Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC rifite impungenge zo gutsindwa amatora y’abayobozi b’uturere

Muri Afrika y’Epfo ku wa Mbere tariki ya 1 Ugushyingo 2021, abaturage biriwe mu matora y’abayobozi b’uturere, ishyaka ANC riri ku butegetsi rikaba rifite impungenge ko rishobora gutsindwa mu turere rimaze imyaka n’imyaka riyobora.

Aya matora ni aya gatandatu kuva politiki ya Apartheid” ivuyeho mu 1994. Abaturage miliyoni 26 ni bo biyandikishije kuri miliyoni 40 z’abagejeje ku myaka yo gutora.

Kugira ngo ishishikarize abantu kujya gutora, Leta yashyizeho aho bikingiriza virusi ya Corona iruhande rw’ibiro by’amatora.

Perezida w’icyo gihugu, Cyril Ramaphosa yatoreye i Soweto, mu nkengero za Johannesburg, atangaza ko Afrika y’Epfo ikwiye kwishimira intambwe igezeho muri demokarasi.

Kwiyamamaza byibanze cyane cyane ku buryo ANC, imaze imyaka 27 ku butegetsi, yananiwe gukemura nk’ikibazo cy’imiturire myiza no guteza imbere ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, amazi n’ubukungu butanga imirimo muri rusange.

Ijwi rya Amerika ryatangaje ko ibipimo by’amatora byerekana ko abaturage benshi bashobora kwima amajwi yabo ANC, ku buryo ishobora gusubira inyuma kurusha mu myaka ishize.

Mu matora aheruka yo 2016, ANC yatsinze amatora y’abayobozi b’uterere n’amajwi 54%, ni yo make cyane yari ibonye bwa mbere kuva ikigera ku butegetsi, icyo gihe yatakaje n’imijyi ikomeye nka Pretoria na Johannesburg.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka