Dore uko wagabanya ibyago byo kwanduzwa n’amafunguro ahumanye

Mu nkuru twabagejejeho mu minsi ishize, hari iyavugaga ku burwayi bwo mu nda buterwa n’amafunguro ahumanye. Mu nkuru ikurikira murasobanukirwa n’uburyo bwo kugabanya ibyago byo kwandura binyuze mu mafunguro ahumanye (Intoxication alimentaire).

Iyi ndwara n’ubwo hari abibwira ko yoroheje ariko ihitana abantu batari bake ku isi nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakorewe mu Bufaransa bwerekanye ko impfu zituruka ku burwayi buterwa n’amafunguro ahumanye zibarirwa hagati ya miliyoni 1.28 na 2.23 ku mwaka.

Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko bigoye kwirinda kurya amafunguro ahumanye ariko ko hari inganmba zimwe na zimwe umuntu yabasha gufata zikamugirira akamaro mu kugabanya ibyago byo kwandura.

Inama zitangwa n’abahanga mu buvuzi no mu mirire ni izi:

• Gukaraba neza intoki n’isabune ndetse n’amazi asukuye mu gihe cy’amasegonda 20, mbere na nyuma gutegura ibiryo, nyuma yo kuva mu bwiherero, nyuma yo guhindurira umwana witumye ndetse na nyuma yo gukora ku bisimba.

• Kwifata mu gutegurira abandi amafunguro mu gihe urwaye indwara yo mu nda yaturutse ku mafunguro ahumanye.

• Kwihatira gutandukanya ibiribwa ukurikije ubwoko bwabyo mu gihe urimo kubitegura n’igihe cyo kubibika.

Urugero:

 Amafi ntabikwa hamwe n’inyama, kimwe muri ibi ntikibikwa hamwe n’imbuto, …

 Mu gihe cyo kubitegura ntabwo wakatira inyama cyangwa ngo uzirongane n’imboga.

• Guteka ibiribwa bigahira ku rugero rw’ubushyuhe rukwiye bitewe n’ubwoko bwabyo.

Urugero: igihe imboga zimara zitetswe nticyangana n’icyo amafi n’inyama bimara.

• Ibiryo bisigaye bibikwa ahantu hafutse nko muri frigo, kandi bigashyirwamo bimaze guhora.

• Ibiryo bitetse ntibigomba kumara iminsi irenze ibiri muri frigo, bitari ibyo bibikwa ahagenewe kubikonjesha ku kigero cyo hejuru.

• Ibiribwa bikonje bikomeza kubikwa mu bukonje naho ibibitse ahashyushye bigakomeza kubikwa ahashyushye, iyo bihinduriwe ikigero cy’ubushyuhe cyangwa cy’ubukonje birangirika (birahumana).

Ibi ni bimwe mu biribwa by’ingenzi bihumana kurusha ibindi bigomba kwitonderwa:

1. Inyama zitukura: Inka, ihene
2. Inyama z’umweru: Inkoko, inkwavu
3. Inyama zitunganyijwe mu ruganda (ni byiza kwita ku itariki zatunganyirijweho n’itariki ya nyuma y’ubuziranenge bwazo)
4. Imboga n’imbuto
5. Amafi
6. Ibikomoka ku mata (fromage, yaourt)
7. Amagi mabisi ibyiza ni ukuyarya ahiye neza no kwitondera ibiyakomokaho (mayonnaise)
8. Imitsima idahiye neza
9. Ibiribwa biseye cyangwa byumishije

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka