Rusesabagina arasaba ko urubanza rwe rwimurwa kuko abunganizi be bikuye mu rubanza
Paul Rusesabagina uregwa ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba, yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko urubanza rwe rwakwimurirwa mu cyumweru gitaha, kubera impamvu z’uko abunganizi babiri bamwunganira bavuye mu rubanza.
- Rusesabagina arasaba ko urubanza rwe rwimurwa
Rusesabagina asaba ko yahabwa igihe cyo kubonana n’undi mwunganizi uzakomeza kumwunganira.
Rusesabagina yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, mu rubanza Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga kuburanishamo ubujurire bwe, ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyo kumwongerera igihe cyo gufungwa by’agateganyo.
Abunganiraga Rusesabagina ari bo Me Nyembo Emelyne na Me David Rugaza yari yahawe n’Urugaga rw’Abavoka, rwabasubiranye, ashaka uwa gatatu ari we Me Gatera Gashabana ariko akaba avuga ko batarahura.
Ubushinjyacyaha bwasabwe n’urukiko kuvuga kuri iki cyifuzo, busubiza ko ari uburenganzira bwa Paul Rusesabagina, ko yaburana afite abamunganira mu mategeko, gusa busaba ko urukiko rwashyira itariki yimuriweho urabanza hafi, kugira ngo ruburanishwe ku gihe.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko ibindi kuri uru rubanza, bizamenyeshwa ababuranyi, gusa rwibutsa ko aho ruzabera ari mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Twabibutsa ko kuri uyu wa Gatanu, urubanza rwa Rusesabagina Paul, rwabereye mu nyubako z’Urukiko rw’Ubucuruzi kubera impamvu zikoranabuhanga ryari rikenewe kugira ngo Rusesabagina aburane ari muri Gereza ya Mageragere mu Mujyi wa Kigali.
Inkuru zijyanye na: Rusesabagina
- Hari ibyo Al Jazeera yatangaje ku ifatwa rya Rusesabagina bitakwitirirwa Leta y’u Rwanda - MINIJUST
- Urubanza rwa Rusesabagina ruzasubukurwa ku wa 05 Werurwe 2021
- Rusesabagina arasaba igihe cyo gutegura urubanza
- Urukiko rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina
- Senateri Uwizeyimana asanga kwihakana ubwenegihugu bw’u Rwanda kwa Rusesabagina ntacyo byamufasha mu rubanza
- Rusesabagina n’umwunganizi we ntibemera ko urukiko rumuburanisha rubifitiye ububasha
- Nsabimana Callixte: Ni gute Rusesabagina avuga ko atari Umunyarwanda kandi yarashakaga kuyobora u Rwanda?
- Guhakana Ubunyarwanda kwa Rusesabagina kwateje impaka mu rukiko
- Urubanza rwa Rusesabagina na FLN rwajemo abaturage 84 baregera indishyi
- Paul Rusesabagina yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda
- Nsabimana Callixte, Rusesabagina na Herman Nsengimana baraburanira hamwe kuri uyu wa Gatatu
- Urubanza rwa Nsabimana Callixte n’abo bareganwa rwimuriwe mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga
- Perezida Kagame yabwiye abasaba ko Rusesabagina arekurwa gutegereza umwanzuro w’ubutabera
- U Rwanda rwasubije Umudepite wa Amerika wasabye ko Rusesabagina arekurwa
- Ubushinjacyaha bwasabye ko dosiye ya Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana zihuzwa n’iya Paul Rusesabagina
- Ubushinjacyaha bwaregeye dosiye ya Rusesabagina mu Rukiko Rukuru
- Rusesabagina yavuze ko azunganirwa na Me Gatera Gashabana, urubanza rurasubikwa
- Urukiko rwemeje ko Rusesabagina akomeza gufungwa by’agateganyo indi minsi 30
- Ubushinjacyaha bwasabye ko igifungo cy’iminsi 30 cy’agateganyo cyahawe Rusesabagina cyongerwa
- Rusesabagina agarutse mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|