RBC yatanze imodoka zizakwirakwiza inkingo harimo n’urwa Covid-19
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatanze imodoka 21 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe ku bitaro bishya n’ibifite akazi kenshi kandi biri ahantu hagoye, kugira ngo zifashe gukwirakwiza inkingo no kugenzura ko iyo gahunda yubahirizwa.
RBC ivuga ko mu nkingo zigomba gutangirwa ku bitaro no ku bigo nderabuzima byose mu gihugu harimo n’urwa Covid-19, byitezwe ko ruzaboneka mu ntango z’umwaka utaha wa 2021.
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yagize ati “buri mwaka tugira inkingo nshya ziyongera muri gahunda y’ikingira, urukingo rwa Covid-19 turutegereje mu ntangiriro z’umwaka utaha, twatangiye kurwitegura, izi modoka ziri mu bikoresho bizadufasha gukwirakwiza irwo rukingo”.
Dr Nsanzimana avuga ko urukingo rwa Covid-19 niruboneka ruzahabwa Abaturarwanda hafi miliyoni eshanu, ariko abazabanza kuruhabwa bakaba ari abafite ubudahangarwa buke bw’umubiri nk’abageze mu zabukuru n’abafite uburwayi bukomeye, ndetse n’abantu bashinzwe kurwanya icyo cyorezo.
Ati “Turarutegereje kandi turabyizeye”.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Butaro (Burera), bimwe mu byahawe imodoka, Maj Dr Kayitare Emmanuel, ashima ko babonye imodoka ishobora imisozi yo muri ako karere, kandi kubera kwihuta kwayo ikazabasha kugera ku bigo nderabuzima byose uko ari 19.
Ati “Ni imodoka ikomeye izadufasha kumenya amakuru ajyanye n’ubuzima, yaba imibare y’abakingirwa, abana bavuka n’ababyeyi babyara, abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’ubindi”.
RBC ivuga ko imodoka zatanzwe ari igihembo cy’umushinga mpuzamahanga witwa ‘Gavi’ usanzwe uteza imbere gahunda y’ikingira, ukaba ushima ko u Rwanda ruza mu bihugu bitanga neza inkingo, kuko mu myaka itatu ishize rwahaye inkingo abarenga 90% by’abazikeneye.
Iki kigo cyakomeje gitangaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Mugabane wa Afurika bizahabwa urukingo rwa Covid-19 rugisohoka mu ruganda.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu by’ukuri urwego rw’ubusima mu Rwanda rukomeje kugaragaza itandukaniro mu gukurikirana ubuzima bw’abaturage. Gusa urukingo rwa covid-19 niruboneka hazitabwe ku banyeshuri kugira ngo basubire ku mashuri bose.
Nibyiza rwose ariko ikibazo ni bariza hano nuko eko hari inkuru yasohotse ivuga ngo inganda zimbere mu gihugu zibangamiwe ni bikorwa byazo bitabona abakiriya kuko usanga abantu batumiza ibyo hanze. none rero ko dufite inganda zi kora imodoka kaki atarizo reta isa icyo kiraka cyo kugura imodoka zabo ko byakongera umusaruro no gutanga akazi kubanyarwanda benshi. reta niyo yakagombye gufata iyambere mu gushigikira izo nganda.
Njyewe igitekerezo cyanjye muzatubarize inzego zubuzima nimba harurukingo rwa sida bajyerageza gukora murakoze
abaganga nibo babangamiwe
Ndashimira RBC nsabako urukingo mugihe ruzaba rwabonetse hakitabwa kuma gereza ninzego zumutekano mbere yabyose nanashima inzego zubuzima na Let’s yuRwanda
bazabanze baruhe abaganga nabandi bafite iminite ntoya