Nyuma yo gutwara agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2021 ka Kigali-Huye, Umufaransa Alan Boileau yongeye kwegukana agace ka Gatatu ko kuva i Huye kugera i Gicumbi, irushanwa ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021.
Igikomangoma Harry yifatanyije n’ibyamamare bitandukanye mu gitaramo bise ‘Vax Live event’, icyo kikaba ari igikorwa kigamije gushaka amafaranga yo gufasha muri gahunda mpuzamahanga yo gukingira abantu Covid-19 (International Covid vaccination effort).
Ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today cyegukanye ibihembo bitatu mu marushanwa ya ‘Rwanda Development Journalism Awards’ 2020-2021, ategurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru (ARJ) ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), mu muhango wabaye ku mugoroba wo ku itariki 03 Gicurasi 2021.
Ku itariki ya 02 n’iya 03 Gicurasi 2021 mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu hafatiwe urubyiruko rw’abasore n’inkumi 62, ni mugihe mu ijoro ryo ku itariki ya 30 Mata 2021 mu mujyi wa Gisenyi na none hari hafatiwe abandi 76, abenshi ngo bakaba baturuka mu Mujyi wa Kigali bagafatwa banywa inzoga banabyina.
Abagenzacyaha b’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bashyiriweho impuzankano (Uniform) ibaranga, bakazatangira kujya mu mirimo yabo bazambaye kuva ku itariki 5 Gicurasi 2021.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubucuruzi cya MTN Group, Ralph Mupita, uyu akaba ari mu Rwanda muri gahunda yo gushyira MTN Rwanda ku isoko ry’Imari n’Imigabane.
Kayitesi Judence warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 11, kuri ubu avuga ko Kwandika ibitabo ku buhamya no ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari imwe mu nzira ziganisha ku gutsinda abayipfobya n’abayihakana.
Bill Gates n’umugore we Melinda Gates batangaje ko umubano wabo nk’umugabo n’umugore wageze ku iherezo, nyuma y’imyaka 27 bari bamaze babana.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 3 Mata 2021, mu Rwanda abantu 71 bakize Covid-19. Abayanduye ni 58 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe baba 25,311. Abakirwaye bose hamwe ari 1,461. Ntawe yishe kuri uwo munsi, umuntu umwe ni we urembye, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Mu kwezi gushize nibwo umwami w’abazulu Goodwill Zwelithini yitabye Imana asiga yimitse umugore we umwamikazi Mantfombi Dlamini na we wapfuye bitunguranye mu cyumweru gishize ariko icyifuzo cy’umwamikazi ku muntu ugomba gusigarana ingoma biravugwa ko cyahinduwe bikaba byateje umwiryane no kurwanira ingoma hagati y’abagore (…)
Iyo mibiri 39 bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ibonetse ku munsi wa kabiri wo gushakisha imibiri muri ako gace aho ku munsi wa mbere hari habonetse imibiri 30 yose hamwe ikaba imaze kuba 69.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko abanyamakuru b’abagore bakeneye kubahwa ndetse bakanashyirwa mu myanya ifata ibyemezo mu bitangazamakuru.
Ku wa Gatandatu tariki 1 Gicurasi 2021, Padiri Amerika Victor yashyize ku mugaragaro igitabo yanditse afatanyije n’abandi banditsi 6 barimo Pasiteri Mpyisi cyitwa “Muzabamenyera ku mbuto bera”.
Inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu zataye muri yombi umubyeyi ucyekwaho gushyira ku ngoyi umwana yibyariye ndetse akamutwika ibirenge.
Umukambwe Béchir Ben Yahmed w’imyaka 93 washinze ikinyamakuru Jeune Afrique cyamenyekanye cyane mu gutangaza amakuru ku mugabane wa Afurika no kuganira n’abayobozi b’uyu mugabane yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gicurasi 2021 azize icyorezo cya Covid-19.
Imibiri 30 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu bitaro bya Kabgayi, ahari gusizwa ikibanza cyo kubakamo inzu y’ababyeyi (maternité).
