Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye isi ihanganye na cyo uyu munsi kitakiri ugushaka ibisubizo bishya, ahubwo ari ukumenya uko ibisubizo bihari byagera kuri buri mubyeyi.
Afungura ku mugaragaro inama ya mbere yiswe Paul Farmer Butaro Dialogues on Health Equity and Innovation, yabaye ku wa Gatatu, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kugabanya impfu z’ababyeyi n’impinja bitakiri ikibazo cyo kuvumbura imiti mishya cyangwa uburyo bushya bwo kuvura, ahubwo ari ugukwirakwiza no gushyira mu bikorwa ibisubizo bimaze kugaragara ko bikora neza, bikagera kuri buri muryango hatitawe ku hantu utuye cyangwa ubushobozi bwawo.
Yagize ati: "Ikibazo gikomeye dufite uyu munsi si ukongera kuvumbura ibisubizo. Ibisubizo birahari. Ikibazo dufite ni uburyo bwo kubishyira mu bikorwa, tukemeza ko uburyo bwamaze kwemezwa bugera kuri buri wese."
Yavuze ko igihe kigeze ngo ibiganiro bive ku guhanga udushya mu buvuzi, byibande ku buryo ibyagezweho n’ubushakashatsi byashyirwa mu bikorwa ku buryo bifasha buri muryango.
Madamu Jeannette Kagame yatanze urugero rw’uburyo bwamaze kwemezwa ko bukiza ubuzima, burimo kuvura vuba abagore bafite kuva amaraso menshi nyuma yo kubyara, gukoresha umuti wa magnesium sulphate mu kuvura eclampsia (indwara y’umuvuduko ukabije uterwa no gutwita), kwita ku bana bavutse igihe kitageze hifashishijwe uburyo bwa Kangaroo Mother Care, ndetse no guteza imbere imirire y’abagore batwite.
Yavuze ko ikibazo ari uko izi gahunda ziguma ahanini mu mishinga y’igerageza cyangwa zikagarukira ahantu hake zagiriye umusaruro, aho kuba uburyo busanzwe bukoreshwa muri gahunda z’ubuzima z’ibihugu.
Yagize ati: "Turazi ibibazo dufite. Turazi ko amafaranga akenewe akiri make. Turazi ko ubushakashatsi bwinshi burangirira mu binyamakuru bya siyansi. Turazi ko udushya dufata imyaka myinshi mbere yo kuba ibikorwa bisanzwe mu buvuzi. Nyamara dushobora kwagura ibikorwa byagaragaye ko bikora neza tutazuyaje."
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko igihe kigeze ngo isi ireke kwibaza icyo yavumbura nyuma, ahubwo yibande ku guhindura ibyemejwe na siyansi bikaba politiki z’igihugu, izo politiki zikavamo serivisi z’ubuvuzi zikorwa buri munsi, kandi ubuvuzi bufite ireme bukagera no ku bagore batuye kure y’ibitaro bikuru.
Yatanze u Rwanda nk’urugero rugaragaza ko ubushake bwa politiki buhoraho no gushyira mu bikorwa gahunda zemejwe bishobora gutanga umusaruro ufatika, n’ubwo igihugu cyaba gifite ubushobozi buke.
Mu myaka isaga 30 ishize, u Rwanda rwagabanyije impfu z’ababyeyi bapfa babyara ziva ku 1,071 zigera ku 149 kuri buri bana 100,000 bavuka ari bazima, naho impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zigabanuka ziva ku 196 zigera kuri 36 kuri buri bana 1,000 bavuka ari bazima.
Yagize ati: "Ibi ntibyagezweho kubera ko twari dufite umutungo mwinshi. Byagezweho kubera ko ibimenyetso byavuye mu bushakashatsi byahinduwe politiki, ubushake bwa politiki bukajyana no kubishyira mu bikorwa, ubuvuzi bw’ibanze bugakomera, kandi abafasha mu by’ubuzima bo mu midugudu bakaba abafatanyabikorwa bizerwa."
Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rw’abajyanama b’ubuzima bo mu midugudu, avuga ko ari bo bafasha guhuza udushya twagezweho mu buvuzi n’imiryango igomba kubwungukiramo.
Yabwiye abakora mu rwego rw’ubuzima ko bakwiriye kugira uruhare runini mu ifatwa ry’ibyemezo birebana na politiki y’ubuzima.
Yagize ati: "Ntimukwiriye kuba abantu bahabwa gusa imyanzuro yafatiwe mu byumba nk’ibi. Mukwiriye kugira umwanya ku meza afatirwaho ibyemezo. Mwarawukoreye binyuze mu myaka myinshi y’amasomo no gukorera abaturage."
Ihuriro Paul Farmer Butaro Dialogues, ryitiriwe Dr. Paul Farmer wabaye umuganga w’Umunyamerika wanagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuvuzi ku isi, rihuza abashakashatsi, abafata ibyemezo, abaganga n’abafatanyabikorwa mu iterambere, hagamijwe gushimangira ubufatanye mu guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi n’abana.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko intsinzi y’iri huriro itazapimirwa ku biganiro bizaberamo, ahubwo izagaragarira mu mpinduka zifatika zizabaho mu buzima bw’abaturage.
Yibukije ko impfu z’ababyeyi zishobora kwirindwa zitakiri ikibazo cyo kubura ubumenyi mu buvuzi, ahubwo ari ikibazo cyo kudashyira mu bikorwa ubumenyi isi isanzwe ifite.
Yagize ati: "Iyo umugore apfuye ari gutanga ubuzima, biba ari ikimenyetso kibabaje cy’uko hari aho gahunda y’ubuzima yananiwe gutanga serivisi yari isanzwe ishoboka. Ibyo ni ikibazo cy’imyitwarire n’inshingano. Ariko ni ikibazo dushobora gukosora."
Yashimangiye ko impinduramatwara itaha mu guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi itazaturuka ku kuvumbura indi miti cyangwa ikoranabuhanga rishya, ahubwo izaturuka ku gutuma ibisubizo bihari bisanzwe bigera kuri buri mugore ubikeneye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|