Mu gihe amakipe umunani yo mu cyiciro cya kabiri akomeje umwiherero n’imyitozo yo kuishakamo amakipe abiri azazamuka mu cyiciro cya kabiri, imyitozo y’Amagaju y’uyu munsi yahagaritswe kubera #COVID-19.
05.11.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:1, Gatsibo:2, Nyagatare:3, Nyamagabe:12 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi/testing in high risk groups) pic.twitter.com/BnBXd149vW
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) November 5, 2020
Mu itangazo rya Minisiteri y’ubuzima ryaraye risohotse kuri uyu wa Kane tariki 05/11/2020, rigaragaramo abanduye Coronavirus 12 bo mu karere ka Nyamagabe, aho muri abo 11 amakuru atugeraho ari uko ari abakinnyi b’ikipe y’Amagaju.


Kugeza ubu imyitozo y’AMagaju yari iteganyijwe uyu munsi yahise isubikwa, mu gihe abakinnyi, abatoza n’abandi bose bari mu mwiherero w’iyi kipe bagomba kongera bagapimwa.
Mu mategeko aheruka gutangazwa na FERWAFA azagenga iyi mikino ya Play-Off, ingingo ya 11 ivuga ko igihe ikipe yagira abakinnyi barenga icyenda banduye iki cyorezo umukino usubikwa, hakazafatwa ikindi cyemezo gikwiye.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|