Abazamuye ibiciro by’amata y’Inyange batangiye gucibwa amande

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangiye igenzura ry’ibiciro by’amata y’inyange ku isoko, nyuma y’aho ubuyobozi bw’uruganda Inyange rutunganya amata n’ibiyakomoka, rutangarije ko rutazamuye ibiciro, ahubwo rugasaba ko ababizamuye bakurikiranwa.

Mu mujyi wa Kigali ahakozwe igenzura, abacuruzi 9 bakorana n’uruganda Inyange mu kugeza amata ku bacuruzi bato, bamaze gucibwa amande ya miliyoni 19,5 Frw nyuma y’aho bigaragaye ko bazamuye ibiciro by’amata.

Ikigo gishinzwe ubugenzuzi, Ihiganwa ku isoko no kurengera abaguzi (RICA), gifatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda batangiye ubugenzuzi mu bacuruzi b’amata, hagamijwe kumenya abacuruza ku giciro gihanitse ugereranyije n’icyo baranguraho.

MINICOM isaba abaguzi gutanga amakuru ku mucuruzi bigaragaye ko yahanitse ibiciro kuko ahanwa hakurikijwe amategeko.

Mu mujyi wa Kigali abaguzi bavuga ko ikarito y’amata igurishwa Amafaranga y’u Rwanda 7,500 ahandi ikagera ku 9,000 mu gihe uruganda Inyange rutahinduye igiciro ahubwo bizamurwa n’abo ruranguza.

Umwe mu baturage yagize ati "Ku cyumweru amata naguze mu mujyi kuri Depot y’Inyange muri CHIC barambwiye ngo ikarito ya 500ml ni 7,500 Frw nyitwaye yonyine bakayimpera 5000Frw ari uko nguze na Jus, nishyuye amata ya 7500 Frw kuko Jus ntayo nari nkeneye".

Amezi atatu arashize amata y’Inyange na Mukamira ataboneka ku isoko uko bikwiye, na ho aboneka ibiciro byarazamutse.

Umuyobozi mukuru w’uruganda Inyange, James Biseruka, yabwiye Kigali Today ko amata yatangiye kuboneka ndetse batigeze bahindura ibiciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se Inyange ishobora kuvuga ite ko itongereye ibiciro kandi dépôts zayo zongereye ibiciro!!!!
Ese abanyamakuru bagiye ngo bagendagende batare amakuru nk’ayo abaturage bakeneye.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 3-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka