Bukavu : Abarwanyi 6 baguye mu gitero bagabye, 36 muri bo barafatwa

Abarwanyi batandatu b’umutwe witwa CPC 64 baguye mu gitero bagabye mu mujyi wa Bukavu mu ijoro rishyira ku wa Gatatu tariki 03 Ugushyingo 2021, muri bo 36 bafatwa n’ingabo za Congo (FARDC).

Ni igitero bagabye saa saba z’ijoro, batera ibirindiro by’ingabo na Polisi bashaka gufunguza abarwanyi bafunzwe na Polisi.

Muri iki gitero habarurwa abaturage barindwi bahasize ubuzima harimo abana, hamwe n’inkomere nyinshi zahuye n’amasasu.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Panzi bwatangaje ko bwabonye abantu babiri bapfuye kubera ibikomere.

Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi, yatangaje ko iki gitero cyaguyemo abasirikare babiri n’umupolisi umwe.

Ubuyobozi bw’ingabo za FARDC buhereye ku makuru bwahawe n’abatawe muri yombi ngo inyeshyamba zari zimaze iminsi zinjira muri uyu mujyi ndetse mu cyumweru gishize muri Kaminuza ya Bukavu hari hatoraguwe grenade n’amasasu.

Guverineri Ngwabidje yahumurije abaturage mu gitondo, avuga ko ibintu biri mu buryo, abasaba gukorana n’inzego z’umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka