Amateka ya Baganizi Eliphaz wamamaye nk’umusaza mu ikinamico kandi ari umusore

Baganizi Eliphaz ni umwe mu bari bagize itorero Indamutsa ryakinaga ikinamico kuri Radiyo Rwanda muri Ofisi y’Igihugu y’Amatangazo ya Leta (ORINFOR) mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Baganizi Eliphaz
Baganizi Eliphaz

Baganizi Eliphaz yari umuhanga cyane mu guhindura ijwi, ku buryo ubwo yari afite imyaka iri munsi ya 30 y’amavuko Indamutsa zakundaga kumukoresha mu ikinamico ari umusaza, abumvaga radiyo bakibwira ko ari umusaza rukukuri.

Usibye gukina mu itorero Indamutsa, Baganizi yari asanzwe akora muri ORINFOR ashinzwe kugenzura niba amakuru yose agomba guca kuri radiyo yabonetse kandi ameze neza (operateur select).

Imwe mu makinamico yumvikanamo ari umusaza, ni iyitwa “Mazi ya teke” aho aba ari se w’umukobwa ushimutwa n’umusore witwa Haruna (umwanya wakinwe na nyakwigendera Sebanani André).

Baganizi Eliphaz yavutse mu 1963 yitaba Imana hashize igihe gito Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye azize uburwayi.

Baganizi Olivier, umuhungu wa Baganizi Eliphaz
Baganizi Olivier, umuhungu wa Baganizi Eliphaz

Baganizi Olivier w’imyaka 34, ni umuhungu wa nyakwigendera ndetse akaba yarakurikiye umwuga wa se.

Yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Lemigo TV, Royal TV, ubu amaze imyaka itanu akorera Isango TV, afite n’itorero ry’ikinamico ryitwa ‘Ishya Culture Troop’.

Mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio, Baganizi Olivier yashimishijwe cyane no kubona atumirwa bwa mbere n’itangazamakuru ngo avuge amateka arambuye yaranze se, Baganizi Eliphaz.

Bikurikire muri iki kiganiro:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uyu mugabo yaratwikaga

ISHIMWE DESIRE yanditse ku itariki ya: 4-11-2021  →  Musubize

Baganizi nanjye ndamwibuka.
Twagiye gusura ishuri yigagaho rya Kimbiri(Tronc commun) muri 1978 niba ntibeshyenatwe turi abanyeshuri ba TC Kayove
Mwibukira ku ndirimbo baturirimbiye.
Uwashaka Andi makuru numva ishuri rya Kimbiri ritayabura.
Uburyo yakundaga gusetsa n,umwanya yafataga muri chorale byatumaga umuntu wese wamubonye atamwibagirwa

Nazed yanditse ku itariki ya: 4-11-2021  →  Musubize

Umusaza yari umuhanga cyane mubyo yakoraga byose yashyiragamo ubunararibonye. Abo mumuryango wiwe nabakunzi biwe bakomeze kwihangana. Impano yiwe twizereko itazimye

January yanditse ku itariki ya: 4-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka