Abaturage barasabwa kwima amatwi abababwira ko inkingo zabagiraho ingaruka mbi

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko u Rwanda nta kibazo cy’inkingo za Covid-19 rufite kubera ko umukuru w’igihugu akomeje gukora ibishoboka ngo ziboneke, bityo umubare w’abakingirwa urusheho kwiyongera, kandi bakima amatwi abavuga ko zabateza ibibazo kuko abakingiwe kugeza ubu bameze neza.

Minisitiri Ngamije akingira umuturage muri iyo gahunda
Minisitiri Ngamije akingira umuturage muri iyo gahunda

Byatangarijwe mu Karere ka Karongi kuri uyu wa Kane tariki 04 Ugushyingo 2021, ahatangirijwe gahunda y’ubukangurambaga ku kwikingiza Covid-19 burimo gukorerwa mu Ntara y’Iburengerazuba, mu rwego rwo gukingira abaturage benshi bashoboka muri gahunda ya MINISANTE yise #KigiraURwanda.

Ubwo bari mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije hamwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, basobanuriye abaturage akamaro k’inkingo banabashishikariza gukomeza kwitabira kwikingiza Covid-19 kugira ngo baharanire ko ubuzima bwasubira uko bwari bumeze mbere y’umwaduko w’icyo cyorezo.

Ni nyuma y’uko mu mirenge ya Murundi, Gishyita na Mubuga y’Akarere ka Karongi hari abantu bagiye bakwirakwiza impapuro zishishikariza abaturage kwirinda kwikingiza kugira ngo badahura n’ingaruka zituruka ku nkingo.

Abaturage barasabwa kwima amatwi abababwira ko inkingo zabagiraho ingaruka mbi
Abaturage barasabwa kwima amatwi abababwira ko inkingo zabagiraho ingaruka mbi

Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko gukingirwa ari inshingano z’umuntu ariko kandi bitagomba kubangamira abandi.

Ati “Gukingirwa ni inshingano z’umuntu kandi agomba kumva y’uko atagomba kubangamira abo babana n’abo baturanye, kudakingirwa uba ubereye imbogamizi bagenzi bawe kuko ushobora kubanduza iriya ndwara hakagira n’abashobora gupfa. Ntabwo rero ushobora gufata icyemezo ku giti cyawe cyabangamira abandi, n’ukuvuga ko uburenganzira bwawe buba butangiye kuba ikibazo k’ubw’abandi”.

Akomeza agira ati “Abantu bakwirakwiza ayo makuru adafite ishingiro turashaka kubamagana tubamenyesha ko batazihanganirwa kuko tudashaka ko badusubiza mu bihe tuvuyemo bigoye by’abarwayi benshi bazaga kwa muganga harimo n’abapfuye, bidusubiza muri Guma mu Rugo, bidusubiza mu bindi bibazo byose byari bimaze igihe kandi ubuzima bwari butangiye gusubira ku murongo. Abana basubiye ku mashuri, ubucuruzi burimo gukorwa, amasoko ararema, imyidagaduro iraba, nta muntu twakwemera ko abera ikibazo abaturage kandi igisubizo cyarabonetse”.

Ba Minisitiri Ngamije na Gatabazi basabye abaturage kwitabira kwikingiza Covid-19
Ba Minisitiri Ngamije na Gatabazi basabye abaturage kwitabira kwikingiza Covid-19

Minisitiri Gatabazi asaba abantu bose bafite imyumvire mibi ku nkingo za Covid-19 ko bayireka bitaba ibyo bakazakurikiranwa mu mategeko.

Ati “Birabujijwe, kiranazira ndetse biranahanirwa, twagira ngo twibutse ababikora, turabakurikirana tuzabafatira ingamba zikomeye aho byagiye bigaragara hano mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Karongi cyane cyane, hari abantu bamwe bagiye bajugunya impapuro hirya no hino zibuza abantu kwikingiza”.

Akomeza agira ati “Birahanirwa kugumura abaturage, kubayobya, kubabuza amahirwe y’ubuzima baba bafite kubigisha ibintu bishobora kubambura ubuzima bwabo nabyo ubwabyo n’icyaha. Nagira ngo twibutse ababa bitwaza imyemerere ko nta muntu ugira imyemerere yo kutivuza kuko ari ibyo buri wese yakwishora mu rupfu agapfa, imyemerere myiza rero ni imyemerere irinda ubuzima”.

Bamwe mu baturage bamaze gukingirwa byuzuye bo mu Ntara y’Iburengerazuba by’umwihariko abari mu cyiciro cy’urubyiruko, basaba bagenzi babo bagifite imyumvire yo kutikingiza bayisiba mu mitwe yabo, bakitabira kwikingiza kuko abamaze gukingirwa nta ngaruka byabagizeho kandi no kuba uturere twinshi tugize Intara y’Iburengerazuba duhana imbibI na Repabulika iharanira Demokarasi ya Congo, ngo byarushaho kubafasha kwirinda no gukumira ubwandu bushya bwa Covid-19.

Ku baturage bagera ku bihumbi 217 bafite imyaka iri hejuru ya 18 mu Karere ka Karongi, abasaga 62% bamaze guhabwa doze ya mbere, hari n’abamaze gukingurwa mu buryo bwuzuye (doze ebyiri), n’ubwo atari benshi cyane.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko biteganyijwe ko uhereye uyu munsi kugera mu kwezi k’Ukuboza muri uyu mwaka hazakirwa inkingo doze miliyoni eshatu n’ibihumbi 200 zikazakomeza gutangwa hirya no hino mu turere turi hanze y’Umujyi wa Kigali.

Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko uyu mwaka uzajya kurangira byibuze hamaze gukingirwa 40% by’abaturage bagomba gukingirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka