Icyayi cy’ikimera cyitwa ‘Camomille’ gifasha guhangana na stress

Camomille (Kamomiye), izwi cyane nk’icyayi kinyobwa mbere yo kuryama kubera akamaro kayo mu bijyanye no guhashya stress no gutuma umuntu abona ibitotsi.

Si ibyo gusa ariko, kuko ihatse ibindi byiza byinshi ku buzima.

Usibye kuba ifasha uyinywa kumva aguwe neza, Kamomiye ifasha urwungano ngogozi gukora neza, kugabanya ububabare ndetse no guhangana n’indwara zikunze kwibasira abantu mu bihe by’ubukonje.

1. Ibyiza bya Kamomiye ku bitotsi no kurwanya ubwoba (Anxieté):

Nk’uko twatangiye tubivuga, uyu niwo mumaro uzwi cyane kuri kamomiye. Ikindi ni uko ifasha cyane no ku mikorere myiza y’ubwonko, bityo ikaba inarwanya umuhangayiko (stress), ubwoba ndetse n’umunaniro ukabije surmenage).

Mu gihe rero umuntu ari mu bihe bigoye bituma abura ibitotsi, ni byiza gufata icyayi cya Kamomiye mu buryo buhoraho kuko kimufasha kugubwa neza no kumva ufite amahoro. By’umwihariko kumufasha gusinzira neza no kuruhuka.

2. Akamaro ka Kamomiye ku rwungano ngogozi

Kamomiye izwiho gufasha urwungano ngogozi gukora neza. Mu gihe umuntu akunda kubyimba inda cyangwa se gutumba (ballonnement), imikorere mibi y’igifu, cyangwa se kugira ibibazo byo gucibwamo bya hato na hato, ni byiza ko wafata icyayi cya kamomiye nka bumwe mu buryo bwa kamere hatabayeho gufata imiti ikorerwa mu nganda.

Aha, umuntu agirwa inama yo kunywa icyo cyayi nyuma yo gufata amafunguro bityo kikamufasha mu igogora.

3. Kamomiye irwanya kubyimbirwa

Icyo kimera cyifitemo ibinyabutabire bizwi nka flavonoids (fulavonoyide), ari nabyo bifasha mu kurwanya ububyimbirwe n’ububabare bumwe na bumwe, nko kuribwa mu nda mu gihe cy’imihango.

4. Kamomiye ifasha kurwanya indwara zibasira abantu mu bihe by’ubukonje

Kamomiye izwiho kandi guhangana na za bagiteri (antibactérien), bityo ikaba ifasha mu guhangara virusi (nk’izitera ibicurane no kubabara mu muhogo bikunze kwibasira abantu mu bihe y’ubukonje) no kubaka ubudahangarwa bw’umubiri.

Ese Kamomiye ikoreshwa ite?

Bamwe bakoresha amavuta yayo akoze nk’imibavu (huille essentielle) icyokora iyo akoreshejwe cyane na none bishobora kugira ingaruka ku mubiri.

Ubundi buryo bwiza bwafasha kubona ibyiza byayo neza ni ukuyinywa nk’icyayi, no kuyogesha mu muhogo (gargarisme), cyane cyane nk’abantu bafite ikibazo cyo kubabara mu muhogo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka