Umuhanda Huye - Nyamagabe wangijwe n’imvura

Imvura yaraye iguye yangije umuhanda wa kaburimbo Huye - Nyamagabe ahitwa kuri Nkungu, ku buryo utakiri nyabagendwa.

Uyu muhanda n’ubundi wari warangirikiye ku iteme ry’umugezi wa Nkungu, riri mu rugabano rw’ Umurenge wa Kamegeri n’uwa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, ariko ntibyabuzaga imodoka zitaremereye gutambuka, kuko kaburimbo ari yo yari yangiritse.

Hari habaye hanakozwe umuhanda wo kwifashishwa ku ruhande, mu gihe hagishakishwa uko iki gice cy’umuhanda cyari cyangiritse cyasanwa, ariko noneho amazi y’imvura yaraye iguye yahaciye hose ku buryo imodoka zitari kubasha kuhanyura.

Ubu abagenzi bava i Nyamagabe bari kwambuka n’amaguru, bakajya mu modoka zibategerereje hakuno hanyuma abari mu zo hakuno na bo bakagenda mu zari zizanye abaturutse i Nyamagabe, nk’uko umwe mu bakorera i Nyamagabe utuye i Huye wahanyuze mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021 yabitangarije Kigali Today.

Polisi y’u Rwanda, kuri Twitter yamenyesheje ko umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi utari nyabagendwa, maze igira inama abakoreshaga uyu muhanda kwifashisha uwa Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi.

Yanasabye abawifashishaga kwihanganira izi mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka