Nel Ngabo agiye gusohora album nshya
Byangabo Cyusa Nelson, umwe mu bahanzi bazamutse vuba uzwi nka Nel Ngabo, agiye gusohora album nshya yise RNB 360, ku wa 21 Ukuboza 2021.

Iyo album izaba iriho indirimbo ze yaririmbyemo wenyine ndetse n’izo yakoranye na bagenzi be bo muri Kina Music.
Album ye ya mbere yayise ‘Ingabo’, yayisohoye ku wa 4 Nyakanga 2021, ayitirira ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda zamennye amaraso n’izikiriho, kugira ngo u Rwanda rubone amahoro.
Nel Ngabo yavuze ko azasohora album ye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze za Instagram na Twitter.
Mu kiganiro na Ishimwe Clement uyobora Kina Music akanatunganya amajwi, yavuze ko ibi bizashyira umuziki wa Nel Ngabo ku rundi rwego.
Yagize ati “Nel arimo gukora cyane kugira ngo arangize iyi album, icyo nakubwira ni uko izaba ari nziza kuko twazikozeho bihagije”.
Clement ni we wakoze amajwi y’indirimbo ziganje kuri iyo album, hari n’izo Nel Ngabo yakoranye n’abahanzi bo muri Kina Music nka Knowless, Tom Close, Igor Mabano, Dream boyz na King James.
Ngabo ni umwe mu bahanzi bamaze igihe gito mu ruhando rwa muzika nyarwanda, kuko amaze imyaka ine atangiye, kuri ubu akaba afite abakunzi benshi bakunda ibihangabo bye.
Aho igitaramo kizabera ntabwo haramenyekana.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
turagukunda komezautwike
kbx ndakwemera kd nkund akazi ukora komez uterimbere