Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 9 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 34 bakize Covid-19. Abayanduye ni 66 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 25,652. Abakirwaye bose hamwe ni 1,161. Ntawe yishe, nta n’umurwayi urembye. I Gicumbi ni ho habonetse abarwayi bashya benshi 27, (…)
Icupa ryuzuye Gaz ryaturikiye mu gikoni gitegurirwamo amafunguro abantu bagura batambuka(take away), mu nyubako yitwa ’Companion House’ mu gakiriro ka Gisozi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 9 Gicurasi 2021, yeretse itangazamakuru abantu 33, bafatiwe muri Resitora zirimo n’iz’amahoteli ziherereye mu mujyi wa Musanze, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umuyobozi w’Umuryango w’Ubucuruzi ku Isi (World Trade Organisation ‘WTO’) Ngozi Okonjo-Iweala avuga ko inganda zikora imiti zagombye gukora inkingo za Covid-19 zihagije kuri buri muntu, cyangwa se zikagira neza, zigasangira ubuhanga zikoresha n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Bavuga ko urukundo rwihangana, ariko ubanza rutihanganira umusore utazi imibare, dukurikije ibyabaye ku musore n’inkumi batifuje gutangazwa amazina, bo mu ntara ya Uttar Pradesh.
Ukuntu abagabo n’abagore basanzwe bafite ingo zabo basigaye bafite ingeso yo kugira undi muntu ku ruhande umwe cyangwa urenze umwe, bakundana, ubona babigaragaza ko ari uburenganzira bwabo gusa ukabona babangamirwa no kuba batabyemerewe.
Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 Umuryango Croix Rouge umaze ukorera mu Rwanda, wijeje kuzakomeza ubutabazi bw’ibanze ku mbabare zitandukanye zirimo impunzi, abibasiwe n’ibiza cyangwa ibyorezo, ndetse n’abandi bose bari mu kaga.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufatanyije n’izindi nzego bafashe abantu 12 biyita “Abamen” mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi. Abo bantu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana bakoresheje telefoni, ndetse no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.
Umunya-Espagne Cristian Rodriguez ukinira ikipe ya Total Direct Energie ni we wegukanye Tour du Rwanda yari imaze iminsi umunani ibera mu Rwanda.
Ahagana saa tanu za mugitondo ku wa Gatandatu tariki ya 8 Gicurasi nibwo abapolisi bafashe abantu 30 bari mu rugo rwa Rudasingwa Jean Claude w’imyaka 37 bari mu nama yo gutegura ubukwe bwe. Bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba mu Kagari ka Gasanze, mu Mudugudu wa Nyabitare.
Ikipe ya Gasogi United yabonye amanota atatu yayo ya mbere imbumbe nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego bibiri ku busa, mu gihe Heritier Luvumbu yatsinze igitego cye cya mbere muri Rayon Sports ubwo batsindaga Rutsiro FC ibitego bibiri ku busa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 8 Mata 2021, mu Rwanda abantu 69 bakize Covid-19. Abayanduye ni 47 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 25,586. Abakirwaye bose hamwe ni 1,129. Ntawe yishe, nta n’umurwayi urembye. I Karongi ni ho habonetse abarwayi bashya benshi 16, (…)
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Gicurasi 2021 Minisitiri w’intebe w’Igihugu cya Repubulika ya Central Africa, Filimin Ngrebada, yashyikirije seritifika z’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 38 bo mu itsinda ryihariye rishinzwe kumucungira umutekano. Aba bapolisi bagize itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 bari muri iki gihugu mu (…)
Nsanzubukire Félicien uzwi ku izina rya Irakiza Fred wari General Major mu ngabo za CNLD yasabye urukiko ko yafatwa kimwe nk’abandi barwanyi bahoze mu mitwe itemewe agasubizwa mu buzima busanzwe aho gushyirwa mu nkiko.
Umukecuru utuye ahitwa mu Gitwa mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, ababazwa n’uko hari umugabo wamutereye inda umukobwa akiri mutoya ntamutware, hanyuma agahindukira akanayimuterera umwuzukuru, afite imyaka 14.
Umunya-Brazil Neymar da Silva Santos Junior yongereye amasezerano y’imyaka itatu muri Paris Saint-Germain azarangira tariki ya 30 Kamena 2025. Aya makuru yatangajwe n’ikipe ya PSG ku rubuga rwa Internet rwayo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Gicurasi 2021.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, avuga ko n’ubwo ibihugu bikomeye bishimagiza inkingo byakoze, ariko urwabo ngo ni rwo rwizewe, rutanga umutekano kurusha iziri gukoreshwa zo mu Bwongereza na Amerika.
Abaturage bo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, bahangayikishijwe n’uko bubakiwe amavomo, agafungwa atamaze kabiri hafi ya yose, nyuma y’uko basabwe kujya bishyura amazi bahavomaga bakabura ubushobozi.
Mu gace ka karindwi kakinwe buri mukinnyi asiganwa ku giti cye, Johnathan Restepo Valencia ni we wanikiye abandi nk’uko yari yabikoze umwaka ushize.
Ntabanganyimana Joseph uregwa mu rubanza rumwe na Paul Rusesabagina yavuze ko yafashije abamwitabaje bashaka kugura ubwato ariko agahakana ibyo kuba yari azi ko buzakoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba.
Bamwe mu baturage biganjemo abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagari ka Mugari mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, barashimira Leta yabagejejeho amashanyarazi, bakemeza ko baruhutse inzitizi zimwe na zimwe zajyaga zidindiza iterambere ryabo.
Uwayo Théogene usanzwe ari Perezida wa Federasiyo ya Karate mu Rwanda, yatorewe kuba Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, aho asimbuye Amb. Munyabagisha Valens uheruka kwegura
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 7 Mata 2021, mu Rwanda abantu 174 bakize Covid-19. Abayanduye ni 53 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 25,539. Abakirwaye bose hamwe ni 1,151. Ntawe yishe, nta n’umurwayi urembye. I Karongi habonetse abarwayi bashya 15 naho i Nyamagabe (…)
Ibitaro bivura abarwayi bo mu mutwe bya Caraes Ndera byabwiye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ko bizakorana n’inzego zibishinzwe hagashakishwa imibiri isaga 9,000 iri mu rwobo rwubatsweho urwibutso rwa Jenoside muri ibyo bitaro.
Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw"icyongereza bwatangaje ko inama ya CHOGM ihuza ibyo bihugu yagombaga kubera mu Rwanda mu kwezi gutaha yasubitswe.
Umufaransa Rolland Pierre yegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda, agace kavaga Kigali bakanyura mu karere ka Gicumbi, kakaza gusorezwa ku musozi wa Mont Kigali.
Ikipe ya AS Kigali yashimangiye kuyobora itsinda rya gatatu nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego bibiri kuri kimwe, mu gihe Mukura yanganyije na Marines FC, kubona amanota atatu imbumbe bikomeza kuyigora.
Shabani Emmanuel, umwe mu baregwa mu rubanza rwa Rusesabagina Paul, avuga ko ibibazo byo gutandukana n’umugore no gukunda amafaranga byatumye yisanga mu byaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu Karere ka Nyabihu, rweretse itangazamakuru abantu batandatu bafatanywe urumogi harimo n’uwagerageje guha Polisi ruswa y’amafaranga angana na Miliyoni y’u Rwanda.
Ikipe ya United Generation Basketball yasinyanye amasezerano y’imikoranire y’imyaka ibiri n’uruganda rwa Azam afite agaciro ka Miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) itangaza ko ubu imirimo yo kubaka sitasiyo y’amashanyarazi (Electrical substation) ya Nyabihu iri gusozwa, ndetse ubu sitasiyo iri hafi kugezwamo amashanyarazi ngo itangire kugeza amashanyarazi mu ngo zituye mu Karere ka Nyabihu n’Uturere duhana imbibi na ko.
Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bizihije isabukuru y’imyaka ibiri y’umuhungu wabo Archie, tariki 6 Gicurasi 2021, bagaragaza ifoto ye.
Mu nkengero z’ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, harimo kubakwa ikigo cy’ubushakashatsi cyiswe “Ellen DeGeneres Campus”, umushinga uteganya guha akazi abagera ku 1500.
Ikipe ya REG VC yasinyishije abakinnyi batatu mu rwego rwo kwitegura isubukurwa ry’imikino muri Volleyball, abo ni Iradukunda Pacific, Kwizera Eric na Tuyizere Jean Baptiste.
Umufaransa Rolland Pierre yegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2021, kakaba kari agace ka Kigali-Gicumbi-Kigali, kabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021.
Umwarimu wigisha kuri Groupe Scolaire Byimana byemejwe n’urukiko rw’ibanze rwa Ruhango ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera gukekwaho icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi abinyujije mu biganiro yakoreye kuri YouTube.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianey Gatabazi, asobanura ko impamvu utubari, serivisi z’ubukwe n’ibirori bitakomorerwa, ari uburyo bwo kwihutisha ingamba zo gutsinda icyorezo cya Covid-19.
Abafashwe ni Rulinda Jean Pierre w’imyaka 28, Barigora Theoneste w’imyaka 30 na Habineza Jean Paul, bacyekwaho kwiba televiziyo eshatu (3) muri Motel yitwa Auberge Saint Jean Leopold iherereye mu Karere ka Kicukiro.
Abatawe muri yombi ni Ndayisenga Jean Claude, Nshimiyimana Faustin, Tuyishime Dieudonné, Nikuze Emerithe na Bihoyiki bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana.
Ikipe ya Manchester United izakina na Villarreal ku mukino wa nyuma, ikaba ibigezeho nyuma yo gusezerera As Roma ku giteranyo cy’ibitego 8-5, mu gihe Villarreal yasezereye Arsenal ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko u Rwanda ruri mu biganiro n’abafatanyabikorwa mu gukora inkingo za COVID-19.
Kuri uyu wa Kane tariki 06 Gicurasi 2021, Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP), ryahaye Impamyabumenyi abanyeshuri 3,066 barangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC) atandukanye, igikorwa cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga hirindwa Covid-19, abanyeshuri 11 gusa akaba ari bo bari bahagarariye abandi.
Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyesikopi wa Kigali, yishimiye kuba yakiriwe n’umukuru w’Igihugu Paul Kagame, amushimira umubano mwiza Leta y’ u Rwanda ifitanye na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Abaganga bo muri Canada barimo gukurikirana abarwayi barwaye indwara itaramenyekana neza ariko yibasira ubwonko. Bigitangira ngo abarwayi bagaragazaga ibimenyetso bisa n’iby’indwara idakunze kuboneka cyane muri icyo gihugu ariko na yo yibasira ubwonko yitwa ‘Creutzfeldt-Jakob disease’. Gusa nyuma yo gukurikirana bitonze, (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 6 Mata 2021, mu Rwanda abantu 166 bakize Covid-19. Abayanduye ni 65 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 25,486. Abakirwaye bose hamwe ni 1,272. Ntawe yishe, nta n’umurwayi urembye. I Nyamagabe habonetse benshi bashya banduye nk’uko imibare (…)
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, avuga ko amafaranga yo kwimura abatuye ahazubakwa Bazilika ya Bikira Mariya i Kibeho ataraboneka, kubera icyorezo cya Coronavirus. Ubundi mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2020, nibwo uyu mushumba yanditse urwandiko rushishikariza abakirisitu, (…)