Kirehe: Abagurisha inanasi zumishijwe i Burayi barashaka kuzishora no muri Amerika na Aziya

Koperative Tuzamurane yo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara ifite umwihariko wo kumisha inanasi z’umwimerere (Organic). Buri kwezi itunganya toni ebyiri z’inanasi zumye zivuye muri toni 40 z’inanasi mbisi, zikagurishwa mu Bufaransa.

Koperative Tuzamurane ifite abanyamuryango 141, ihinga kuri Ha 188. Ikilo kimwe cy’inanasi zumye gitunganywa n’iyi Koperative kigura ibihumbi cumi na bitanu by’Amafaranga y’u Rwanda (15,000Frw).

Amakuru y’ibikorwa by’iyi Koperative yagarutsweho na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ivuga ko kumisha inanasi ari bumwe mu buryo bwo kubungabunga umusaruro, ibi bikaba bituma zimara umwaka n’amezi umunani zigifite umwimerere wazo, nk’uko MINAGRI yabitangaje ibinyujije kuri Twitter.

Iyi koperative yatewe inkunga ikabakaba miliyoni 160 Frw, binyuze mu mushinga PASP wa MINAGRI ukorera mu kigo RAB giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi. Uwo mushinga ugamije kubugabunga umusaruro no guteza imbere ishoramari mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi,

Ibi byafashije iyi koperative kubaka inyubako nshya yo kwaguriramo ibikorwa, kugura imashini nshya yumisha inanasi n’imodoka nshya yo gutwara umusaruro.

Mu mwaka wa 2015 nibwo Koperative Tuzamurane yatangiye ibikorwa byayo byo gutunganya inanasi no kuzumisha bakazohereza mu Bufaransa no mu Bubiligi.

Ubuyobozi bw’iyi koperative buvuga ko ubwo batangiraga iyi mikorere muri 2015 umusaruro umwe w’inanasi wabapfiraga ubusa, ariko ko ubu barushijeho kunoza imikorere, umusaruro uriyongera, ubu bakaba bashaka kuwujyana ku masoko yo muri Amerika no muri Azia.

Bifashisha ikoranabuhanga mu kumisha inanasi
Bifashisha ikoranabuhanga mu kumisha inanasi

Amafoto: MINAGRI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi koperative ikwiye guhembwa kuko yakoze igikorwa cy’indashyikirwa. Izindi koperative zishingiye ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi nazo zikwiye kurebera kuri iyi no gufata ingamba zatuma umusaruro wongererwa agaciro binyuze mu bikorwa abaturage ubwabo batabasha gukora batishyize hamwe.

Elie yanditse ku itariki ya: 11-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka