
Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho ikipe y’Ingabo z’igihugu (APR FC) ibifashijwemo na Ruboneka Jean Bosco na Manishimwe Djabel, babashije kwegukana amanota yose y’umunsi ku bitego 2-0.
Mu minota 45 y’igice cya mbere ikipe ya APR FC yarushaga cyane bigaragara ikipe ya Musanze FC, cyane biciye ku ruhande rw’ibumoso aho Ndayishimiye Dieudonné bakunda kwita Nzotanga yagoye cyane ubwugarizi bwa Musanze ku ruhande rwa Niyonshuti Gadi, gusa ntacyo byaje gutanga kuko igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Musanze y’umutoza Frank Ouna, yaje ishaka gutanga igitego ikipe ya APR kuko wabonaga ko yatangiye isatira mu minota ya mbere, gusa ntibyaza kuyikundira kuko ikipe ya APR yayokeje igitutu maze isubira inyuma, biyorohera kwinjira muri Musanze maze bidatinze ku munota wa 61’, ku mupira yashoteye kure y’izamu, Ruboneka Jean Bosco abonera igitego cya mbere ikipe ya APR FC.

Nyuma y’iminota ibiri gusa APR yabonye ikindi gitego cyatsinzwe na Manishimwe Djabel kuri ‘coup franc’ ku munota wa 63’.
Ikipe ya APR FC yujuje amanota atandatu mu mikino ibiri nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 3-1 ku munsi wa mbere wa shampiyona mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu yindi mikino yabaye
Bugesera 3-1 Etincelles
Rutsiro 2-2 RayonSports
Gicumbi 2-0 Etoile de l’Est
Police 0-2 Espoir
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ikibazo misheri agezehe ko ntamuheruka ese tv amakuru yimikina abasangahe ese Apr Iri mukikiro cyakangahe