Ibimenyetso bigaragaza ko umugore yasamye

Ni kenshi abantu (umugore cyangwa umukobwa) bajya kwa muganga kwivuza basuzumwa muganga agasanga barasamye yewe bamwe bagasanga inda igera no mu mezi ariko bo batabizi.

Impuguke mu buzima bw’umubyeyi n’umwana Anicet Nzabonimpa avuga ko mu gihe cy’ukwezi hari ikimenyetso nyamukuru umukobwa cyangwa umubyeyi areberaho ko yasamye cyangwa atasamye ari cyo imihango.

Avuga ko hari n’ibindi bimenyetso bishobora kugaragaza ko umumtu yasamye. Ati: “Hari ibimenyetso bigaragara ku mubiri w’umugore wasamye birimo kugira ubushyuhe bwinshi bwiyongereye mu gihe cy’isama aho hashobora kwiyongeraho degree 0.5, kumva umubiri wahindutse, imibanire ye n’umubiri aho bimwe bihumura cyangwa bikanuka, guhindura amarangamutima”.

Asaba umugore wese cyangwa umukobwa ko mu gihe yabuze imihango nta miti runaka yakoresheje ishobora kugira ingaruka ku myororokere ye, akwiye kwihutira kujya kwa muganga agasuzumwa kuko igihembwe cya mbere ari cyo umubyeyi akwiye kwita cyane ku buzima bwe igihe atwite.

Nzabonimpa avuga ko hari abantu bamwe bashobora gusama ntibagire impinduka runaka bagira usibye kuba babura imihango kugeza igihe abyariye.

Avuga ko umubyeyi utwite asabwa kwiyitaho arya indyo yuzuye kugira ngo n’umwana akure neza mu nda ya nyina. Ni kenshi umugore utwite agira iseseme kandi nyamara asabwa kurya.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, impuguke mu buzima bw’umubyeyi n’umwana Anicet Nzabonimpa, yavuze ko abahanga basobanura ko umuntu wese akwiye kurya nibura gatatu ku munsi ariko by’akarusho umuntu akwiye kudacikwa indyo yuzuye mu gitondo kuko ari yo igira umumaro, imwongerera imbaraga zo kugira ngo abashe gukora.

Abahanga mu by’imirire bajya inama ko muri ya mafunguro afatwa y’ingenzi kuri buri wese, ku mubyeyi utwite hakwiye kwiyongeraho indyo idasanzwe yiganjemo cyane imboga n’imbuto.

Umugore ngo akwiye kwiyitaho abigirira ko atari wenyine ahubwo akumva ko ari kumwe n’umuryango we cyane cyane umugabo we akumva uruhare rwabo rwo kwita kuri uwo mubyeyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Mujyire inama ubanarasamyendabi zipe ariko nahuzwe Ibiryo byose numvabinucyira mujyire inamayicyonakoramurakoze

Oda yanditse ku itariki ya: 15-04-2024  →  Musubize

Abakobwa bagomba kujya bakora imibonano ikingiye

Jamviye yanditse ku itariki ya: 22-03-2024  →  Musubize

Ese byashoboka ko test itanga result zitandukanye

Claudine yanditse ku itariki ya: 25-02-2024  →  Musubize

Nakoze imibonano idakingiye none amabere aratonekara kdi harigihe mbabara mukiziba kinda nkumva n’imisonga mumukondo.ubwo narasamye ko hashize iminsi12.

Alphonsine yanditse ku itariki ya: 5-02-2024  →  Musubize

Ese iyo wakoze imibano mpuza bitsina igihe cyawe ugira mumihango kitaragera ugatangira kugira iseseme kumva ntabkryo ushaka no kubabara mukiziba kinda bivuzeko uba warasamy?

Alias yanditse ku itariki ya: 12-01-2024  →  Musubize

Ese iyo wakoze imibano mpuza bitsina igihe cyawe ugira mumihango kitaragera ugatangira kugira iseseme kumva ntabkryo ushaka no kubabara mukiziba kinda bivuzeko uba warasamy?

Alias yanditse ku itariki ya: 12-01-2024  →  Musubize

Ngewe nakoze imibonano idakingiye none sindi kubona imihango Kandi harigihe cyiri kugera nkunva naruka

Nitwa alias yanditse ku itariki ya: 13-04-2023  →  Musubize

Uyu ashobora kuba yarasamye pe!

Joseph yanditse ku itariki ya: 24-01-2024  →  Musubize

Muraho nasobanuzaga nonese mugihe cyiminsi ine abantu bamaze gukora imibonano mpuzabitsina umukobwa cg umugore haribimenyetso bishobora kugaragara ko yaba yasamye cg hari impinduka umuntu ashobora kubona nicyumweru kitararangira?

IGIRANEZA Simon yanditse ku itariki ya: 25-11-2022  →  Musubize

Ni iyihe mpamvu ituma umugore utwite harigihe ashobora guhurwa uwo bashakanye? Haramutse habaho imiti mwadufasha.

Gatama florence yanditse ku itariki ya: 7-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka