
Kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo na Stade Huye hari habereye imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona, aho umukino wari witezwe wahuje AS Kigali na Kiyovu Sports.
Ni umukino woroheye AS Kigali kuko mu minota 20 gusa yari imaze gutsinda ibitego 3-0, aho igiitego cya mbere cyatsinzwe na Haruna Niyonzima ku munota wa 6 w’umukino.
Ku munota wa cyenda, AS Kigali yahise ibona ikindi gitego cyatsinzwe na Denis Rukundo, ku munota wa 16 Aboubakal Lawal atsinda igitego cya gatatu, igice cya mbere kirangira ari ibitego 3-0.
Mu gice cya kabiri cy’umukino ikipe ya Kiyovu Sports yagerageje gushakisha igitego ariko ku munota wa 84 Niyibizi Ramadhan wari wagiye mu kibuga asimbuye atsinda igitego cya kane.
Usibye uyu mukino, wari wabanjirijwe n’uwahuje Gorilla na Marines urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1, mu gihe i Huye Mukura yahanganyirije na Gasogi igitego 1-1
National Football League
Ohereza igitekerezo
|