Abapolisi barindwi n’abasivili batanu bakurikiranyweho icyaha cya ruswa

Abapolisi barindwi n’abasivili batanu bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu, bakaba bakurikiranyweho kurya ruswa babeshya abantu ko bazabaha impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.

Ubwo berekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ugushyingo 2021 kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Karere ka Gasabo, ntabwo bemeye ibyaha bakurikiranyweho kuko bavuga ko nta bimenyetso bibashinja beretswe.

Abapolisi bafashwe barimo umwe ufite ipeti rya CIP, batatu bafite ipeti rya IP, umwe ufite ipeti rya AIP hamwe n’abandi babiri bafite ipeti rya Sergeant.

Bafatiwe mu cyuho mu bihe bitandukanye mu turere twa Rubavu, Muhanga, Huye, Nyamagabe na Gasabo, guhera ku itariki 25 kugera ku ya 27 Ukwakira 2021, ubwo muri utwo turere hakorerwagamo ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

N’ubwo ariko bahakana ibyo baregwa hari abatangabuhamya babashinja bavuga ko babasabye amafaranga ku buryo hari abatanze ibihumbi 350 n’uwatanze ibihumbi 500 bose bavuga ko bayatswe babwirwa ko badashobora gukora ibizamini ngo batsindire uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kuko biba bigoye igihe cyose umuntu adatanze amafaranga.

Sergeant Augustin Twagira Shema umaze imyaka 13 muri Polisi, ni umwe muri barindwi bafashwe, ntiyemera ko yigeze arya rushwa kuko avuga ko na we yatunguwe no kuba ari imbere y’itangazamakuru kuko atazi icyo akurikiranyweho.

Ati “Ibi birantunguye nanjye kuba ndi aha, ntabwo ndamenya ikingenza, jyewe nzi y’uko twari turi mu bizamini ngiye kubona mbona baranzanye ariko ntabwo nzi ikintu nkurikiranyweho, kuko nta kintu twafatanywe”.

Jean De Dieu Nshimiyimana usanzwe akora akazi ko kwigisha gutwara imodoka muri Auto Ecole, asobanura impamvu yafashwe na Polisi.

Ati “Jyewe ndi umwarimu nigisha imodoka muri Auto Ecole, nafashwe kuwa mbere mfatwa na Polisi banshinja kuba narakoranye n’umupolisi kugira ngo dufashe umunyeshuri kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, impamvu bamfashe bagira ngo bambaze amakuru”.

N’ubwo aba na bagenzi babo bafatanywe bose uko ari 12 baterura ngo bemere ko bakiriye ruswa, ariko hari abatangabuhamya bagera kuri batatu batifuje ko amazina ndetse n’amasura yabo bigaragazwa mu itangazamakuru, babashinja ko babahaye amafaranga nyuma yo kubabwira ko babafasha kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Uwo twifuje kwita Kwitonda avuga ko yabwiwe na mwarimu wamwigishaga witwa Nshimiyimana, ko bitoroshye kuba yabona uruhushya rwo gutwara mu gihe adahaye amafaranga umupolisi.

Ati “Noneho biza kurangira ambwiye yuko ngomba kugira icyo nkora kugira ngo mbone urwo ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga nashakaga, ubwa mbere babanje kunsaba ibihumbi 300 kuko bambwiye ko aricyo kiguzi. Nyuma ikizamini cyegereje nza kubongera andi mafaranga ibihumbi 100, nayahaye mwarimu wanyigishaga, maze kubimenya rero naje kubibwira Polisi nibwo yaje kubikurikirana irabafata”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko bose uko ari 12 bacyekwaho ruswa kuko abapolisi bafashwe igihe barimo gukoresha ibizamini.

Ati “Baracyekwaho kurya akatagabuye, bagatanga ibyo batemerewe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kubera ko bafashwe igihe bakoreshaga ibizamini, abapolisi babikoresha abaturage, bizakugaragara ko hari impushya zo gutwara ibinyabiziga zitakorewe n’abiyandikishije”.

Akomeza agira ati “Bageze aho ibizamini byakorerwaga mu Ntara y’Amajepho, iy’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, ariko ntibakoreshwe ibizamini, barangiza bakerekana ko batsinze mu by’ukuri batakoze ibizamini, Hari n’undi watanze amafaranga na we ntiyagera aho hantu kugira ngo abone uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, bariya bapolisi mubonye bakoranaga n’abasivili bakora mu mashuri bigisha gutwara ibinyabiziga bakaba bose babihurijeho kandi bikaba bitemewe”.

Baramutse bahamwe n’icyaha bahanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugera kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Bikurikire muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ibi bintu birarenze kuko nitanzeho urugero maze imyaka 12ntwara imodoka,nafashe numwanya njya kwiga ikamyo amezi 3,ariko maze gukora 3bampohotera bayinyima ,umwe mubarimu niwe wambwiye NGO Niba ntafite 250000friyo category nyibagirwe

Herman yanditse ku itariki ya: 6-11-2021  →  Musubize

Zero tolerance to corruption. National police. Keep it up.

Eddy yanditse ku itariki ya: 4-11-2021  →  Musubize

Ntakuntu ruswa yacika muri ubu buryo bwo gukorera permis uyihawe na police en fait permis zitangwa namashuri yigisha gutwara imodoka na mategeko yumuhanda mubindi bihugu...bariga igihe kinini nk.umwaka wose . Icyo police yafasha ni ubugenzuzi ninkuko université arizo zitanga diplômes ministère ikaziha umugisha wa reconnaissance gusa...

Luc yanditse ku itariki ya: 4-11-2021  →  Musubize

Murahoneza Abobantu Bacyekwaho Ruswa Icyaha Nicyibahama Bahanishwe Ibihano Bikwiriye.Basebeje Police Y’u Rwanda Twabuze Ibyagobwa Bobakabigurisha Mutuvunganire Twebwe Tutibonye Kuri List Icyotwazize Maze Imyaka 4 Nshaka Ibyagobwa Narabibuze Muturwaneho Murakoze

DUSENGE Emmanuel yanditse ku itariki ya: 4-11-2021  →  Musubize

Police yacu oyeee, twari tuzi ko nta permis wapfa kubona udafite umuntu ubikugiramo, ariko niba mutangiye gushakisha abantu babigize business murimo gukora kinyamwunga kd mukomerezaho gufata abangiza izina rya police y’ igihugu. Congs bayobozi beza!!!

Kaka yanditse ku itariki ya: 3-11-2021  →  Musubize

Nye kubwanjye ndashimira bikomeye polic kuko ntamunyeshuri warukiteza Kiya ikinyabiziga ahuyakubwiragati mfitayanjye,🤷‍♂️

Nitwa hafashimana yanditse ku itariki ya: 3-11-2021  →  Musubize

Nye kubwanjye ndashimira bikomeye polic kuko ntamunyeshuri warukiteza Kiya ikinyabiziga ahuyakubwiragati mfitayanjye,🤷‍♂️

Nitwa hafashimana yanditse ku itariki ya: 3-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka