Barifuza ko kuri Kiliziya ya Kiziguro hashyirwa ikimenyetso cy’ubwicanyi bwahabereye

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Gatsibo barifuza ko mu marembo ya Kiliziya ya Kiziguro hashyirwa ikimenyetso cy’amateka mabi y’ubwicanyi bwabereye muri iyo Kiliziya.

Uwimpuhwe Marie Louise ni umwe mu bifuza ko imbere ya Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Kiziguro hashyirwa ikimenyetso kigaragaza amateka mabi yaharanze
Uwimpuhwe Marie Louise ni umwe mu bifuza ko imbere ya Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Kiziguro hashyirwa ikimenyetso kigaragaza amateka mabi yaharanze

Kiliziya ya Kiziguro yatangiye kwakira Abatutsi bahungaga ubwicanyi mu cyahoze ari Komini Murambi guhera ku itariki 08 Mata 1994.

Abatutsi ngo bakomeje kuhaza ari benshi bahizeye amakiriro.

Rugigana Jean Baptiste wajugunywe mu rwobo akarukurwamo n’abasirikare b’Inkotanyi amazemo iminsi 6, avuga ko yageze kuri Kiliziya ku wa 09 Mata yizeye ko abicanyi batatinyuka kubicira mu nzu y’Imana.

Agira ati “Nahageze ku itariki 09 nakirwa n’abajandarume, banyatse amafaranga ngo bakize amagara yanjye mbasubiza ko ntabona ayagura ubuzima. Nahahungiye nizeye ko abicanyi batatinyuka kutwicira mu nzu y’Imana kandi mu 1991 no mu 1992 hari abahahungiye ntibicwa urumva twumvaga ko n’ubundi ariko biri bugende.”

Uwimpuhwe Marie Louise avuga ko Kiliziya ya Kiziguro yiciwemo Abatutsi benshi kandi bicishwa intwaro zitandukanye harimo iza gakondo ndetse n’izakoreshwaga n’abasirikare.

Avuga ko kugira ngo amateka mabi y’ubwicanyi bwakorewe muri iyi Kiliziya atibagirana mu marembo yayo hakwiye gushyirwa ikimenyetso kigaragaza ayo mateka.

Ati “Abatutsi bahungiye muri iyi Kiliziya bari benshi cyane sinamenya umubare ariko ni nk’ibihumbi 10, baratemaguwe, baterwamo gerenade ndetse banaraswa amasasu, twifuzaga ko imbere y’iyi Kiliziya hashyirwa ikimenyetso kigaragaza ayo mateka mabi kugira ngo atazibagirana kuko byafasha n’abavuka ubu batabonye Jenoside.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko iki kibazo bakiganiriyeho n’ubuyobozi bwa Kiliziya ndetse na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) kandi babonye igisubizo cyiza.

Avuga ko uretse kuri Kiliziya ya Kiziguro ngo n’ahandi hiciwe Abatutsi benshi hazashyirwa ibimenyetso bigaragaza ayo mateka mabi kugira ngo atazibagirana.

Agira ati “Twabiganiriyeho na Kiliziya barabyumva ariko ubwo umunyamabanga mukuru wa CNLG yadusuraga twarabimubwiye atwizeza ko bizakorwa kuko ngo ubu bamaze kumenya ahantu hagiye hicirwa Abatutsi benshi, Kiliziya, amasoko, mu mwobo n’ahandi ku buryo hazashyirwa ibimenyetso. Na hano kuri Kiliziya twizera ko bizakorwa kuko ni gahunda y’igihugu.”

Kiliziya ya Kiziguro yiciwemo inzirakarengane
Kiliziya ya Kiziguro yiciwemo inzirakarengane

Kiliziya ya Kiziguro ni hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse Interahamwe zari ziyobowe na Gatete Jean Baptiste wigeze kuba Burugumesitiri wa Komini Murambi, mu bicanyi harimo abajandarume bakoreshaga gerenade ndetse n’abasirikare ba EX-FAR bari bamaze gutsindwa urugamba i Gabiro bihimurira ku nzirakarengane zari muri Kiliziya ya Kiziguro.

Abayiciwemo abenshi bajugunywe mu rwobo ubu rurimo gusiburwa hashakishwamo imibiri yabo kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka