Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, ni bwo hatowe Miss Rwanda 2021, amakanzu atandukanye abarushanwaga bari bambaye yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ibirori.
Kuwa mbere tariki ya 15 Werurwe 2021, nibwo Perezida wa Repubulika yakoze impinduka muri Guverinoma, uwari Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney asimbura Prof. Shyaka Anastase muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse no muri ba Guverineri, Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana asimbura Mufulukye Fred wari umaze (…)
Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, ryamaze gutangaza amatariki bazasubukuriraho imyitozo ndetse na Shampiyona ya Handball mu cyiciro cya mbere
Nkomane ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Nyamagabe, uyu Murenge ukaba umaze amezi ane gusa ubonye amashanyarazi. Uyu Murenge uri mu Mirenge ya nyuma yabonye amashanyarazi muri Nyamagabe ndetse no mu Rwanda aho waje ubanziriza Umurenge wa Kibangu wo muri Muhanga wayabonye bwa nyuma.
Abahinzi b’ibirayi bo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko baramutse begerejwe ibigega bihunikwamo imbuto y’ibirayi, ikibazo cyo kuyibura cyakemuka burundu iwabo.
Banki ya Kigali yahawe igihembo cya Banki nziza mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2021. Ni igihembo gitangwa n’Ikigo cya “Global Finance” buri mwaka, kigahabwa ibigo bikomeye by’ubucuruzi n’amabanki byo hirya no hino ku isi byitwaye neza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Mari Vianney, yabwiye Umuyobozi umusimbuye ku nshingano zo kuyobora Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, ko ibanga rya mbere rizamugeza ku ntsinzi ari ukwita ku baturage, abakira mu gihe cyose bamwitabaje haba mu ijoro cyangwa ku manywa.
Biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, ku Cyumweru tariki ya 21 Werurwe 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro, yafashe Turabayo Pierre w’imyaka 38 arimo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano. Yafatanwe inoti 2 z’ibihumbi bitanu, ariko hari amakuru avuga ko yari amaze igihe abikora.
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” batangaje ko bafite icyizere cyo kwitwara neza ku mukino uzabahuza na Mozambique, bikabaha icyizere cyo kwerekeza muri CAN.
Ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum - LAF), Umuryango w’Ababumbyi bo mu Rwanda (COPORWA) wabashije kongerera ubumenyi abafasha mu by’amategeko, ndetse banahawe ibitabo (client forms) na telefone zigezweho (smart phones) byose bibafasha kwakira ibibazo by’akarengane (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kuvuga ko Dr. John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzaniya yakoze ibishoboka kugira ngo u Rwanda na Tanzaniya bibane neza.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 34 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 68, abakirwaye bose hamwe ni 1390. Umugore w’imyaka 74 n’umugabo w’imyaka 81 bitabye Imana i Kigali, umuntu umwe ni we urembye. Ku wa Mbere kandi hakingiwe abantu 4,006 nk’uko imibare (…)
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko hagiye kurebwa uko abakozi bagengwa n’amasezerano bakorera ku bitaro bya Kabagayi bagabanuka nabo bagahabwa akazi ka Leta.
Ikigo gishinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ku bufatanye n’Ikigo cyigenga cyita ku buzima cya Health Sector Collective Outreach (HESCO), byiyemeje gufasha Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC) gushakira abarwayi amaraso.
Padiri Charles Ndekwe uzwiho urukundo rutangaje no kwihebera ubusaseridoti akagira n’igitsure, ubujyanama no gukunda umurimo, yasezeweho bwa nyuma ashyingurwa mu irimbi ry’abapadiri rya Kabgayi mu karere ka Muhanga.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba gukora badasigana ahubwo bagakora bagamije kuzamura abaturage mu myumvire no mu iterambere.
Abayobozi baturutse mu bihugu 17 byo hirya no hino ku isi, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021 bifatanyije na Tanzania mu muhango wo gusezera Dr John Pombe Magufuli bwa nyuma.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryanyomoje amakuru yatangajwe na CAF avuga ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangira tariki 15/04/2021.
Nyuma y’uko François Habitegeko wayoboraga Akarere ka Nyaruguru yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Janvier Gashema wari Visi Meya ushinzwe ubukungu muri ako karere ni we wahawe kukayobora by’Agateganyo.
Mu gihe muri Tanzania bakomeje gusezera ku murambo wa Dr John Pombe Magufuli, mu Mujyi wa Dar Salaam harnzwe umubyigano ukabije ku buryo Polisi itahise imenya umubare w’abashobora kuba bakomerekeye muri uwo mubyigano wari ukabije by’umwihariko ku Cyumweru tariki 21 Werurwe 2021.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo Ubuyobozi bw’Umuryango RPD Rwanda, bwacishije ku rubuga rwa Twitter ko umunyamuryango warwo witwa Nkusi Jean Bosco yatawe muri yombi, ariko bataramenya aho aherereye.
Icyaha cy’Ubusambanyi ni icyaha benshi bibaza uko gihanwa n’uko gikurikiranwa. Byageze n’aho hari abavuga ko gikwiriye kuvanwa mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ntigikomeze kwitwa icyaha ahubwo kikaba ikosa mbonezamubano.
Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, ahamagarira abantu bose kwirinda ababasaba kugura serivisi z’ubutabera kuko bazemerewe, akaba ari na byo bizatuma ruswa muri urwo rwego icika.
Hashize imyaka 6 Inshuti z’umuryango, abakorerabushake bashinzwe kurengera abana n’umuryango batangiye izo nshingano. Muri iyo myaka, abo bakorerabushake bamaze kugaragaza umusaruro ufatika mu gukumira no gukemura ibibazo bibangamiye abana mu muryango nyarwanda.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kayonza ku wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 yafashe uwitwa Sebahutu Celestin w’imyaka 50 uherutse kwambura umuturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30.
Abiganjemo urubyiruko rurimo n’urwarangije kwiga imyuga itandukanye bo mu Karere ka Musanze, baratagaza ko kutagira aho gukorera hisanzuye biri mu byatumaga batabona uko bashyira mu ngiro ibyo bize, bikabatera ubushomeri none icyo kibazo kigiye gukemuka.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku Cyumweru tariki 21 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 3 bishwe na Covid-19. Habonetse abanduye bashya 67, abayikize ni 17.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abantu bose bazakomeza kwitwararika ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 arimo no kwambara agapfukamunwa kugeza igihe nibura 60% by’abaturage babonye urukingo.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo mu mupira w’amaguru mu Rwanda izasubukurwa ku itariki 15 Mata 2021 bikaba biteganyijwe ko izasozwa muri Kamena uyu mwaka.
Abatuye mu Karere ka Nyaruguru bagiye basazurirwa amashyamba yatewe mu myaka ya 1970, barishimira inkunga batewe, by’akarusho bakanabihabwa akazi muri ibyo bikorwa kabahesheje amafaranga yo kwikenuza.
Abasore bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ngo babangamiwe n’icyemezo cyafashwe cyo kubuzwa kubaka inzu muri ako gace, aho bemeza ko basaziye mu nzu z’ababyeyi babo bikaba bitangiye kubateranya n’abakobwa bakundana.
Ku mbuga nkoranyambaga ngenda mbona abantu bashyizeho ifoto y’umuntu wapfuye, akenshi iherekezwa n’amagambo y’akababaro yo kubura uwo muntu, ariko naje gusanga hari ababikora batazi n’uwo wapfuye ari uko bamwumvanye cyangwa babibonanye undi. Ibi bintera kwibaza icyo byaba bimaze cyangwa byungura uwo nyiri kubikora.
