Bugesera: Inzitiramibu zari zimaze umwaka zitaboneka ubu zirimo gutangwa mu rwego rwo guhangana na Malariya

Mu rwego rwo kurwanya Malariya, ubusanzwe mu bigo nderabuzima bya Leta, haba inzitiramibu zihabwa abagore batwite mu gihe baje kwipimisha inda, bakongera kuzihabwa mu gihe baje gukingiza urukingo rw’amezi icyenda nk’uko bisobanurwa na Ndayisabye Viateur, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Bugesera.

Gusa hari hashize igihe nta nzitiramibu ziboneka, kuko hari ababyeyi bavuga ko batwise bakarinda babyara nta nzitiramibu bahawe kandi bipimishiriza ku bigo nderabuzima uko bisanzwe, nyamara mbere ngo zarabonekaga.

Ibyo kuba hari hashize igihe kinini nta nzitiramibu ziboneka binemezwa na Ndayisabye, uvuga ko gahunda yo gutanga inzitiramibu yaherukaga mu kwezi k’Ukuboza 2019, ubu zongeye gutangwa muri uku kwezi k’Ugushyingo 2020.

Gusa ngo hanyuzemo gahunda yo gutera imiti yica imibu mu nzu muri Gashyantare na Werurwe 2020. Ibyo rero ngo byagize uruhare mu kongera umubare w’abarwara Malariya nubwo ngo haba hari n’izindi mpamvu zitandukanye, ariko n’ibura ry’inzitiramibu ni imwe muri zo nk’uko bivugwa na Ndayisabye.

Mukamusana Venantia utuye mu Mudugudu wa Kiyogoma, Akagari ka Murama, Umurenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, wari waje kuvuza umwana ku Kigo nderabuzima cya Nyamata, avuga ko yahawe inzitiramibu muri uku kwezi k’Ugushyingo 2020, ngo akaba yaherukaga kuyihabwa mu myaka ibiri ishize.

Yagize ati “Inzitiramibu naraye nyibonye, ariko nari maze iminsi ntayo mfite, gusa twebwe n’ubundi malariya ntijya ituvaho nubwo twaba dufite inzitiramibu, malariya yantangiye ngitwite inda y’amezi abiri, na nyuma yo kubyara nta kwezi gushira ntaje kwivuza hano cyangwa nje kuvuza umwana, kandi igihe cyose badusangamo malariya, hari n’ubwo njya ku bitaro bikuru ariko ntijya irangira pe sinzi impamvu”.

Uwitwa Yabaragiye Maria wo mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, na we wari wazanye n’umwe mu bana be kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Nyamata, avuga ko we n’umwana we barwaye, ariko we ngo nta nzitiramibu yabonye nubwo ari mu bemerewe kuzihabwa ku buntu, kuko ngo zashize bataragerwaho, bityo ngo bazongera bakore urutonde rw’abatarazibonye na bo bazazihabwe ubutaha.

Mukamudenge Xaverine wo mu Mudugudu wa Rwakibirizi II, Akagari ka Nyamata-Ville, mu Murenge wa Nyamata, avuga ko yabonye inzitiramibu muri uku kwezi k’Ugushyingo, ariko ngo yabonye zikozwe nabi.

Yagize ati “Inzitiramibu nayibonye kuko ndi mu cyiciro cyemerewe kuyibona, ariko iyo ngira amafaranga mba nayibasubije nkigurira inziza, uretse ko nta n’imibu najyaga numva, izo nzitiramibu baduhaye zikozwe nabi zifite udukondo dutandatu, ubwo kuyimanika byaranze, haje abagabo babiri kumfasha kuyimanika biranga kuko nabonye zikozwe nabi”.

Dr Mbituyumuremyi Aimable, ushinzwe porogaramu yo kurwanya Malariya mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yasobanuye impamvu hajya habaho gutinda gutanga inzitiramibu, mu turere tumwe na tumwe, avuga ko iyo akarere runaka katerewe imiti yica imibu mu nzu, kadashobora guhabwa inzitiramibu mbere y’Akarare kataterewe imiti.

Ndayisabye Viateur ushinzwe ubuzima mu Karere ka Bugesera, avuga ko ibura ry’inzitiramibu ryatumye habaho ubwiyongere bw’abarwara malariya, nubwo iyo atari yo mpamvu yonyine, ku buryo ubu inzitiramibu zirimo zitangwa ariko na malariya ikaba ngo yari yiyongereye cyane muri ako Karere nk’uko uwo muyobozi abivuga.

Uwo muyobozi avuga ko gahunda yo gutanga inzitiramibu yaherukaga mu kwezi k’Ukuboza 2019. Muri Mutarama 2020 imibare y’abarwaye malariya mu Karere ka Bugesera kose yari 6,312, mu gihe muri Nzeri abarwaye malaria bari 10,913, ibyo bigaragaza ko umubare w’abarwara iyo ndwara wiyongereye muri icyo gihe hatabonekaga inzitiramibu.

Gusa ngo mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe 2020 kubera gahunda yo gutera imiti yica imibu mu nzu, umubare w’abarwaye malariya ntiwazamutse cyane nk’uko byari bimeze muri aya mezi aheruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka