#COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 16, abakize ni 13

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 16 bashya banduye COVID-19, naho abandi 13 mu bari barwaye bakaba bakize.

Abo barwayi bashya 16 babonetse mu bipimo 1,333 bakaba barimo ababonetse i Kirehe:6, Nyagatare:6, Rubavu:2, Rusizi:2.

Kugeza kuri uyu wa Gatanu, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,208 muri bo abamaze gukira ni 4,953 naho abakivurwa ni 220.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 36.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri ndashimira byimazeyo ministeri yubizima kubwitange bagaragaza umunsi kuwundi

nkurikiyeyezu alexandre yanditse ku itariki ya: 7-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka