Ubuyobozi bwa Vatican ku wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021 bwemeje ko Kiliziya Gatolika idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko Imana “idashobora guha umugisha icyaha”.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye harimo n’ivuga ku ngamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Gloriose Mukagatare w’imyaka 59 y’amavuko yamenye ko arwaye kanseri y’inkondo y’umura muri Mutarama 2021, none agiye kugera muri Mata yarabuze ubushobozi bumujyana ku bitaro by’i Kanombe.
Guhera kuri "Rond Point" nini y’Umujyi wa Kigali ukanyura ku nyubako za MIC na CHIC, haruguru hakaba iyo kwa Rubangura, Tropcial Plazza, T2000, hirya hakaba Gare na ’Downtown’, ugaterera kuri La Galette ukanyura ku Isoko ry’Umujyi wa Kigali no muri Karitsiye Mateus na ’Commercial’, aho ni mu Mudugudu witwa Inyarurembo.
Ahitwa mu Gahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari ahantu umuhanda wifashishwa n’ibinyabiziga byinshi ugiye kuzamarwa n’inkangu, abawuturiye bakifuza inkunga y’Akarere ngo barengere uwo muhanda.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Werurwe 2021, Ambassade y’u Rwanda muri Senegal ifatanyije n’Abanyarwanda baba mu Bihugu bya Senegal, Mali, Gambia, Guinea Bissau na Cap Vert n’inshuti z’u Rwanda bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore usanzwe wizihirwa tariki ya 08 Werurwe 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga rya WebEx mu kiganiro (…)
Abo bantu uko ari 27, Polisi y’u Rwanda yabafatiye mu rugo rw’umuturage witwa Mushimiyimana Jacqueline, ruherereye mu Mudugudu wa Busa, Akagari ka Remera, Umurenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye n’abandi bapolisi n’abaturage, ku Cyumweru tariki ya 14 Werurwe 2021 bafashe abasore 3 bafite ibiro 100 by’urumogi bingana n’udupfunyika ibihumbi 54.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku Cyumweru tariki 14 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 66 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 43, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1340. Abantu bane mu bari barwaye bitabye Imana i Kigali. Abo ni umugore w’imyaka 63 n’abagabo batatu b’imyaka 89, 75 na 62. Abarembye ni cumi na babiri. (…)
Bizijmana Théoneste w’imyaka 33 wo mu kagari ka Garuka mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, arakekwaho kwihungabanyiriza umutekano atera amabuye ku nzu ye agahuruza inzego z’ubuyobozi abeshyera abaturanyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko gukingira Covid-19 bikomeje gukorwa kuva byatangira mu minsi 10 ishize, aho kuri iki cyumweru hakingiwe abarenga 4,000 bafite aho bahurira n’abantu benshi.
Imwe mu ndamukanyo ubu zikoreshwa ni uguhuza igipfunsi na mugenzi wawe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19. Iyi yari indamukanyo izwiho abantu bafite uburere buke bakunze kwitwa ibirara. Ubu nibaza niba nyuma y’iki cyorezo izongera igaharirwa abo bantu cyangwa tuzakomeza kuyikoresha nk’uko bisanzwe ubu.
Abakora ubworozi bw’amafi ya Kareremba mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro bavuga ko batewe igihombo n’udusimba twitwa inzibyi twangiza imitego tukabarira amafi.
Tariki ya 14 Werurwe 2020, tariki ya 14 Werurwe 2021, umwaka urashize icyorezo cya COVID-19 kigeze mu Rwanda, kikaba kimaze guhita abantu 276.
Abakirisitu Gatolika bo muri Diyosezi ya Cyangugu, bavuga ko bategereje n’amatsiko menshi itariki 25 Werurwe 2021 yo guha Ubwepisikopi ku mugaragaro Musenyeri watowe wa Cyangugu, Edouard Sinayobye.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 13 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 139 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 86, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1367. Umuntu umwe mu bari barwaye yitabye Imana. Uwo ni umugore w’imyaka 79 i Kigali, abarembye ni cumi na bane. Kuri uyu wa Gatandatu kandi (…)
Abaturage 19 batuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga bari mu bitaro bya Kabgayi kubera kurya inyama z’inka yipfushije. Abo baturage bajyanwe mu bitaro mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Werurwe 2021 nyuma y’uko bafashwe n’uburwayi bwo gucisha hasi kubabara mu nda ndo kuremba bigakekwa ko byaba byatewe n’inyama (…)
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Ndaro yafashe Murekeyimana Syliver w’imyaka 31 na Ngaboyishema Alex bakunze kwita Padiri w’imyaka 49. Bafatanywe magendu y’amabuye y’agaciro ibiro 630 yo mu bwoko bwa Koluta na Gasegereti, bari bayapakiye mu (…)
Inka eshatu z’umworozi witwa Munyampamira Ildephonse, zapfuye nyuma yo kugaburirwa ibihumanya. Uyu mugabo wari wororeye mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ku wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021 nibwo yatabajwe igitaraganya n’umushumba usanzwe aziragira amuhamagaye kuri telefoni amumenyesha ko (…)
Paul Rusesabagina ukurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’u Rwanda yikuye mu rubanza ku wa Gatanu tariki 12 Werurwe nyuma yo kuvuga ko uburenganzira bwe butarimo kubahirizwa.
Umunyezamu Rwabugiri Umar ufatira APR FC yasimbuye Kimenyi Yves wavunikiye mu myitozo y’Amavubi
Muri gahunda ikomeje yo gukingira Covid-19 mu gihugu hose, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Werurwe 2021 hakingiwe abanyenganda n’abakozi bazo mu gice cyahariwe inganda i Kigali cyitwa Special Economic Zone(SEZ) barenga 1,278.
Umunyamakuru Gerard Mbabazi wamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, yahamije urukundo rwe na Uwase Alice imbere y’amategeko, ubwo basezeranaga kubana nk’umugabo n’umugore, umuhango ukaba wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali tariki ya 12 Werurwe 2021.
Luís Gonçalves utoza ikipe y’igihugu ya Mozambique aratangaza ko yifuza ko imikino ibiri yo gushaka itike ya CAN bazakina muri uku kwezi yasubikwa kubera abakinnyi batazaboneka.
Umujyanama mu guteza imbere umugore n’umukobwa muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Antoine Niyitegeka, avuga ko kuba imibare y’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina izamuka atari uko ryiyongereye ahubwo ari uko imyumvire yo kurivuga yazamutse.
Abana bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe mu Rwanda, baribaza aho bagiye kuba mu gihe bateshejwe ababyeyi babo mu gihugu cya Uganda.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyihaye intego yo kuzamura umubare w’abagabo bisiramuje bakava kuri 40% bakagera byibuze kuri 70%.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 12 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 125 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 112, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1421. Abantu babiri mu bari barwaye bitabye Imana. Abo ni umugore w’imyaka 59 (i Huye) n’uw’imyaka 24 (i Kigali). Abarembye ni cumi na batandatu, nk’uko (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bashobora kubona amazi meza bagatandukana no kuvoma ibirohwa n’ibiziba.
Abarimu babiri ba Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR), Narcisse Ntawigenera na Frédéric Mugenzi, ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021 bashyize ahagaragara ibitabo banditse bigamije guhugura abana, urubyiruko n’ingo.
Mugisha Gahungu Shadrack wakoreraga ubucuruzi mu gihugu cya Uganda avuga ko yateshejwe imitungo ye yose ndetse n’umuryango akaba acyuye gusa urufunguzo rw’imodoka yari atunze.
Abacururiza ibiribwa mu isoko riherereye muri gare ya Musanze, bahangayikishijwe n’abantu biba ibicuruzwa byabo, abashinzwe gucunga umutekano w’iryo soko bakaba bamwe mu batungwa agatoki.
Abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 bari mu mwiherero i Nyamata mu Karere ka Bugesera, aho bagenda basurwa n’abashyitsi benshi batandukanye babafasha kwitegura neza ayo marushanwa, babaha n’ubundi bumenyi butandukanye.
Gahunda yo gukingira Covid-19 yakomereje mu nyubako y’isoko rya Nyarugenge izwi nka Kigali City Market kuri uyu wa gatanu, aho abakozi n’abacuruzi barenga 240 bakingiwe, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Muhima, Dr Nkubito Pascal.
Rusesabagina Paul yavuze ko kuba yimwe uburenganzira yemererwa n’amategeko bwo gutegura dosiye, abona nta butabera ateze kubona mu rukiko rurimo kumuburanisha, bityo akaba yatangaje ko yikuye mu rubanza, akaba ahagaritse kuburana.
Umunya-Afurika y’Epfo Patrice Motsepe ni we watorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” mu matora yabaye kuri uyu wa Gatanu
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kuba hakiri abayobozi mu nzego z’ibanze batumva ububi bw’ibiyobyabwenge bituma bibona icyuho bigakwirakwira mu baturage.
Bamwe mu bafashamyumvire n’abahagarariye amatsinda y’aborozi b’inka bo mu Karere ka Musanze kuva ku wa kane w’iki cyumweru, batangiye gushyikirizwa ibikoresho bazajya bifashisha mu gihe bakingira inka, imiti izirinda indwara, ingorofani zo gutunda ifumbire, amapompo n’ibindi byatwaye Amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (…)
Rusesabagina Paul n’abamwunganira barasaba urukiko ko bahabwa amezi nibura atandatu (6) kugira ngo babashe kwiga dosiye no kuyumva neza, mbere yo kuyiburana mu mizi.
Abagore bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko biyemeje kubyaza umusaruro uburenganzira Igihugu cyabahaye, binyuze mu mishinga yo kwiteza imbere no kuremerana.
Umusaza Munyandinda Pie w’imyaka 74 utuye mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango yahoze ari Burigadiye wa Komini Masango, avuga ko yarokoye Abatutsi 18 yifashishije imbunda yakoreshaga ari umupolisi akaza kwirukanwa akayitorokana.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 09 Werurwe 2021 Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze bafashe uwitwa Niyonsenga Fulgence w’imyaka 23 ucyekwaho kwiba moto y’umumotari witwa Ndagijimana Etienne w’imyaka 22. Byabereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Mugina mu Kagari ka Nteko , Umudugudu wa Kona.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 11 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 118 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 99, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1436. Abantu babiri mu bari barwaye bitabye Imana i Kigali. Abo ni umugore w’imyaka 64 n’umugabo w’imyaka 79. Abarembye ni cumi na babiri, nk’uko imibare (…)
Umujyanama mu by’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Muryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’abana n’uburinganire (Plan International Rwanda), Celine Babona Mahoro, avuga ko igitsina gore kikibangamiwe n’imico n’imigenzo nyarwanda.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu bakingiwe COVID-19 kuri uyu wa Kane tariki 11 Werurwe 2021 harimo abakorera mu ma Hoteli yo muri Kigali, harimo n’azakira abazitabira inama ya #CHOGM2021.
Minisiteri ya Siporo n’Umujyi wa Kigali basuye ahantu hatandukanye muri Kigali hashobora kuzubakwa ibibuga by’imikino itandukanye