Bagenzi Bernard yavuze ko ataramenya icyatumye Active bahitamo gutandukana na ‘Incredible Records’

Bagenzi Bernard, ufite inzu itunganya umuziki yitwa ‘Incredible Records’, yavuze kugeza n’ubu atazi impamvu itsinda rya Active bakoranye akabazamura mu ruhando rwa muzika nyarwanda, ryahisemo kujya gukorera muri ‘Infinity Records’ ntacyo bapfuye.

Ibi Bagenzi na we wahoze ari umuhanzi ubu akaba asigaye atunganya umuziki/producer, yabivuze aganira na kigali Today ku kuntu abahanzi benshi bahitamo kureka gukorana n’ababafashije kuzamuka, ndetse no kumenyekana.

Bagenzi yakoranye n’abahanzi benshi bafite amazina akomeye mu muziki hano mu Rwanda, nka Meddy, Ciney, Danny Nanone, Young Grace ndetse n’itsinda rya Active. Iri tsinda ryaje kureka gukorana na Bagenzi rikajya gukorana na Infinity Records yaje guhindura izina ikitwa New Level.

Yagize ati “Itsinda rya Active ntacyo nabagombaga na bo ntacyo bangombaga habe n’igiceri cy’ijana. Ariko gutyo gusa ntazi aho biturutse abasore barifashe baragenda bajya gukorana n’indi nzu y’umuziki. Kugeza n’ubu sindumva impamvu yabibateye, ariko sinabarenganya kuko abantu barakura bagashakisha ahari ibyiza kurushaho”.

Nyuma yo gutandukana n’itsinda rya Active ryari rigizwe na Tizzo, Olivis na Derek, Bagenzi yahise asinyana amasezerana y’imikoranire na Davis D hamwe na Kevin Kade, bombi baririmba injyana na Afrobeat.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka