Abakene batuye i Ngeri mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru basanzwe bafashwa n’Umuryango Compassion, uyu muryango wabahaye inka batangira kwibona bavuye mu bukene, abandi batangira kubona ingo zabo zasusurutse.
Ubwo yari ari mu kiganiro cya Buracyeye cya KT Radio, umuhanzi Muchoma Mucomani apfukamye azamuye amaboko asaba imbabazi abantu bababajwe no kuba mu ndirimbo ye ‘Ni Ikibazo’ yaragaragaye ashwanyaguza Bibiriya, akayitwika akanayihamba.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwishingizi (Rwanda Social Security Board -RSSB), kiratangaza ko kugeza tariki ya 30 Ukwakira 2020, ubwitabire bwo kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuweli) umwaka wa 2020/2021, ku rwego rw’igihugu bwari bugeze ku ijanisha rya 81.1%.
Mu muhango wo guhererekanya ububasha muri Rayon Sports, hagarutswe ku biganiro n’abaterankunga ndetse n’ibikombe Rayon Sports imaze gukusanya kugeza ubu.
Mu dusantere tw’Imirenge ya Kinazi, Rusatira na Ruhashya, mu Karere ka Huye, abaturage n’abayobozi babyutse bishimira umwanya wa kabiri akarere kabo kagize mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019-2020.
Madame Jeannette Kagame, washinze akaba n’Umuyobozi wa Unity Club Intwararumuri, yasabye urubyiruko gutinyuka rukamagana ikibi cyashaka kurushora mu ngengabitekerezo ya Jenoside, kabone n’aho cyaba kivuzwe n’umuntu mukuru cyangwa se uwo bafitanye isano.
Amakipe ya APR VC na UTB VC arahurira ku mikino ya nyuma ya shampiyona ya Volleyball mu Rwanda haba mu bagabo no mu bagabo.
Komisiyo y’amatora muri Tanzaniya yamaze gutangaza ku mugaragaro ko Perezida John Pombe Magufuli wo mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM), ari we wegukanye intsinzi mu matora y’umukuru w’igihugu, n’amajwi 84%.
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwangiye Urayeneza Gerard wari umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango kuburanishirizwa aho akekwa ko yakoreye icyaha, kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu bihingwa mu Rwanda, ariko iyo itarinzwe indwara n’ibyonnyi bikunze kuyibasira ntitanga umusaruro mwiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko abakozi barindwi bahagaritswe n’inzego z’ubutabera kubera uburangare no kunyereza ibikoresho mu bikorwa byo kubaka amashuri azigirwamo n’abanyeshuri mu mwaka wa 2020-2021.
Polisi y’u Rwanda iherutse gutangaza ko guhera tariki 02 Ugushyingo 2020, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizasubukura ikoreshwa ry’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Abayobozi ba Diaspora Nyarwanda mu bihugu bigize Ubumwe bw’Abarabu (UAE), basabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda kubakorera ubuvugizi bagakurirwaho ikiguzi kuri visa nk’uko Qatar ibikora ku Banyarwanda.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 30 mu Rwanda habonetse abantu baatu bashya banduye COVID-19, naho abandi 27 mu bari barwaye bakaba bakize.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) n’Ikigo mpuzamahanga cy’Abanyakoreya gishinzwe ubutwererane (KOICA), tariki ya 29/10/2020, batangije ku mugaragaro ikigega cya miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, kigamije gushyigikira imishinga y’Urubyiruko yazahajwe (…)
Hari ku Cyumweru tariki 27 Ukwakira 1946, mu misa yabereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo,Umwami Mutara III Rudahigwa yigira imbere y’isakaramentu ritagatifu, avuga isengesho.
Ubushakashatsi bwamuritswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bugaragaraza ko Abaturarwanda bari ku kigereranyo cya 99.2% bizera Perezida Paul Kagame.
Perezida mushya wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele, yahumurije abakunzi b’iyi kipe ko ibibazo byari muri iyi kipe bishyizweho akadomo, ko bagiye kongera kubona ibyishimo mu minsi iri imbere.
Uyu muhanzi ubusanzwe yaririmbaga indirimbo zo mu njyana ya Hip Hop. Kuba yatorewe kuba umudepite ni ibintu byatangaje abantu bitewe n’ubwoko bw’injyana aririmba, benshi bakaba bataramuhaga amahirwe ubwo yatangira ibikorwa byo kwiyamamaza.
Abanyarwanda batandatu bari bafungiye muri gereza zitandukanye zo muri Uganda, kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020, bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.
Kuva aho Inama y’Abaminisitiri yemereje Iteka rya Perezida rishyiraho ikigo gishinzwe guteza imbere inguzu z’amashanyarazi zitwa atomike, Depite Habineza w’ishyaka Democratic Green Party yabyamaganye avuga ko izo ngufu ari kirimbuzi.
Mu gihe benshi mu birabura b’Abanyamerika bashinja Donald Trump kuba ari we wihishe inyuma y’ihohoterwa ribakorerwa, ndetse benshi mu byamamare bakagaragaza ko batamushyigikiye, Dwayne Michael Carter Jr. wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Lil Wayne, kuwa 29 Ukwakira 2020, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yanenze abayobozi badakora ibiri mu nshingano zabo, kandi ubushobozi bwo kubikora butabuze, abereka ko ibyo bitazakomeza kwihanganirwa kuko bitwara igihe kitari ngombwa.
Akarere ka Nyaruguru ni ko kabaye aka mbere mu kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020.
Minisiteri y’Uburezi irasaba abayobozi mu nzego z’ibanze gufasha inzego zifite mu nshingano uburezi mu Ntara y’Amajyaruguru, gukurikirana igikorwa cy’itangira ry’amashuri hubahirizwa amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 mu bana.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, isomer rikuru rya Kigali ndetse n’ikigo cya CSR basinyanye amasezerano y’imikoranire
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020, abayobozi mu nzego zitandukanye bahagukuriye i Kigali mu buryo bwa rusange, mu mvura nyinshi yaramukiye i Kigali, berekeza i Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Myugariro w’umunyarwanda Salomon Nirisarike n’abandi bakinnyi batanu bakinana banduye Coronavirus, bikazatuma atitabira imikino y’Amavubi.
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yibukije abitegura kuba ba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda bari mu mahugurwa mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako, ko kuba umusirikare atari ukurinda igihugu gusa, ko ahubwo hari n’ibindi byinshi byiyongeraho, birimo no kurangwa (…)
Imvura yaguye ku wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2020 mu Mujyi wa Kigali yarogoye umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Volleyball wahuzaga ikipe ya REG VC n’ikipe ya APR VC.
Hari amafoto amaze iminsi acicikana agaragaraho Miss Hirwa Honorine n’umuhanzi Bruce Melodie, agaragaza bombi barebana akana ko mu jisho, ndetse hari n’agaragara Bruce Melodie asa n’utera ivi asaba Honorine ko bashyingiranwa nka bimwe umusore akorera umukobwa ashaka ko azamubera umugore.
Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga mu Kagari ka Remera habereye impanuka y’imodoka nto y’ivatiri yavaga mu Karere ka Ngororero yerekeza i Muhanga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 29 mu Rwanda habonetse abantu 2 bashya banduye COVID-19, kuri uwo munsi mu bari barwaye ntawakize.
Mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba ni ho habera iki gikorwa cyari kimaze igihe gitegerejwe na benshi.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB), gihamya ko hari abanyeshuri benshi bo mu mashuri yisumbuye batazi amahirwe yateganyirijwe abahitamo kwiga mu mashuri y’inderabarezi (TTC), kandi yaratangiye no gutangwa.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Jean Bosco Kazura, bahuye n’abasirikare bari ku masomo ‘Cadet’ mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako, mu Karere ka Bugesera.
Kwandika indirimbo biri mu byinjiriza amafaranga abazandika, bikarushaho iyo babasha kuzigurisha ziri mu majwi.
Kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri batangiye gusubira ku mashuri, nyuma y’amezi arindwi bari mu ngo kubera icyorezo cya Covid-19.
Mu gihugu cya Philippines, umupolisi yishwe n’isake ubwo yageragezaga guhagarika umukino wo kurwanisha amasake, ukunzwe muri icyo gihugu.
Inyigo y’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) yo muri 2018 igaragaza ko Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 biganjemo urubyiruko, bagezweho n’uburwayi bwo mu mutwe biturutse ku kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepomscene, avuga ko gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari barajugunywe mu cyobo cya Kiziguro bizaruhura abaharokokeye.
Uburwayi bwo mu nda buterwa no kurya amafunguro ahumanye burasanzwe ndetse benshi babufata nk’ubworoheje, nyamara hari ubwo bugira ingaruka zikomeye rimwe na rimwe zishobora no kuba urupfu ku bantu bamwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ishizwe ubukungu Manzi Theogene, avuga ko nta mpungenge z’inzara bafite nubwo hegitari 390.5 zatewe ibigori ntibyamera kubera izuba, ndetse n’izindi 53.8 zigaterwa imyaka ikazamo udusimba bita imikondo y’inyana (Milliapodes).
Mu Rwanda harimo kuba amarushanwa y’ubwiza azahitamo umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Nigeria mu marushanwa ya Miss Africa Calabar.
Hari abantu bavuga ko bakunda ubunyobwa ariko bakabutinyira ko bugira amavuta menshi, bityo bukaba bwatera indwara zitandukanye ziterwa no kurya amavuta menshi, nyamara abahanga mu buzima bw’abantu, bavuga ko ubunyobwa ari bwiza cyane cyane ku buzima bw’umutima.
Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guharanira imirire myiza, Umuryango AEE watanze ibiti 2,080 bya avoka byo gutera muri Huye na Nyaruguru, biba bikeya kuko byifuzwaga na benshi.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje itegeko ryongera kujyana abatuye mu Bufaransa bose muri Guma mu Rugo izamara ukwezi ikazarangira ku itariki ya 1 y’ukwezi kwa cumi na kabiri.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, umukinnyi wo hagati ufasha abataha izamu wa APR FC Ishimwe Kevin yahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi bwa APR FC azira gusuzugura umutoza we.
Amakipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 na 20 yamenye amatsinda azaba aherereyemo mu mikino ya CECAFA izanashakirwamo itike y’igikombe cya Afurika.