Intagarasoryo cyangwa inkarishya, zibarirwa mu bwoko bw’intoryi, ariko intaragasoryo zo ziba ari ntoya cyane zingana n’amashaza kandi zikunda kwimeza, iyo akaba ari impamvu bamwe bazita intoryi zo mu gasozi (aubergine sauvage/Turkey berry). Intagarasoryo muri rusange zigira ibara ry’icyatsi kibisi, ariko iyo zimaze kurenza (…)
Mahamat Idriss Déby, wari washyizweho n’Inama nkuru ya Gisirikare ngo ayobore Tchad mu gihe cy’amezi cumi n’umunani y’inzibacyuho, yashyizeho Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta 40. Saleh Kebzabo, warwanyije cyane ubutegetsi bwa bw’uwahoze ari Perezida wa Tchad Idriss Déby Itno, yari yatangaje ko yemera ubuyobozi bw’Inama (…)
Polisi y’u Rwanda ivuga ko isuzuma ririmo kwerekana ko abaturage b’Intara y’Amajyepfo ari bo baza ku mwanya wa mbere mu gusuzugura amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umuririmbyi Clarisse Karasira yasezeranye kubana n’umukunzi we Ifashabayo Sylivain Dejoie ku itariki ya 01 Gicurasi 2021, ariko ibirori byitabirwa na bake kubera Covid-19.
Alain Boileau ukomoka mu Bufaransa ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021, kakaba ari agace Kigali-Huye ka Km 120.5, isiganwa ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gicurasi 2021.
Nyiramugisha Nadia wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze arashimira Kigali Today yamukoreye ubuvugizi, umwana we akaba yatangiye kuvurwa nyuma y’uko yari amaze imyaka itatu afashwe n’indwara idasanzwe akabura amikoro yo kuvuza uwo mwana we.
Umutoza wa Etincelles FC, Colum Shaun Selby, yasezeye ku kazi ko gutoza Etincelles FC nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego bitanu kuri kimwe.
Buhigiro Jacques w’imyaka 77 y’amavuko, ni we waririmbye indirimbo zitandukanye nka ‘Amafaranga, Agahinda karakanyagwa, Nkubaze Primus’ n’izindi, ariko ubusanzwe ni impuguke mu kuvura ingingo zimugaye (Kinésithérapie), umwuga yigiye mu Bubiligi guhera mu 1966-1970.
Imirenge itandukanye mu Mujyi wa Kigali yashyizeho amaguriro yiswe Irondo Shop agamije gufasha abakora irondo ry’umwuga guhaha ku giciro gito, kandi n’udafite amafaranga bakabimuha nk’inguzanyo akazaba yishyura, abaturage basanzwe na bo bakaba bemerewe kuyahahiramo.
Ikipe ya Gorillas Handball Club ku bufatanye na AMbasade y’u Budage mu Rwanda, bateye inkunga y’ibiribwa abakinnyi bakiri bato bakina umukino wa Handball
Umuganga witwa Dr Aden Mpangile wo mu Ntara ya Mpani muri Tanzania, agira inama ababyeyi ko bakwiye kujya bitwararika cyane, igihe umwana akorora bakihutira kumugeza kwa muganga, kuko ngo hari ibimenyetso by’igituntu abantu bashobora kwitiranya n’iby’izindi ndwara.
Abarokotse Jenoside bari mu mujyi wa Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko ubwicanyi bwakozwe ahanini n’abajijutse bari bahatuye, barimo na Beatrice Munyenyezi uherutse kuzanwa mu Rwanda, bakifuza ko yazaburanira n’i Huye, aho yakoreye ibyaha aregwa.
Ku Cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu bacyekwaho ubujura bwa mudasobwa n’inzoga. Muri bo, umunani (8) bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwiba inzoga mu bubiko bwazo abandi batatu (3) baracyekwaho kwiba za mu mudasobwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali. Igikorwa cyo (…)
Minisiteri y’u Rwanda ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yihanganishije igihugu cya Israel n’abaturage bacyo baburiye ababo ku musozi wa Meron, aho bari bitabiriye umuhango w’idini ry’Abayahudi b’Aba-Orthodox.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 2 Mata 2021, mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19. Abayanduye ni 28 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe baba 25,253. Abayikize ni 97, abakirwaye bose hamwe ari 1,474.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal kuri iki Cyumweru tariki 02 Gicurasi 2021, rivuga ko ikipe ya Kiyovu yatandukanye n’uwari umutoza wayo mukuru, Karekezi Olivier Fils aka Danger Man.
Abagize Umuryango w’ihuriro ry’abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda witwa “Rwanda Religious Leaders Initiative”, bari mu mahugurwa mu turere tunyuranye tw’igihugu agamije kurwanya amakimbirane akorerwa mu miryango, by’umwihariko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana.
Mu mukino wa mbere mu itsinda rya kabiri wahuje Rayon Sports na Gasogi United, urangiye Rayon Sports itsinze Gasogi United igitego kimwe ku munota wa nyuma
Ku ya 30 Mata 2021, abapolisi bafashe Niyibizi Gilbert w’imyaka 24, bamufatana udupfunyika ibihumbi 5,075 tw’urumogi. Yafatiwe mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya, akavuga ko urwo rumugi yari arukuye mu Karere ka Rubavu aruhawe n’uwitwa Nyirahabimana.
Abanyarwanda benshi bakunda kugorwa n’ijambo “Ndagukunda” iyo umuntu aribwiwe n’uwo badahuje igitsina noneho yabibwirirwa ahari abandi bantu babumva ukabona neza yabuze aho akwirwa akabura n’igisubizo atanga.
Ikipe ya AR FC yahawe igikombe cya Shampiyona ya 2020 nyuma yo gusoza iyo Shampiyona idatsinzwe.
Umunya Colombia Brayan Sanchez Vergara Stiven yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021, ako gace kakaba kari Kigali-Rwamagana.
Rimwe mu masiganwa y’amagare akomeye ku mugabane wa Afurika ari ryo Tour du Rwanda, riratangira i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 02 Gicurasi 2021, rikaba rigiye kuba mu gihe icyorezo cya Covid-19 kicyugarije u Rwanda n’isi muri rusange.
Kompanyi y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere (RwandAir), yahagaritse by’agateganyo ingendo zijya i Mumbai mu Buhinde, bitewe n’ubwiyongere budasanzwe bw’ubwandu bwa Covid-19 mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Asia.
Umugore witwa Nyirabariyanga Beatrice utuye mu Kagari ka Gisizi, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, arasaba ubutabazi bwo kuvuza no kwita ku mugabo we witwa Tuyisenge Alexis, umaze imyaka 12 arwaye indwara yamubereye amayobera.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 01 Gicurasi 2021, mu Rwanda habonetse abantu 109 bashya banduye Covid-19, buzuza umubare w’abamaze kuyandura bose hamwe wa 23,225. Abakize icyo cyorezo ni 1545, abakirimo kuvurwa ni 1,968.
Mu nama ya mbere y’Abaminisitiri bagize Guverinoma nshya yabaye tariki ya 30 Mata 2021, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangarije abagize ubuyobozi bw’igihugu, icyemezo cye cyo guhagurukira umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.
Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda, (CESTRAR), rurashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega cyo kuzahura ubukungu (Recovery Fund), rugasaba ko icyo kigega cyafasha n’abakozi bazahajwe bikomeye na COVID-19 cyane cyane abatakaje umurimo.
Ikipe ya Police FC yatsinze Etincelles FC ibitego bitanu kuri kimwe mu gihe Rutsiro yatunguye Kiyovu Sports ikayitsinda ibitego bibiri kuri kimwe ku munsi wa mbere wa Shampiyona.
Abafashwe bazira kurenza isaha ya saa tatu z’ijoro, kutambara udupfukamunwa hamwe no gufatirwa mu tubari.
Mu ijambo Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi akaba na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yagejeje ku bitabiriye inama ya komite nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi, yamaganye abakomeje gucamo Abanyarwanda ibice bagamije gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda no gusubiza inyuma iterambere igihugu kimaze kugeraho, yifashisha (…)