Imyaka 27 iri hafi gushira Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ihagaritswe. Icyo gihe gishize ari nako Abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Musanze basaba ko hubakwa urwibutso rujyanye n’igihe, mu kurushaho guha icyubahiro ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu bashyinguwe mu rwibutso rwa Muhoza, (…)
Laurien Ntezimana ni Umunyarwanda wavukiye mu Majyepfo y’u Rwanda i Gishamvu mu Karere ka Huye, akaba ari musaza w’intwari y’u Rwanda , Niyitegeka Félicité, afite imyaka 66, yize ubumenyamana (Theologie) mu gihugu cy’u Bubiligi akaba yarabaye mu iseminari nkuru ya Nyakibanda ndetse yize no muri kaminuza ya Kinshasa.
Ingabire Grace ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021, akaba asimbuye uwari kuri uwo mwanya, Miss Nishimwe Naomie wari umaranye iryo kamba umwaka kuko yaryambitswe yatsinze amarushanwa ya Miss Rwanda 2020.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 80, abayikize ni 20, abakirwaye ni 1,311.
Jakaya Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania, yavuze ko afite icyizere ko icyo gihugu gifite amahoro kuva Perezida Samia Suluhu Hassan ukiyoboye ubu, azi ibyabaye, ibigikenewe, n’ibiteganywa gukorwa mu myaka itanu iri imbere.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santarafurika (MINUSCA), zambitswe imidali y’ishimwe kubera umurava zikorana akazi zishinzwe muri icyo gihugu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, abagize Urwego rwunganira akarere mu mutekano (DASSO) mu Karere ka Nyarugenge, batangiye kubakira umuturage witwa Mukampogazi Jacqueline wimyaka 70, utuye mu Murenge wa Mageragere, Akagari ka Kankuba mu mudugudu wa Kankuba, utari ufite aho kuba.
Batihinda Marc ari mu maboko ya RIB sitasiyo ya Mushonyi, akekwaho kwica umugore we babyaranye abana batanu, amukubise ifuni kubera amakimbirane bamaranye igihe bapfa imitungo.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyita ku buzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko abantu bakwiye gushira impungenge ku bijyanye n’inkingo za Covid-19 kuko ngo ari nk’izindi zose zagiye zibaho mu myaka irenga 200 ishize.
Kuri uyu mugoroba wo ku wa 20 werurwe 2021, haraza kumenyekana uwambikwa ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2021, mu bakobwa 20 bageze kuri ’finale’.
Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, ribimburiye andi mashuri makuru mu gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije mu byiciro binyuranye, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ngo ukaba ari n’umusaruro w’ibyo bigisha.
Abahinzi batuye mu Murenge wa Ruheru mu Karere Nyaruguru, bavuga ko bataramenya akamaro k’amaterasi batayashakaga mu mirima yabo, none ubu abatarayakorerwa barayifuza.
Tariki 20 Werurwe buri mwaka, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Isuku yo mu Kanwa. Bitwayiki Léandre, umwe mu bahanga mu buvuzi bwo mu kanwa avuga ko kugirira isuku mu kanwa ari ingenzi mu kwirinda uburwayi bwose bushobora kwibasira akanwa muri rusange ndetse n’amenyo by’umwihariko.
Abahanga mu bijyanye n’imitekerereze y’inyamaswa n’abantu, bagaragaza ko hari ibisimba umuntu arusha kureba neza no kwitegereza amabara y’ibiboneka, ariko hakaba n’ibindi na we bimurusha kumenya neza ibyo atabasha kubona.
Kubera ibigize ikimera cya kabusuri harimo ibyitwa ‘glucosinolate’ ndetse n’umusemburo wa ‘myronase’, biyiha ubushobozi bwo gukomeza ubudahangarwa bw’umubiri, Ikanavugwaho kuvura ibibazo bimwe na bimwe byo mu mbyiko, mu mara ndetse no mu matwi.
Rutahizamu Meddie Kagere na Yannick Mukunzi baraye biyongereye ku bandi bakinnyi bari mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi iri gutegura umukino wa Mozambique n’uwa Cameroun.