INES-Ruhengeri yakiriye inama isesengura uko imyigishirize y’ubwubatsi yatezwa imbere

Abashakashatsi baturutse muri za kaminuza mpuzamahanga, zirimo izo ku mugabane wa Afurika n’u Burayi, bateraniye mu Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, mu nama mpuzamahanga irebera hamwe uko imyigishirize y’amasomo arebana n’ubwubatsi muri za kaminuza(Civil Engineering), yarushaho guhabwa ireme, bigafasha abiga ayo masomo kurangiza barangamiye gukemura ibibazo biri ku isoko ry’umurimo.

Iyi nama y'iminsi itatu yitezweho gushakisha icyakorwa ngo amasomo y'ubwubatsi atangirwa muri za kaminuza abe ku rwego ruhaza isoko ry'umurimo
Iyi nama y’iminsi itatu yitezweho gushakisha icyakorwa ngo amasomo y’ubwubatsi atangirwa muri za kaminuza abe ku rwego ruhaza isoko ry’umurimo

Iyo nama y’iminsi itatu, yatangiye ku wa Mbere tariki 1 Ugushyingo 2021, ihuje impuguke z’abashakashatsi baturutse muri Kaminuza ya Aberdeen na Kaminuza ya Royal Academy of Engineering zo mu gihugu cy’u Bwongereza, University of Ibadan yo muri Nigeria, University of Botswana yo muri Botswana, Catholic University of Cameroun yo mu gihugu cya Cameroun, hiyongereyeho n’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri ryakiriye iyi nama.

Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr Fabien Hagenimana, asobanura ko abayitabiriye, bazarushaho kunonosorera hamwe ingamba zatuma abiga ubwubatsi, by’umwihariko bo muri za kaminuza zo ku mugabane wa Afurika, bagira ubushobozi bwimbitse bwo guhuza ibyo biga no kubishyira mu ngiro mu buryo buboneye.

Yagize ati “Ikigaragara muri rusange ku mugabane wa Afurika no mu Rwanda mu buryo bwihariye, ni uko imishinga ikomeye irebana n’ubwubatsi bw’amazu, imihanda, ibiraro n’ibindi bikorwa remezo bisaba ishoramari ryo hejuru, ahanini byubakwa n’abanyamahanga nyamara mu bihugu byacu, dufite aba enjeniyeri byitwa ko babyigiye”.

Ati “Kenshi bibigeraho kuko baba bagaragaje ubudasa bwihariye yaba mu bumenyi n’ubunararibonye buhambaye baba bariyubatsemo, usanga ari nabyo bibahesha amahirwe yo kwegukana ayo masoko akomeye aba yapiganiwe. Muri iyi nama dushaka kurebera hamwe uko abiga ubwubatsi ba hano iwacu no ku mugabane wa Afurika, barushaho kubakirwa ubushobozi bwimbitse, ku buryo na bo bagirirwa icyizere atari mu bihugu byabo gusa ahubwo no ku rwego mpuzamahanga”.

Padiri Hagenimana akomeza avuga ko abanyafurika ubwabo nibabasha gutera intambwe ifatika mu bunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru mu birebana n’ubwubatsi, bizarushaho kunganira za Leta z’ibihugu.

Yagize ati “Nituba dufite abahanga bize iby’ubwubatsi kandi babikora badapfundikanya; n’ubwo iryo isoko ryaba ryegukanywe n’umunyamahanga, azaza afatanye na bo; bimurinde gushora andi mafaranga yo kuvana abakozi iwabo, kuko hari abafite ubumenyi azaza asanga, biteguye gufatanya na we; bityo na ya mafaranga za Leta zashoraga hanze ari menshi agume mu banyabihugu”.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama, basanga byinshi mu bihugu bya Afurika kuba bikiri mu bukene ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere, bikoma mu nkokora urwego rw’ubumenyi bw’abarangiza ayo masomo, batari ku rwego rungana n’uw’abo mu bihugu byateye imbere.

Irakoze Dyna, Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu muri Civil Engineering muri INES-Ruhengeri, yagize ati “Kuba ibihugu byacu bicyisuganya mu birebana n’iterambere harimo n’irishingiye ku ikoranabuhanga, bivuze ko hari ibintu tugikeneye birimo n’ibikorwaremezo abiga ubwubatsi baheraho bifashisha ngo bashyire mu ngiro ibyo bize. Hakenewe ko za Leta n’ibihugu by’abafatanyabikorwa bazo zishyira imbaraga mu kubakira ubushobozi za kaminuza zigisha bene ayo masomo, yaba mu bumenyi ndetse n’ibikoresho, kugira ngo amasomo byigisha agire ireme riri ku rwego rumwe n’izindi kaminuza zo mu bihugu by’amahanga”.

Nishimwe Gad wiga ubwubatsi muri INES-Ruhengeri, na we yunga mu rya mugenzi we ati: “Umunsi ku munsi havuka ibintu bishyashya bikozwe mu buryo bugezweho, cyangwa ibivugururwa, bigashyirwa ku rwego ruhanitse. Hakenewe ko abubatsi bihugurira kenshi mu bigo bifatika kandi bagatozwa gutinyukira isoko ry’umurimo no kuryitwaramo neza”.

Abashakashatsi n'impuguke mu myigishirize y'ubwubatsi baturutse muri bimwe mu bihugu bya Afurika n'uburayi bitabiriye iyi nama
Abashakashatsi n’impuguke mu myigishirize y’ubwubatsi baturutse muri bimwe mu bihugu bya Afurika n’uburayi bitabiriye iyi nama

Abashakashatsi n’abandi bafatanyabikorwa mu birebana n’ubwubatsi bitabiriye iyi nama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere imyigishirize y’ubwubatsi muri za kaminuza zitandukanye, bavuga ko igihe kigeze ngo ibigo biri hirya no hino byaba ibyigisha n’ibifite aho bihuriye no guteza imbere amashami ya Civil Engineering byo ku mugabane wa Afurika, bihagurukire guteza imbere amasomo y’ubwubatsi mu makaminuza, kugira ngo uyu mugabane urusheho kugirirwa icyizere gituma uza mu myanya y’imbere.

Abiga ayo masomo na bo ngo nibabikora babikunze, bagashyira imbere ubumenyi kuruta inyungu z’amafaranga, ngo nta kabuza igiharanirwa kizagerwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka