Musanze: Abadepite bakemanze uburyo amashuri yo mu cyaro yirinda COVID-19

Abadepite bagize impungenge ku buryo bwo kwirinda COVID-19 basanze mu bigo binyuranye by’amashuri yo mu Murenge wa Gacaca mu Karere a Musanze, nyuma yo kubona ko amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo atari kubahirizwa uko bikwiye.

Abadepite basabye abanyeshuri n'abarezi kwirinda COVID-19
Abadepite basabye abanyeshuri n’abarezi kwirinda COVID-19

Ni mu ruzinduko rw’iminsi itanu Abadepite bari ku girira mu turere tunyuranye tw’igihugu, kuva tariki 02 Ugushyingo 2020, aho mu bigamijwe harimo no kureba ubwitabire bw’abana mu itangira ry’amashuri, n’uburyo hirindwa icyorezo cya COVID-19 mu banyeshuri.

Ubwo itsinda riri mu Karere ka Musanze rigizwe na Hon Murekatete Marie Thérèse, Hon Nirere Marie Thérèse na Hon Mpembyemungu Winifrida, ryasuraga Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, basanze hakiri icyuho gikomeye mu kurinda abana kwandura COVID-19.

Imbogamizi basanzwe mu bigo binyuranye by’amashuri yo muri uwo murenge, harimo kutagira ibikoresho bya ngombwa byifashishwa mu kwirinda COVID-19, ari byo icyumba gitunganyije cy’umurwayi, ubukarabiro no kuba amashuri atagira amazi, n’ibyumba bidahagije bizakira abana ku itariki 23 Ugushyingo, ubwo bazaba bamaze kwiyongera.

Ubwo abo Badepite basuraga ikigo cy’ishuri ribanza rya Rungu, basanze mu kigo higa abanyeshuri 185 ku banyeshuri 288 biga muri icyo kigo, banenga ubuyobozi bw’icyo kigo bwagaragaje ko butita ku kibazo cy’imyigire y’abana, dore ko ubwo buyobozi bwayobewe umubare w’abana baje kwiga uwo munsi, biba ngomba ko Abadepite bajya mu mashuri kubibarira mu rwego rwo kumenya abitabiriye amasomo.

Muri GS Shashi na ho hagaragaye ikibazo cy'amazi n'ubukarabiro
Muri GS Shashi na ho hagaragaye ikibazo cy’amazi n’ubukarabiro

Ubwo buyobozi kandi bwakomeje gutungwa agatoki ku burangare mu ngamba zo kwirinda COVID-19, aho butigeze bugaragariza inzego zo hejuru ko hakenewe ibyumba by’amashuri, Abadepite bagira impungenge ko abanyeshuri bazaba benshi mu ishuri ntihirirwe COVID-19 uko bikwiye mu gihe bose bazaba batangiye ku itariki 23 Ugushyingo bakaba bakomeza kwicara ari bane ku ntebe nk’uko byahoze, mu gihe ubu bicaye ari babiri ku ntebe.

Hagaragaye n’ikibazo cyo kuba hatarateguwe icyumba cy’umuntu waba agaragayeho ibimenyetso bya COVID-19, mu gihe hari ibyumba by’amashuri bifunze kuko abanyeshuri bose bataratangira, ndetse haboneka n’ikibazo cyo kutagira ubukarabiro bwiza ndetse no kuba ikigo kitagira amazi aho bakoresha ay’imvura, ibyo bikaba byateza ikibazo cyo kwandura COVID-19 mu buryo bwihuse.

Ibyo bibazo byateye Abadepite impungenge, batekereza no kuba icyo kigo cyaba gifunze, mu gihe mu munsi umwe gusa baba badakosoye ayo makosa.

Ibyo bibazo kandi babisanze no mu yandi mashuri anyuranye aho ku ishuri ribanza n’iryisumbuye rya Shashi, na none bahasanze ibibazo binyuranye bikomeje kuba inzitizi mu kwirinda icyo cyorezo, aho batagira icyumba cyagenewe ugaragaje ibimenyetso bya COVID-19, ntibagire ubukarabiro buhagije ndetse bigaragara ko ikigo kitagira amazi, aho bifashisha ayo bakura mu bishanga.

Amasomo yaratangiye
Amasomo yaratangiye

Kuba ibyo bigo by’amashuri bitagira amazi, ndetse n’ibyumba bishya by’amashuri biri kubakwa hakaba hari impungenge ko bishobora kuzura mu mwaka utaha abanyeshuri bagakomeza kwiga bacucitse, byateye impungenge Abadepite aho bemeza ko ubwirinzi bwa COVID-19 mu mashuri y’ibyaro bugiteye impungenge nk’uko Hon Murekatete Marie Claire uyoboye itsinda ry’Abadepite basuye Akarere ka Musanze yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Mu mashuri haracyari akazi, kuko bigaragara ko kuri 23 Ugushyingo mu gihe abanyeshuri bose bazaba batangiye hazaba ikibazo mu kwirinda COVID-19 kubera ubucucike buzaba mu mashuri, ikindi twabonye aho twasuye usibye ishuri rimwe rya Karwasa, ahandi ubukarabiro ni buke kandi ntabwo bwujuje ibisabwa, ikindi aho twageze hose nta byumba bateguye byo kwakiriramo umwana ugize n’ikibazo cyangwa ugaragayeho ibimenyetso bya COVID-19”.

Hon Murekatete na bagenzi be babwiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Gacaca ko icyo bugomba kwitaho mbere na mbere ari ubuzima bw’umwana, bavuga ko aho kugira ngo abana bandure COVID-19 birutwa n’uko baba baretse gutangira.

Umuyobozi wa GS Shashi ageza ibibazo by'ikigo kuri Hon Murekatete Therese
Umuyobozi wa GS Shashi ageza ibibazo by’ikigo kuri Hon Murekatete Therese

Uretse ibyo bibazo byagaragaye mu bigo binyuranye by’amashuri, Abadepite bashimye ibyumba 19 by’amashuri biri kubakwa mu rwunge rw’amashuri rwa Karama n’ubwiherero 24, bemeza ko bizakemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, nubwo bagaragarijwe ibibazo by’umuhanda mubi n’amazi adahagije muri ako gace.

Hari n’ibyumba by’amashuri 16 biri kubakwa mu buryo bugeretse (étage) mu rwunge rw’amashuri rwa Mata, aho na byo bizafasha kugabanya ubucucike mu mashuri nubwo byagaragaye ko bishobora kuzura muri Mata 2021.

Bimwe mu byumba bishya ntibirasakarwa
Bimwe mu byumba bishya ntibirasakarwa

Ibindi bibazo byagaragaye mu bigo by’amashuri ni ibijyanye n’umubare muto w’abarimu, ubwiherero buke kandi bushaje, ikibazo cy’umuriro mu bigo by’amashuri aho abana batiga ikoranabuhanga uko bikwiye, abana bakomeje gutinda kugera ku ishuri aho byagaragajwe ko bakomeje guhugira mu mirimo yinjiza amafaranga, abandi ngo bagatinya kuza ku ishuri bitewe no kutagira imyambaro y’ishuri aho iyo bari bafite batayitayeho igasaza mu mezi arindwi bamaze mu ngo zabo, n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izi mpungenge z’intumwa za rubanda zifite ishingiro
Hagomba imbaraga n’ubufatanye bw’abantu bose kugira ngo abana bakomeze kwiga kandi twirinda gisubira muri guma mu rugo nkuko birimo kugenda mu bihugu byi Burayi

M.Kizito yanditse ku itariki ya: 6-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka