Umuhanzi Meddy uzwi mu njyana ya R&B, arategura ubukwe kugira ngo abane n’umukunzi we bamaranye igihe kirekire witwa Mimi Mehfira, ibyo bikaba bigiye ahagaragara nyuma y’amezi atatu uwo mukobwa yemereye Meddy kumubera ‘fianée’.
Ku wa Gatatu tariki 31 Werurwe 2021, imwe mu miryango itari iya Leta(Sosiyete Sivile) iharanira uburenganzira bw’umugore yakoze inama isuzuma aho u Rwanda ruhagaze mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore, ikaba yarafashe imyanzuro yamagana ababuza abahohotewe kuvuga ihohoterwa bakorewe kera.
Polisi y’ahitwa Bariadi mu Ntara ya Simiyu muri Tanzania yafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, (amazina ye ntiyatangajwe), akaba akurikiranyweho icyaha cyo kuba yari agiye gushimuta utunyamasyo 438 dufite agaciro k’asaga Miliyoni 71 z’Amashiringi ya Tanzania, adutwaye mu bikapu bitatu, nta cyemezo gitangwa na Leta (…)
Ubushinjacyaha buvuga ko Paul Rusesabagina yemeye ko umutwe yari ayoboye wa MRCD-FLN wakoze ibyaha by’iterabwoba byaguyemo abantu icyenda anabisabira imbabazi.
Abaturage bo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, baratangaza ko imirimo yo gutunganya umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho ikomeje kudindira, yabashyize mu gihombo gikomeye.
Abafundi n’abayede 23 bubatse ubwiherero ku ishuri rya Mwendo n’irya Gashoba mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye muri 2013 na 2014, ariko na n’ubu ntibarishyurwa.
Mu gihe ubuhamya n’ibimenyetso bishinja bikomeje kuboneka ari byinshi mu rubanza rw’abayobozi 22 n’abayoboke b’umutwe w’iterabwoba wa FLN, ibitangazamakuru byo mu bihugu byateye imbere biracyatsimbaraye mu rugamba rwo kwikoma u Rwanda.
Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) yatangaje ko igifite gahunda yo gukomeza gufasha ibihugu biyibereye abanyamuryango byo mu Karere kugera ku mazi meza.
Béatrice Uwimana, nyiri isambu iherutse kubonekamo imibiri y’Abatutsi i Tumba mu Karere ka Huye, avuga ko atanejejwe no kubona imibiri y’abe aho yahingaga, nyuma y’imyaka 27 yose, ariko na none ngo byaramuruhuye.
Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) ryatangaje ko uruganda rukora Sima yo kubakisha mu Rwanda, Cimerwa PLC, rwungutse Amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari imwe na Miliyoni 950 ariko habaho igabanuka ry’inyungu ku mugabane wagabanutse ku ijanisha rya 43% bitewe n’uko sosiyete yahuye n’ibihe bitoroshye mu mpera (…)
Abakandida batatu barimo Ivan Minnaert ni bo bamaze kumenyekana bari guhatanira umwanya w’Umuyobozi wa Tekinike usimbura Habimana Hussein utarongerewe amasezerano
Ubuki bwifitemo intungamubiri nyinshi, bugira ubushobozi bwo kurwanya za ‘bacteries’ , bukagira ibyitwa ‘antioxydants’ bituma umubiri w’umuntu ukora neza, bikamurinda gusaza imburagihe.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” bari i Douala muri Cameroun bamaze kugera i Kigali nyuma yo kunganya na Cameroun bakabura itike ya CAN
Urubyiruko rw’abakorarerabushake mu Karere ka Musanze, rukomeje gahunda yo gusukura inzibitso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zubatse muri ako karere, runatanga ubutumwa bunyuranye bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 31 Werurwe 2021, mu Rwanda umuntu umwe yitabye Imana yishwe na COVID-19 yuzuza umubare w’abantu 307 bamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda. Habonetse abanduye bashya 138, abayikize ni 181 mu gihe abakirwaye bose hamwe ari 1,294. Uwapfuye ni umugabo w’imyaka (…)
BK Group Plc ikubiyemo ibigo bya Banki ya Kigali, BK Insurance, BKTechouse na BK Capital yamenyesheje abakiriya bayo ko yungutse miliyari 38.4 Frw mu mwaka wa 2020.
Aborozi b’inka bibumbiye mu matsinda bigiramo korora bavuga ko bishimira ubumenyi bamaze kunguka, ariko ko imashini zisya ubwatsi bw’amatungo bahawe ari nkeya bakifuza ko zakongerwa.
Mu Murenge wa Kimisagara, ahagana mu ma saa yine z’amanywa zo kuri uyu wa Gatatu, hafatiwe abaturage 41 bari bacucitse mu nzu y’umuntu basenga, banarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19.
Abana bo mu Karere ka Burera, barishimira uburyo batekerejweho bagishwa inama mu iyemezwa ry’ingengo y’imari ibagenerwa, nk’uburyo nyabwo bwo kumva ijwi ry’umwana harwanywa n’ihoterwa bakorerwa.
Ubushinjacyaha burashinja Paul Rusesabagina ibyaha icyenda birimo kuba mu mutwe w’Iterabwoba no gutera inkunga iterabwoba. Iki cyaha yacyemereye urukiko rw’ibanze ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, aho yavuze ko ubwe yatanze ibihumbi makumyabiri (20,000) by’ama Euro kandi akaba buri kwezi yari afite ayo (…)
Umuhanzi Prosper Turatsinze bakunze kwita Mico The Best, yatangaje ko azakomeza gusohora indirimbo imwe imwe kugeza ubwo icyorezo cya Covid-19 kizarangira, akabona gutegura igitaramo cyo kumurika ‘Album’ ikubiyeho indirimbo ze nyinshi.
U Rwanda rwungutse sitasiyo ya kabiri izajya ifasha imodoka zitwarwa n’amashanyarazi kongeramo umuriro.
Itsinda ry’ibihugu bigera kuri 14 harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’Ubuyapani byatangaje ko byifuza kumenya inkomoko nyayo ya Covid-19. Ibyo bihugu byabitangaje bishingiye kuri raporo yakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Bushinwa, bivuga ko itsinda ryashyizweho na WHO "ritashobonye kubona amakuru (…)
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, FDA-Rwanda, gifatanyije n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’u Rwanda n’Urugaga rw’Abikorera(PSF), bakomeje ubufatanye mu kuvana ku isoko ry’u Rwanda ibiribwa n’ibinyobwa bivugwaho kutuzuza ubuziranenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 hamaze gushyirwaho abantu 2,500 bafasha abaturage kubahiriza amabwiriza.
Umutobe wa Karoti uzwiho kuba utuma uruhu rumererwa neza, rugatoha, rukanasa neza, ni umuti w’umwimerere uvura zimwe mu ndwara z’uruhu cyane cyane urwo mu maso. Kubera ikitwa ‘bêta-carotène’ kiboneka muri karoti, bituma kunywa umutobe wazo birinda uruhu kwangizwa n’imirasire y’izuba.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, avuga ko atari abaturage gusa badohotse ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 ahubwo n’abayobozi badohotse ari byo bituma imibre y’abarwayi yiyongera.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yiyongereye ku bandi bayobozi basaga 20 bo hirya no hino ku Isi, basaba ko hashyirwaho uburyo bufasha Isi kwitegura ibindi byorezo bishobora kwaduka mu gihe kizaza.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mashami Vincent, yatangaje ko yababajwe n’imisifurire ndetse n’ibyo bakorewe na Cameroun yari yatangaje ko abakinnyi batatu banduye COVID-19
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, mu Rwanda umuntu umwe yitabye Imana yishwe na COVID-19 yuzuza umubare w’abantu 306 bamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda. Habonetse abanduye bashya 155, abayikize ni 141 mu gihe abakirwaye bose hamwe ari 1,338. Uwapfuye ni umugore w’imyaka (…)
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabuze itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika, nyuma yo kunganya na Cameroun naho Cap-Vert igatsinda Mozambique
Abize gukina umupira w’amaguru mu ishuri ry’imyuga ryo ku Kabutare mu Karere ka Huye (TSS Kabutare), barinubira ko nta n’umwe muri bo wemerewe gukomereza amashuri muri kaminuza, nyamara baragize amanota meza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko kuba utubari tudafungura biterwa n’uko uwanyoye inzoga bidashoboka ko yakubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, avuga ko gutumira abantu mu rugo iwawe hagakorerwa ibirori cyangwa ibindi, bisa no gutumira COVID-19 mu rugo rwawe.
Uruganda rwa NIKE rukora imyambaro n’inkweto bya siporo rwareze ikigo cy’ubucuruzi cya Brooklyn art collective MSCHF, kiganye inkweto za NIKE kikazita “Inkweto za Satani”, zirimo n’ibitonyanga by’amaraso y’abantu ku gikandagizo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, aratangaza ko Leta y’u Rwanda yaguze kandi yamaze kwishyura inkingo za COVID-19 zisaga ibihumbi 500 zo mu bwoko bwa AstraZeneca ku buryo abahawe urukingo rwa mbere bazanahabwa ku gihe urwa kabiri.
Abagore 380 b’abajyanama mu buhinzi n’ubworozi bo mu Ntara y’Amajyarugu kuva ku wa kabiri tariki 30 Werurwe 2021, batangiye gushyikirizwa telefoni ngendanwa zigezweho za ‘Smart phones’, basabwa kuzazifashisha mu kongera umusaruro w’ubuhinzi aho kuzikoresha ibidafite umumaro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, Mwenedata Jean Pierre, avuga ko abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura n’ibibazo byinshi birimo kudahabwa serivisi uko bayifuza kubera ikibazo cyo kutamenya ururimi rw’amarenga, akemeza ko na we yayaniwe gusezeranya abafite ubwo bumuga (…)
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko n’ubwo imibare y’ubwandu bwa Covid-19 yagabanutseho gatoya ugereranyije no mu kwezi kwa Mutarama 2021, hakigaragara abantu nibura 50 cyangwa barenga bandura icyo cyorezo.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Mashami Vincent aratangaza ko uyu munsi ari umunsi Amavubi agomba gukora amateka amaze imyaka 17 adakorwa, yo kwitabira igikombe cya Afurika
Polisi y’u Rwanda imaze kwereka itangazamakuru abantu 39 bafashwe bakoreshereje ibirori mu rugo, kandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021 mu masaha ya saa moya, ikamyo yari ipakiye isima (amakontineri abiri akururana) iva mu Karere ka Musanze igana i Kigali, yabirindutse igarama mu muhanda irawufunga.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC), Dr Sabin Nsanzimana avuga ko barimo gukurikiranira hafi ikibazo cy’ubwiyongere bwa Covid-19 mu Ntara y’Amajyepfo, ariko anasaba abatwara imodoka kurushaho kwirinda no kurinda abagenzi.
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali (UoK), burasaba abanyeshuri bayigamo kujya bagaragaza ibibazo byabo bakabigeza ku babishinzwe muri Kaminuza, mu rwego rwo kwirinda ko hari uwacikanwa n’amasomo bitewe n’ubukene yakururiwe n’ingaruka za COVID-19.
Abagore bize bakanakora ibijyanye n’ikoranabuhanga baravuga ko imyumvire mike, ishingiye ku miryango ikomeje gutsikamira iterambere ry’ikoranabuhanga ku bakobwa n’abagore, ibyo bikagaragazwa n’uko abakobwa bakiri bake mu kwiga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga.
Umuhora wa ‘Canal de Suez’ uhuza inyanja itukura (mer rouge) n’inyanja ya Mediterane, ukoreshwa na 10% by’ubucuruzi mpuzamahanga bwifashisha inzira y’amazi, wongeye gukora ku wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, nyuma y’icyumweru ufunze.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 71, abayikize ni 75 mu gihe abakirwaye bose hamwe ari 1,325.
Abarwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri badafite amikoro, nyuma yo kugenerwa ubufasha n’itsinda ryitwa One love family, batangaje ko bibongereye ihumure.
Ubuyobozi bwa Basketball Africa League bwemeje ko icyiciro cya nyuma kizakinwa tariki ya 16 Gicurasi 2021 i Kigali mu Rwanda muri Kigali Arena kikazitabirwa n’amakipe 12.