Icyo abasesenguzi bavuga ku bitwaza gutanga ibitekerezo bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Abasesengura ibijyanye n’uburenganzira n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo barasaba inzego zibishinzwe kudatakaza umwanya baganiriza abakekwaho kwitwaza gutanga ibitekerezo bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abasesengura bagaragaza ko gufata umwanya wo kuganiriza ukekwaho gupfobya Jenoside ari imbere mu Gihugu biha urwaho abapfobya Jenoside baba hanze, kuko na bo bashobora kwitwaza ko no mu Gihugu hashyirwa imbaraga nke kubashyikiriza ubutabera.

Mu kiganiro ku burenganzira n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo cyatambutse kuri televiziyo y’Igihugu (RTV), abasesenguzi bagaragaje ko ukekwaho gupfobya Jenoside akwiye gutabwa muri yombi nta gutegereza.

Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), Ingabire Marie Immaculée wari watumiwe muri icyo kiganiro yagaragaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rudafite inshingano zo kuganiriza ukekwaho gupfobya Jenoside kuko icyo aba akurikiranyweho ari icyaha gikomeye.

Ingabire Marie Immaculée
Ingabire Marie Immaculée

Agira ati “RIB ntabwo ishinzwe kuganiriza abakekwaho ibyaha, niba umuntu yakoze icyaha ntakwiye kuganirizwa, RIB nikore akazi kayo ntabwo ishinzwe kuganiriza ukekwaho gupfobya Jenoside, ahubwo nikore iperereza ryayo igenze icyaha.”

Yongeraho ati “Njya ngira ikintu kinsetsa, kuki umuntu wese ushaka kurwanya ubutegetsi ashingira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo ni rya pfunwe mbona abantu bafite kubera ibyo bakoze, twese tuzi uko imitwe ya politiki ikora, amashyaka tuzi uko akora igihe cyose utarandikwa mu buryo bwemewe ntabwo uba uri muri icyo gice”.

N’iyo waba wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo uri hejuru y’amategeko

Ingabire avuga ko hari n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakira amafaranga avuye hanze y’Igihugu ngo basebye inzego z’Igihugu cyangwa banabibe amacakubiri bitwaje ko ubwo barokotse Jenoside ntawabakoraho cyangwa bafite ukuri rimwe na rimwe bakanitwa Intwari z’Igihugu kuko ngo babashije kuvuga ibyo abandi batatinyuka kuvuga.

Avuga ko inzego zishinzwe gukurikirana abapfobya Jenoside binyuze ku mbuga nkoranyambaga zifite uburangare mu kubakurikirana, agasaba ko n’ubwo byaba bishingiye ku mikorere yazo harimo uburangare.

Muhire wabaye hanze y’Igihugu akaza gutahuka, asobanura ko abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi baba hanze bashingira ku mibereho yabo n’imiryango bakomokamo, kubera ipfunwe baterwa no kuba bafitanye isano n’abakoze Jenoside.

Agira ati “Bahitamo gusobanura impamvu habaye Jenoside, iyo abo hanze basakuje n’abari hano bagerageza kubagenderaho, hari ikindi cyo kuba boherereza amafaranga abo mu Gihugu, ubu turi mu gice cyo gukora Jenoside cya nyuma cyo kuyihakana, ni ikintu kitazapfa kurangira ahubwo hakwiye gukomeza kubaho kubarwanya. Bizadufata imbaraga, hakwiye kunozwa ibirebana n’amategeko”.

Yongeraho ati “Kuki niba umuntu yibye bahita bamushyikiriza ubutabera, hanyuma umuntu yazana ingengabitekerezo akabanza kuganirizwa? Ntabwo Polisi ishinzwe kuganiriza abantu ndasaba ko habaho kunonosora amategeko kuri iyi ngingo”.

Muhire Antoine wari ufite imyaka 12 mu 1994 avuga ko kugira ngo Jenoside ikorwe habayeho ibitangazamakuru byabibaga amacakubiri bitiza umurindi ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, nyamara ntibakumirwa bikaba bishobora kuba bibi igihe abakomeje gupfobya Jenoside bitwaje gutanga ibitekerezo bakomeza kureberwa aho gukurikiranwa.

Agira ati “Ntabwo tuzasaba Abafaransa guhagarika abapfobya Jenoside mu gihe hano iwacu tubanza kubaganiriza, ubwo na bo bazavuga ko na bo bakeneye kubanza kubaganiriza”.

Umunyamategeko Bayingana agaragaza ko mu Gihugu hari igisa nko kudahana abagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside, aho buri wese ushaka gupfobya Jenoside aba ashaka kwigira umunyapolitiki.

Agira ati “Igihugu kiramutse cyarashyizeho gahunda yo kuganiriza ukekwaho icyaha, amategeko yaba ateganya iki? Iyo wemeye kuganiriza abo bantu bivuze ko ufite uburenganzira bwo kubahana cyangwa kutabahana, kubakurikirana cyangwa kutabakurikirana, amategeko ateganya iki mu kuganiriza abantu ko amategeko ari yo atanga imbibi?”

Ibiganiro bibiba amacakubiri byashyizwe ku mbuga nkoranyambaga bikwiye gusibwa

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko kuba inzego z’ubutabera zidashobora gutegeka gusiba ibiganiro bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari imbaraga nkeya zigaragara muri izo nzego kuko gufunga uwabitangaje ugasiga ibyo yavuze ari ikibazo gikomeye.

Agira ati “Ikibazo cy’abapfobya baciye ku mbuga nkoranyambaga ni ikibazo gikomeye, njyewe sindeba uwavuze gusa ahubwo n’uwamuhaye umwanya na mikoro yo kuvugiraho akwiye kuba akurikiranwa, hari n’abitwaza ko uwatangiye kuvuga ibipfobya Jenoside batamufata ku gihe ngo kuko aba ataravuga ibintu byinshi”.

Ingabire asobanura ko kuba ibyo biganiro bidasibwa ari uburozi bukomeje gukwirakwizwa by’umwihariko bikangiza urubyiruko rw’u Rwanda kuko abana bakura badafite amakuru nyayo kuri Jenoside.

Muhire Antoine avuga ko hakwiye kuba nta mbabazi na mba ku bitwaza gutanga ibitekerezo bagapfobya Jenoside kuko bibaha umwanya uhagije wo kwidegembya.

Agira ati “Tuvane imiyaga mu byo korohereza abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iriya ni virusi idakeneye gukinishwa, abitwaza politiki nibaze banenge ibikorwa remezo, banenge ibindi ariko abapfobya ntibakwiye kuba bashyirirwamo imiyaga mu kubafata no kubaganiriza”.

Ingabire asaba akomeje Leta y’u Rwanda guhagurukira ikibazo cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitwaje gutanga ibitekerezo kuko kutabihagurukira bifite ingaruka zikomeye ku Banyarwanda mu minsi iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkurubyiruko dukwiye kwirinda kumiragura ibyobatubwira tukamenya guceshura ikiza tukagikora ikibi tukakireka genocide yarabaye turabizi abayipfobya ni inyanga Rwanda

tuyishimire jeandamascene yanditse ku itariki ya: 3-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka