Perezida Kagame yazamuye mu ntera ACP Rose Muhisoni
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera ACP Rose Muhisoni uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).
ACP Rose Muhisoni yahawe ipeti rya DCGP (Deputy Commissioner General of Prisons).

Rose Muhisoni wahoze muri Polisi, yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Yungirije Umuyobozi Mukuru wa RCS, Juvenal Marizamunda, washyizwe kuri uwo mwanya na we aturutse muri Polisi y’Igihugu muri Mata uyu mwaka wa 2021, asimbuye George Rwigamba.
HE Paul Kagame, President of the Republic of Rwanda has promoted ACP Rose Muhisoni to the rank of Deputy Commissioner General of Rwanda Correctional Service (RCS)
END
— Dr. Emmanuel ugirashebuja (@eugirashebuja1) November 4, 2021
Ohereza igitekerezo
|