gusa na we avuga ko kwishyura amafaranga y’ishuri bikiri ikibazo.

Ati “Ikibazo twahuye na cyo cyane cyane mu mashuri yigenga, ni abana benshi baza ku ishuri nta kijyanye n’ifaranga ababyeyi babo bigeze batekereza. Hari abavuga ngo barishyuye igihembwe cya mbere nta kindi babazwa kuko kitarangiye, ni byiza ko bahindura imyumvire tugafatanya n’ubwo tutibagiwe ko hari abafite ubushobozi buke”.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru tariki 03 Ugushyingo 2020, yavuze ko abantu bose bagizweho ingarukana Covid-19, bityo ko haba ubwumvikane ku buryo hatagira umwana uhutazwa.

Yagize ati “Ubundi muri ibi bihe nta muntu wagombye kwirukana umwana, icya ngombwa ni uko amashuri n’ababyeyi bahura bakaganira bakagira ibyo bumvikanaho, kuko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bantu bose”.

Ibigo by’amashuri bivuga ko kuba abana batishyura amafaranga y’ishuri uko bikwiye ari ikibazo, cyane ko ngo ari bwo byari biyakeneye kuko byayakoresheje mu bikorwa bijyanye no kwirinda Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mukarere ka gatsibo umurenge wa kiziguro turabasaba ko mwadukorera ubuvugizi kukigo cy’amashuri cya GS KIZIGURO nkatwe abanyeshuri tuhiga dufite imbogamizi zo kutiga neza cyane ko abarimu aribake hakaba harashyizweho uburyo bwo kwiga muma shift ( igitond ni kigoroba ) muma shuri yisumbuye?

mugisha omar yanditse ku itariki ya: 14-11-2020  →  Musubize

Ehhh ibi biryo ko ari byinshi kumwana muto nkabangaba!? Umuco wo kurya cyane si mwiza na gato

Luc yanditse ku itariki ya: 5-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka