Ibitaro bya Nyarugenge byongeye gutanga serivisi z’ubuvuzi zisanzwe

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyarugenge buramenyesha abaturage b’Akarere ka Nyarugenge n’abandi bose ko guhera ku wa Kabiri tariki 02 Ugushyingo 2021, bongera gutanga serivisi z’ubuvuzi zisanzwe.

Ibitaro bya Nyarugenge byongeye gutanga serivisi z'ubuvuzi zisanzwe
Ibitaro bya Nyarugenge byongeye gutanga serivisi z’ubuvuzi zisanzwe

Ni nyuma y’igihe nta y’indi serivisi ihatangirwa uretse kwita ku barwayi ba Covid-19, gusa aho mu kwezi kwa Nyakanga ibitanda byose byo muri ibyo bitaro byari biriho abarwaye icyo cyorezo, uwa nyuma akaba yasezerewe kuri uyu wa mbere tariki 01 Ugushyingo 2021.

Ubuyobozi bw’ibyo bitaro bukaba bumenyesha ababigana bose ko uwivuza yitwaza ibyangombwa bye birimo ubwishingizi ndetse na taransiferi (Transfer) ku bakoresha ubwishingizi bwa mituweli.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati “Muri Nyakanga 2021 ibitanda byo mu bitaro bya Nyarugenge byari byuzuye 100%, ariko uyu munsi nta murwayi wa Covid uhasigaye, ejo ibitaro bizongera bifungure kuri serivisi z’ubuvuzi zisanzwe. Turashimira buri wese wabigizemo uruhare, by’umwihariko abari ku isonga bakora bataruhuka kugira ngo barokore ubuzima”.

Ngo ibi bigezweho nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali hakingiwe 90% by’abantu bafite imyaka 18 kuzamura, hakabaho no gukwirakwiza inkingo hirya no hino mu ntara ndetse n’uburyo bwo guha abarwayi umwuka kwa muganga mu gihe barebye bwikubye inshuro zirenze eshatu. Hari kandi kuboneka kw’imiti ifasha abarwayi ba Covid-19 kuba bakira vuba, ku buryo byatumye abantu bahitanwaga na yo ndetse n’abuzura mu bitaro bagabanuka.

Abantu barasabwa gukomeza kwirinda Covid-19, kuba umuntu yarakingiwe urukingo rumwe cyangwa ebyiri ngo ntibituma agira ubudahangarwa bwo kuba atakwandura iyo ndwara, kuko hari n’igihe bishobora kuzaba ngombwa ko abantu bafata izirenzeho kubera ko iyo abantu bamaze amezi atandandatu cyangwa umunani bakingiwe, hari igihe ubudahangarwa burushaho kumanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka