Ruhango: Hatoraguwe umurambo w’umusaza w’imyaka 72

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana mu Kagari ka Buhanda bamusanze yapfiriye hafi y’urugo rwe ariko impamvu y’urupfu rwe ntiyahise imenyekana, dore ko nta kimenyetso cyagaragaye ku mubiri we ko yaba yishwe.

Ikarita igaragaza aho Akarere ka Ruhango gaherereye mu Ntara y'Amajyepfo
Ikarita igaragaza aho Akarere ka Ruhango gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo

Uwo musaza witwa Habiyambere Aaron ngo yapfuye avuye gusura umukobwa we uherutse gushaka umugabo, umurambo we ukaba wasanzwe mu mukingo hafi y’urugo rwe.

Amakuru atangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, Muhire Floribert, avuga ko ku wa Gatatu tariki 04 Ugushyingo 2020 Habiyambere n’umugore we bavuye mu rugo bajya gusura umukobwa wabo uherutse gushaka umugabo maze batashye uwo mugore agenda mbere uwo musaza ataha amukurikiye.

Uwo umugore we ngo yageze mu rugo arategereza abura umusaza bukeye mu gitondo atanga ayo makuru mu baturanyi ko yabuze umutu ari nabwo batangiye gushakisha baza gusanga umurambo hafi y’aho batuye.

Agira ati, “Icyo umuntu yakwibaza ni icyamwishe kuko nta gikomere kiri ku mubiri we ntabwo wahamya ko yishwe kuko no kugeza ubu ntawe ukekwa kuba yagize uruhare mu rupfu rwe ngo abe yafatwa, inzego z’ibanze zatangiye iperereza ubwo icyamwishe kizatangazwa n’abaganga”.

Muhire avuga ko uwo musaza nta bibazo yagiranaga n’abaturanyi be kandi n’urugo rwe ngo yabanaga neza n’umugore we, hakaba hibazwa icyo yazize kuko ngo nta n’igikomere kigaragara ku mubiri we ngo hakekwe ko yaba yishwe.

Icyakora ngo inzego z’umutekano zatangiye iperereza kuri urwo rupfu, umurambo na wo ukaba wajyanwe kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma ku cyaba cyishe Habiyambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo musaza imana imuhe iruhuko ridashira

Alias yanditse ku itariki ya: 7-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka