Muri 2030 u Rwanda ruzaba rwagabanyije umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38%
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente uri i Glasgow muri Scotland mu nama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe, yatangaje ko u Rwanda rufite intego y’uko muri 2030 ruzaba rwagabanyije umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38%.

Dr. Edouard Ngirente
Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 02 Ugushyingo 2021 ubwo abahagarariye ibihugu muri iyo nama bagezaga ijambo ku bayitabiriye.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasabye Isi muri rusange kwihutisha ingamba zikubiye mu masezerano ibihugu byiyemeje akaba yavuze ko isi ikwiye kongera umuvuduko mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima kwirinda ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Ohereza igitekerezo
|