Umujyanama wa Trump mu by’amasengesho yiyambaje Abamalayika
Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu by’umwuka, Paula White-Cain, avuga ko abamalayika baturutse muri Afurika no muri Amerika y’Epfo bakaba baje gufasha Donald Trump gutsinda amatora aho akomeje kurushwa n’uwo bahanganye Joe Biden uhagarariye ishyaka ry’Abademocrate.

Mu mashusho yakwiriye hose asenga ashishikaye, White-Cain yagize ati: "Ndumva ijwi ry’intsinzi, Uwiteka aravuga ko byakozwe. Kuko numva, intsinzi, intsinzi, intsinzi mu ijuru ndayumva muri jyewe."
Pasiteri White-Cain yemeje ko abamarayika boherejwe baje gufasha Trump gutsinda Biden, aho yagize ati: "Ndabumva barimo kuza mu izina rya Yesu.. imbaraga z’abamarayika ziramanutse".
Amashusho yakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mupasteri asengera Trump. Icyakora bamwe mu bayabonye babisanishije no gusaza imigeri cyangwa se amatakirangoyi, mu gihe abantu benshi hira no hino ku isi bakomeje kubona ko Joe Biden afite amahirwe menshi yo kwegukana intsinzi.
Amajwi yatangajwe kuva kare kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020 yerekanye ko Joe Biden ari imbere n’amajwi 264 mu gihe Trump afite 214 naho ugomba kwegukana intsinzi akaba asabwa kugira amajwi 270.
White House adviser Paula White is calling in the “angelic reinforcement” from Africa and South America to help Trump win. pic.twitter.com/UAgOR8Bovk
— Guthrie Graves-Fitzsimmons (@GuthrieGF) November 5, 2020
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko nk’abakristu,tuge tumenya ko Ijambo ry’Imana rivuga ko Imana itumva amasengesho y’abantu bose.Urugero,Yohana 9:31 havuga ko "Imana itumva amasengesho y’abanyabyaha" (banga kwihana).Ikindi kandi,nkuko Matayo 15:9 havuga,herekana neza ko iyo usenga mu buryo budahuje nuko ijambo ryayo rivuga,uba uta igihe.Urugero,ni amadini asenga anyura ku zindi ntumwa zitari Yezu Kristu.Gusa na none,ntabwo Imana yumva amasengesho ajyana kuli politike.Kubera ko muli politike haberamo ibibi byinshi Imana itubuza.